Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubushakashatsi buzakorwa binyuze muri gahunda ya UNESCO izwi nka 'Our Rights Our Live Our Future' (O3) igamije gufasha urubyiruko kumenya amakuru ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kurwanya no gukumira inda zitateguwe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Virusi itera SIDA.

Ni ubushakashatsi bwatangiye tariki ya 14 kamena, 2024 bukazarangira muri Kanama. Buri gukorerwa mu bigo by'amashuri yisumbuye, ndetse no mu bigo bifite aho bihuriye no kurwanya ndetse no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abangavu.

Ubu bushakashatsi kandi buri gukorerwa mu Ntara zose z'u Rwanda ndetse n'Umujyi wa Kigali.

Kuri ubu hagezweho Ikigo cya Saint Joseph (ESSJT) ndetse na GS Saint Vincent Palloti Gikondo.

Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda

Umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organisation, Nsengimana Rafik Justin, yavuze intego z'ubu bushakashatsi ko ari ukumenya impamvu umubare w'abangavu baterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera, ndetse n'icyakorwa mu guhangana n'iki kibazo.

Yagize ati 'Ubushakashatsi twatangiye ni ubugamije kumenya n'iki gituma habaho ubwiyongere bw'inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa. Nyuma yubushakashatsi, tuzareba n'icyo twakora.'

Umwe mu batanze amakuru azifashishwa muri ubu bushakashatsi wo muri Saint Joseph, Uwimpaye Chanceline, yagaragaje ko urubyiruko ruba rukwiriye kunyurwa n'ubuzima rubayemo mu rwego rwo kwirinda ibishuko bishobora kuganisha ku guterwa inda zitateguwe.

Yagize ati 'Twige kunyurwa. Nitunyurwa n'ibyo iwacu dufite bizafasha igihugu natwe ubwacu muri rusange, yaba imyigire yacu ntituyicikishirize kuko iyo umuntu abyaye akiri muto aba abaye umubyeyi imburagihe, ntabwo aba yarabyiteguye.'

Musengimana Richard nawe ni umunyeshuri muri Saint Joseph wabigarutseho, ati 'Ikintu cyatuma tugabanya inda zitateganyijwe ni uko ababyeyi bajya baganiriza abana babo ku buzima bw'imyororokere, bagatinyuka kubabwira ukuri ku buzima bwabo kuko ababyeyi benshi bakunze kubitinya.'

Igisubizo Promese Divine wo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Saint Vincent Palloti Gikondo yagarutse ku cyo ubu bushakashatsi buzamufasha muri rusange.

Ati 'Ikintu ubu bushakashatsi bumfashije ni uko nakwifata ndetse igihe byanze nkakoresha ubwirinzi nk'agakingirizo.'

Uyu muryango usanzwe utanga amahugurwa ku rubyiruko binyuze mu buryo butandukanye nko mu ikinamico zinyura kuri radio, nk'iyitwa 'Umuzi' ica kuri Radiyo Rwanda buri ku wa mbere, saa moya z'umugoroba imikino ndetse n'amarushanwa yo kwandika imivugo.

Happy Family Rwanda Organization yatangiye mu 2017 aho imaze gukorera ubushakashatsi mu ntara zitandukanye n'umujyi wa Kigali. Umaze gukorana n'urubyiruko rw'abanyeshuri rusaga 1201.

Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (Migeprof) igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y'imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Intara y'Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w'abana baterwa inda buri mwaka, imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 aribo batewe inda imburagihe bari munsi y'imyaka 18 harimo 9188 bo muri iyi Ntara. Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.

Muri ubu bushakashatsi abangavu babazwa ibibazo bitandukanye
Ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu
Hatangijwe ubushakashatsi ku mubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ubushakashatsi-ku-mubare-w-abangavu-baterwa-inda-ukomeje-kwiyongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)