Hazubakwa urwa Lithium, urw'ibirahuri n'urutunganya impu: Inganda 13 u Rwanda rwiteze mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangiye gutekereza kuri politiki yo guteza imbere inganda ivuguruye y'imyaka 10 igamije kubaka urwo rwego ku buryo rukomera.

Ni gahunda bigaragara ko izibanda ku nzego zose z'ubukungu bw'igihugu mu guteza imbere inganda zitunganya ibintu binyuranye biboneka mu Rwanda.

Umuryango wa FPR Inkotanyi nawo wagaragaje ko mu myaka itanu iri imbere uteganya gushyira imbaraga mu kubaka urwo rwego ku buryo u Rwanda ruba igicumbi cya Afurika.

Muri Manifesto y'ibyo umuryango uzageraho harimo ko nibura hazubakwa inganda zigera kuri 13 zirimo urutunganya Lithium, izikora imiti n'ibikoresho byo mu buvuzi n'ibindi.

Biteganyijwe ko nibura hazabaho izamuka ry'umusaruro w'inganda ryazaba 13% kuri buri mwaka kugera mu 2029.

Nk'uko mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rwatangiye gahunda yo gutunganya ibyanya by'inganda biteganyijwe ko muri iyo myaka itanu iri imbere hazakomeza gushyirwa imbaraga muri iyo gahunda.

Biteganyijwe ko bimwe mu bizakorwa harimo kubaka ubushobozi bw'inganda zisanzwe zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi hibandwa cyane ku kongerera agaciro ibicuruzwa imbere mu Gihugu no ku masoko mpuzamahanga.

Inganda eshatu zikora imiti

Mu myaka itanu iri imbere biteganyijwe ko hazubakwa inganda eshatu zikora imiti n'ibikoresho bindi bikoreshwa kwa muganga (pharmaceutical industries).

U Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy'ubuvuzi ari nayo mpamvu rukomeje kwimakaza gahunda yo kuzamura ibikorwa remezo byo muri rwo rwego.

Inganda eshatu zitaganywa kubaka zizaba zisanga izindi zikora imiti n'inkingo zirimo n'urwa Biontech zubatswe muri manda y'imyaka irindwi ishize.

Uruganda rwa Lithium rurategerejwe

Kimwe mu biranje inshinga u Rwanda ni ukugira uruganda rutunganya amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium yagaragaye mu gihugu.

Kubaka urwo ruganda bigamije kuyongerera agaciro mbere y'uko yoherezwa mu mahanga, hananozwe imutunganyirize y'andi mabuye y'agaciro nka Gemstones.

Lithium ni ibuye ry'agaciro ryavumbuwe mu 1817 na Johan August Arfvedson. Ryifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza cameras n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Mu Rwanda ryavumbuwe ko rihari mu 2020, bitewe n'agaciro k'ayo mabuye kagenda kiyongera, u Rwanda rusanga kugira uruganda ruyatunganya byarufasha kuyohereza ku isoko atunganyijwe kandi igiciro kikarushaho kwiyongera.

Uruganda rukora ibikoresho bikozwe mu ibumba

Ububumbyi ni umwe mu myuga yihagazeho nubwo usanga mu Rwanda ababikora basa naho badahabwa agaciro bitewe n'uko babikora nk'abashaka amaramuko aho kuba kinyamwuga.

Ibumba rivamo ibikoresho bitandukanye bishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye birimo ibirebana n'imitako igezweho kandi usanga yihagazeho.
Mu myaka itanu iri imbere Umuryango wa FPR Inkotanyi ugaragaza ko uzakora ibishoboka byose hakubakwa uruganda rukora ibikoresho bikozwe mu ibumba, amakaro n'ibindi bitandukanye.

Urutunganya imodoka z'amashanyarazi

Mu gihe abakoresha imodoka zikoreshwa amashanyarazi bakomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, u Rwanda rurateganya kubaka uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda ruteranya imodoka rumwe rwa Volkswagen ariko igihugu cyifuza ko hakagurwa gahunda yo kuzitunganya hakomerejwe kuzikoresha amashanyarazi nk'icyerekezo gishya Isi iri kwerekezamo.

Biteganyijwe ko bitarenze mu 2029 u Rwanda ruzaba rufite uruganda ruteranyirizwamo imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uruganda rutunganya ibirahuri byifashishwa mu bwubatsi

Ubwubatsi ni umwe mu myuga igenda itera imbere uko Isi itera imbere bikanajyanishwa n'ikoranabuhanga rigezweho.

