HEC yasabye abashaka 'équivalence' kwitwaza icyemeza ko babaye mu bihugu bizemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

HEC nirwo rwego rwa leta rushinzwe guha abize hanze ibyangombwa uwize mu mahanga ahabwa nyuma yo kubona ko amasomo yize ahuye na gahunda z'imyigishirize yo mu Rwanda.

Impamvu hashyizweho iyo gahunda ni uko HEC yagenzuye igasanga hari amanyanga n'amakosa yewe n'ibyaha bikorwa n'abavuga ko bize hanze rimwe na rimwe ugasanga ni ukubeshya batarigeze bagerayo.

Hari n'ubwo n'abagezeyo bitahurwa ko uburezi bahawe bunyuranyijwe na gahunda y'imyigishirize mu Rwanda, ibituma izo mpamyabumenyi zabo zikemangwa.

Mu bisabwa ngo harebwe koko ko umuntu yize bya nyabyo mu gihugu agaragaza ko yizemo, harimo nk'indangamanota, inyandiko z'ingendo nka za viza, ibyemezo byemerera umuntu gutura mu gihugu runaka, impamyabumenyi bakuye muri ayo mashuri makuru na za kaminuza byo mu mahanga n'ibindi.

Icyakora kuri iyi nshuro HEC igaragaza ko mu byangombwa abasaba 'équivalence' batanga harimo kunyuranya rimwe na rimwe bakagaragaza ko nk'inyandiko z'inzira nka viza cyangwa impushya zo kuba aho bize basabwa kuba bafite, ntazo bafite kubw'impamvu bita ko zumvikana.

Ni impamvu bagaragaza ko zishingiye ku kuba barabaye mu bihugu bitandukanye, ahubwo bakagaragaza urwandiko rutangwa ari uko amasomo asojwe ruzwi nka 'Attestation de Résidence'.

Icyakora HEC ibyo ntibyumva kuko mu itangazo yashyize hanze ivuga ko abo bize hanze bashaka équivalence', bagomba 'kugaragaza uruhushya rwabemereraga gutura mu gihugu bizemo rwemewe aho kuba iriya 'Attestation de Résidence', itangwa nyuma y'isozwa ry'amasomo.'

Iti 'Tuributsa abantu ko bagomba kwitonda mu gihe basaba 'équivalence' z'impamyabushobozi/impamyabumenyi zabo bakuye mu mahanga, kuko uzafatwa yahimbye inyandiko cyangwa yakoresheje izitemewe n'amategeko azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'

Hashize iminsi HEC ihura n'ibibazo by'abavuga ko bimwe 'équivalence', icyakora yasesengura igasanga abenshi bataranageze mu bihugu bavuga ko bizemo, ibigaragaza ko ibyo byangombwa byabo ari ibihimbano.

Muri Gashyantare 2024 HEC mu bushakashatsi yakoreye ku bantu 1000 bayisabye 'équivalence', iyi nama yagaragaje ko abagera ku 10% ari bo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi.

Icyo gihe HEC yagaragaje ko hari n'abagaragaza ko bagiye kwiga mu bihe bya Covid-19 kandi imipaka yari ifunze.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko hari amakuru bafite ko hari abatagera mu ishuri abandi bakageramo inshuro zibaze aho kwiga no guharanira kugira ubumenyi, bagashyira imbaraga mu gushaka ibyangombwa mpimbano.

Ati 'Bicara aha bakatuzanira impapuro ngo bazivanye mu ishuri kandi bigaragara ko ari izo wenda bikoreshereje cyangwa se baragiyeyo gake. Twaje kuvumbura bimwe muri ibyo aho tubona abantu bashaka impapuro aho gushaka ubumenyi.'

Yavuze ko bageze aho bagasaba ko mu byo 'baduha bazajya bashyiramo n'impapuro zo bambukiyeho, kuko byoroha mu kwandikira ishuri bagaragaza ko bizemo.'

Ni ibibazo bigaragara mu nzego zitandukanye na Minisiteri y'Ubuzima idasigaye, kuko nko muri Gashyantare 2024, iyi minisiteri yigeze gutangaza ko hari abize ubuvuzi baba abaganga, abaforomo, ababyaza n'abandi barenga 200 biganjemo abize mu bihugu by'ibituranyi bataremererwa kujya mu mwuga ku bw'ibibazo bitandukanye birimo n'abagaragaje ko bafite impamyabumenyi z'ubuvuzi kandi batarabwize.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje agaragaza ko mu byangombwa by'abavuga ko bize mu mahanga hajemo amanyanga menshi ari yo mpamvu biyemeje kubikurikirana bitomoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-yasabye-abashaka-equivalence-kwitwaza-icyemeza-ko-babaye-mu-bihugu-bizemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)