Huye: Baraye mu birori byo kwishimira intsinzi ya Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, nyuma y'aho Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, itangarije iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, aho umukandida watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi yahigitse abo bari bahanganye ku majwi 99,15%.

Bamwe mu banyamuryango bari mu mbuga ngari iri hafi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye, baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye cyane intsinzi y'umukandida wabo kandi ko yari yaranabiberetse mu kwiyamamaza.

Kayitana Médiatrice, wo mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yavuze ko yishimiye cyane kuba yatoye Paul Kagame, kandi nawe akaba yatsinze ku majwi menshi anejeje.

Ati 'Nishimiye uyu munsi kuba twatoye umukandida wacu nkunda, kandi nkaba ndaranye n'inkuru nziza ko yatsinze ku majwi y'agatangaza. Yatugejeje kuri byinshi. Nka twe urubyiruko by'umwihariko agabore n'abakobwa, yadutoje kwishakamo icyizere cy'uko natwe dushoboye kandi byaradutinyuye turakora.''

Habineza Eugene, wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, nawe yavuze ko bishimira intsinzi baharaniye kuva mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo kugeza atsinze.

Ati 'Twishimiye ko turaye dutsinze, ni yo mpamvu ubona tubyina, twakoze igitaramo, kuva aho bamaze kutubarira amajwi dusanga ararenga 90%, ibyo ni ibyishimo.'

Abihuriyeho na Uwizeyimana Clarisse, wo mu Murenge wa Huye, Akagari ka Rukira, wavuze ko yiyumvamo ibirori bikomeye kuba Paul Kagame yongeye gutorwa.

Yavuze ko mu rugo iwabo bose bakunda Paul Kagame, kandi ko ibigwi bye bimuhora ku mutima.

Kayitana yakomeje avuga ko icyo bizeza Perezida Kagame ari ukumutera ingabo mu bitugu mu rugamba rw'itarambere.

Ati 'Tugiye gukomeza kubakana igihugu, dutere imbere biruseho. Nta mwanzi uzatumeneramo, ahubwo tugomba kumumena agasubirayo, kuko igihugu cyacu dukeneye ko gitera imbere, ntabwo dukeneye gusubira aho twavuye.'

Habineza Eugene we yavuze ko nabo bamwijeje gukorana neza.

Ati 'Nk'uko yagiye adusaba kongera ibikorwa, dukorana ubwitange n'imbaraga, natwe turamwizeza ko tumushyigikiye kandi turacyamuri inyuma rwose nk'uko twabigaragaje mu matora.''

Kugeza ubu, imibare y'ibanze ya NEC yagaragaje ko Paul Kagame afite amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank akagira 0.53%, ukurikiwe na Mpayimana Philippe ufite 0.32%.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Nyakanga 2024 ari bwo hazatangazwa amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

Ubwo bari bacyumva iby'ibanze bivuye mu matora, abanyamuryango ba FPR i Huye akanyamuneza kari kose
Habineza Eugene, wo mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, nawe yavuze ko bishimira intsinzi baharaniye kuva mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo kugeza atsinze
Kayitana Médiatrice, wo mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yavuze ko yishimiye cyane kuba yatoye Paul Kagame
Ingoro ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye iherutse kuzura vuba, yarimbishijwe amatara asa n'ibendera ryayo
Nubwo hari mu gicuku, ntibyababujije gucinya akadiho mu ndirimbo zaryoheye abantu nka 'Ogera' n'izindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-baraye-mu-birori-byo-kwishimira-intsinzi-ya-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)