Hashimwe umusaruro w'Imurikabikorwa ry'ububinzi n'ubworozi rigiye kuba ku nshuro ya 17 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imurikabikorwa ryatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2003 ribera i Kigali ku Mulindi, ni mu gihe iry'uyu mwaka rizatangira ku itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku itariki ya 9 Kanama 2024.

MINAGRI yatangaje ko iri murikabikorwa ryitabirwa n'abamurika ibikorwa bagera hafi kuri 400 rikazasurwa n'abarenga 40,000.

Muri abo baba baza kumurika ibyo bakora harimo n'abanyamahanga aho kuri ubu abaturuka mu bihugu nka Uganda, Sudani y'Epfo, Nigeria, Misiri, Sénégal, Hongrie n'u Buhinde bamaze kwiyandikisha mu ry'uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Kuvugurura Ubuhinzi muri MINAGRI, Dr Karangwa Patrick, yabwiye IGIHE ko iri murikabikorwa mu gihe rimaze ryafashije abahinzi borozi gutera intambwe yo gukora mu buryo bubyara inyungu.

Yagize ati 'Ryabaye umwanya mwiza wo gutuma abahinzi n'aborozi bamenya imbonankubone ikoranabuhanga ribafasha kuzamura umusaruro. Banahahurira n'ibigo by'imari bitanga inguzanyo cyangwa ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi, bakanigira ku bandi bahinzi n'aborozi bafite ibyo babarusha'.

Yakomeje ati 'Iri murikabikorwa rireshya abashoramari bamara kugera mu Rwanda bagashyiraho inganda zigura umusaruro, zigatanga akazi. Abanyamahanga baryitabira baba akenshi bashaka kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Abo banyamahanga ntabwo baza nk'muntu ku giti cye ahubwo biba ari ibigo byiganjemo iby'ikoranabuhanga rikenewe mu buhinzi n'ubworozi'.

Dr Karangwa yongeyeho ko abo banyamahanga bitabira iri imurikabikorwa banamurika iryo koranabuhanga rikoreshwa n'abahinzi-borozi bo mu bihugu bakomokamo bityo abo mu Rwanda bakabasha kubyigiraho.

Kwihaza mu biribwa

Insanganyamatsiko y'iri murikabikorwa uyu mwaka igaruka ku kwihaza mu biribwa no kwimakaza ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ibihe.

Dr Karangwa yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu kwihaza mu biribwa ndetse n'ingamba zihari kugira ngo buri Munyarwanda abashe kwihaza mu buribwa.

Yagize ati 'Imibare y'ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko kwihaza mu biribwa ku rwego rw'urugo biri ku kigero cya 79.4%. Ni ukuvuga ko ingo 79.4% zibasha kubona iby'ibanze nkenerwa, naho ingo 20.6% ni zo zidafite ibihagije'.

'Ntabwo bivuze ko abo 20.6% babaho batarya nkuko tujya twumva ahandi ku Isi aho abantu bicwa n'inzara bagahambwa. Ni abafite ibidahagije, hashingiwe ku bipimo byerekana iby'ibanze bikenerwa n'umubiri'.

Yavuze ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukuraho n'iryo janisha rya 20.6% risigaye harimo no gukora ubuhinzi bwihanganira ihandagurika ry'ibihe.

Yagize ati 'Dufite gahunda yo gushyiraho uburyo bwagutse kandi buhoraho bwo guhunika umusaruro mwinshi mu bihe byiza byo kweza cyane, bigafasha guhangana n'ibihe by'ihinga bitagenze neza. Umusaruro usanzwe uhunikwa, ariko Leta irimo kwagura iyi gahunda no kuyongerera ubushobozi ku buryo izarushaho gufasha guhangana n'ihindagurika ry'ibihe no guhashya itumbagira ry'ibiciro by'ibiribwa by'ingenzi rituruka ku ihindagurika ry'ibihe'.

Yakomeje ati 'Turi kandi kongera imbaraga mu buhinzi bugezweho bukorerwa mu nzu zabugenewe zizwi nka 'greenhouses', aho hari imishinga Leta itangamo nkunganire muri ubwo buhinzi bigatuma hanatangwamo inguzanyo ziciriritse'.

Mu ngamba zatangiye gutanga umusaruro mu guhinga hitawe ku ihandagurika ry'ibihe, MINAGRI igaragaza ko kuri ubu abahinzi bagera ku 568,563 bamaze guhabwa nkunganire ya Leta muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi itanga ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo. Hari kandi aborozi bagera ku 85,398 na bo bamaze kwishingirwa na Leta muri iyo gahunda.

Ubuso bwuhirwa kandi na bwo bukomeje kwiyongera, aho nk'umushinga 'Gabiro Agribusiness Hub' ukorerwaho ubuhinzi bwuhirwa kuri hegitari 5600 mu kiciro cya mbere cyawo mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kizaba kibasha kuhira hegitari 10,000.

MINAGRI ivuga kandi ko hari n'ubuso bushya bwuhirwa bugiye gutunganywa bugera kuri hegitari 9000 ndetse n'ibindi byanya byuhirwa bizagenda bivugururwa.

Dr Karangwa Patrick yasobanuye ingamba zihari mu gufasha Abanyarwanda bose kwihaza mu biribwa
Iri murikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi rifasha kongera ikoranabuhanga no kubona isoko ry'umusaruro
Gabiro Agribusiness Hub ni kimwe mu byanya byuhirwa byatangiye gukorerwaho ubuhinzi bugezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-imurikabikorwa-ry-ububinzi-n-ubworozi-rigiye-kuba-ku-nshuro-ya-17

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)