Uko igihugu gitera imbere niko n'urwego rw'ubwubatsi rurushaho gutera imbere kuko biba bishaka kubijyanisha n'aho Isi iri kugana.

Birumvikana ko mu bwubatsi hakenerwa ibikoresho by'ibanze kandi ibyinshi bikurwa hanze y'Igihugu bigatwara amafaranga atari make birimo n'ibirahure.

Biteganyijwe ko rero hazashyirwaho uruganda rukora ibirahure byifashishwa mu bwubatsi n'amacupa yifashishwa mu nganda zitunganya ibinyobwa hagamijwe kugabanya ibitumizwa hanze y'igihugu.

Ibyo byafasha muri rwa rwego rw'ubwubatsi kuko ibikoresho by'ibanze byaba bikorerwa mu Rwanda kurusha uko byajyaga gushakirwa i Mahanga.

Uruganda rukora imyenda

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu 'Made in Rwanda' hazashyirwaho kandi uruganda rw'imyenda rukora ibitambaro n'ibindi bikoresho byifashishwa n'izindi nganda zikora imyenda.

Hashize igihe kitari gito u Rwanda rutangije gahunda ya Made in Rwanda igamije guteza imbere iby'u Rwanda n'ibihakorerwa.

Mu gihe urwo ruganda rwaba rutangijwe byakubakira ubushobozi inganda z'u Rwanda zajyaga gushaka ibikoresho by'ibanze mu mahanga.

Uruganda rutunganya ibyo gupfunyikamo

Hagamijwe kandi kurengera no kubungabunga ibidukikije biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwaho uruganda rukora ibyo gupfunyikamo bitabangamiye ibidukikije (Home Compostable Packaging Materials).

Uruganda rutunganya impu

Kugeza ubu mu Rwanda nta ruganda ruhari rutunganya impu ariko mu kwezi gushize Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINCOM) ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) bashyizeho Ihuriro rya Kigali Leather Cluster.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere mu zizubakwa harimo n'urutungaya impu.

Ibyo bizakorwa hagamijwe korohereza izindi izindi nganda zishamikiyeho zizajya zikora inkweto n'ibindi bikoresho bikomoka ku mpu.

Muri Politiki nshya yo guteza imbere inganda, ibirebana no gutunganya impu bisabirwa umwihariko cyane ko hakiri icyuho kandi bikenewe ko impu zo mu Rwanda zibyazwa umusaruro zikanatunganywa mu kuzongerera agaciro.

Inganda eshatu zinagura ibikoresho byakozwe

Ubusanzwe ibikoresho bya Pulasitike byakozwe byari bisanzwe bifatwa nk'imyanda ndetse bikagorana ko byabyazwa umusaruro mu gihe nyamara hari uburyo bishobora gutunganywa bikongera gukoreshwa.

Biteganyijwe rerko ko mu bindi bizakorwa mu myaka itanu iri imbere harimo kubakira ubushobozi inganda eshatu zinagura (Recycling) zikanavugurura ibikoresho byakozwe muri pulasitiki.

Uretse kubaka inganda kandi hazitabwa no ku kuzamura ubushakashatsi bugamije guteza imbere inganda bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho (4th Industrial revolution).

Ni inganda zizubakwa zisanga izubatswe mu myaka irindwi ishize zirimo inganda nshya eshatu zikora imiti n'inkingo ari zo APEX Biotech, Cooper-Pharma Africa na BioNTech.

Hubatswe kandi uruganda rukora inzitiramubu, inganda nshya esheshatu zikora ibikoresho by'ubwubatsi (sima, ibyuma n'insinga z'amashanyarazi), Inganda esheshatu zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, inganda nshya 27 zikora imyenda n'inganda 563 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ziri hirya no hino mu gihugu.

Hubatswe kandi uruganda rukora amata y'ifu (Milk Powder Plant) mu Karere ka Nyagatare n'uruganda rukora ifumbire mu Karere ka Bugesera.

Hazubakwa inganda zitunganya imiti
Mu Rwanda hashobora gushingwa inganda ziteranya imodoka z'amashanyarazi
Uruganda rukora ibikoresho bikozwe mu ibumba rurategerejwe
Hateganyijwe kubakwa uruganda rutunganya Lithium



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazubakwa-urwa-lithium-urw-ibirahuri-n-urutunganya-impu-inganda-13-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)