Hashyizweho amahirwe adasanzwe ku Banyarwanda bifuza kwiga mu Buhinde - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amahirwe ari gutangwa na Global Arcus hirya no hino ku Isi, mu Rwanda iki kigo kikaba kiri gukorana na Mega Global Link, mu kuyegereza Abanyarwanda.

Kuba umwe muri aba banyamahirwe bisaba kunyura kuri uru rubuga ugakora isuzuma ku ikoranabuhanga rikwemerera kubona buruse ikwerekeza mu Buhinde. Iri suzuma riteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga kugeza tariki ya 20 Nyakanga 2024.

Aya mahirwe areba abashaka kwiga amasomo y'icyiciro cya mbere cya kaminuza, icya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza, ndetse n'abashaka gukomeza PhD, mu masomo atandukanye arimo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubucuruzi, amategeko, ubuzima, n'ayandi muri za kaminuza za Leta zinyuranye mu Buhinde zitanga impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga zemerwa hose ku Isi.

Nyuma yo gutsinda iri gerageza ry'ibanze, uwarikoze ahita ahabwa icyemezo gihamya ko yatsinze. Igikurikira ni ukugana ibiro bya Mega Global Link, mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kwiyandikisha, gushaka VISA n'ibindi.

Abazaba batsinze ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024 saa 14:00, n'abandi bose bashaka ibisobanuro yaba abanyeshyuri cyangwa ababyeyi bazahura n'Umuyobozi Mukuru wa Global Arcus wo mu Buhinde Sachin Skekhar, uzabafasha gusobanukirwa neza no gusubiza bihari.

Ikindi ni uko abazatsinda bazahabwa itike y'indege y'ubuntu iberekeza ku kibuga cy'indege cya Mumbai cyangwa icya Delhi mu Buhinde bakahava berekeza ku mashuri yabo. Amasomo azatangira tariki ya 16 Kanama 2024, kandi hakaba hari itsinda rya Global Arcus, ryiteguye kujya ribakurikirana umunsi ku wundi.

Mega Global Link ni ikigo kimaze iminsi gikora serivisi zitandukanye mu gufasha abashaka kujya kwiga hanze yaba Canada, Amerika yaba n'u Burayi ndetse bakaba bafasha abagiye kwiga, abagiye mu kazi n'abajya gutembera aho mu gihe bamaze bakora benshi bamaze kugenda babikesha bo.

Abashaka gukomereza amasomo yabo mu Buhinde muri Kanama 2024, boroherejwe binyuze mu bufatanye bwa Mega Global Link na Global Arcus

Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-amahirwe-adasanzwe-ku-banyarwanda-bifuza-kwiga-mu-buhinde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)