Huye: Birakekwa ko umukecuru w'imyaka 64 yishwe no kurya inyama z'inka yipfushije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kabutare. Amakuru yizewe IGIHE ifite, avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n'abaremba cyane ibyaje kuviramo n'uyu mukecuru urupfu.

Amakuru avuga ko ku wa 13 Nyakanga 2024, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Karubona yapfushije inka y'inyana, nyuma y'uko veterineri ayisuzumye akabura indwara ndetse akanatanga inama ko bahitamo kuyihamba.

Nyuma y'aho, umwe mu basore bo muri ako gace yagiye kuyigura ibihumbi 12 Frw, ngo ajye kuyibaga ayisangire na bagenzi be.

Abaganiriye na IGIHE bageze aho iryo tungo ryacururizwaga nyuma yo kubagwa, bavuze ko ibasi y'inyama yagurwaga 1500 Frw, ibiri mu byakururiye bamwe kugura izo nyama nubwo hari abo byateye ubwoba bashingiye ku biciro byo hasi by'izo nyama.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse kwivuga izina, yavuze ko yageze aho batetse izo nyama bazikaranze, aryaho intongo nkeya, nyuma y'aho amererwa nabi cyane, agiye kwa muganga baramufasha aza gukira.

Murekatete Philomene, wo mu Mudugudu wa Kinkanga, Akagari ka Buhimba, Umurenge wa Rusatira, yavuze ko umugabo we yageze ahabagiwe iyo nka ariko agira amakenga yo kuyigura, maze bukeye babona abaziriyeho bose barwaye mu nda.

Mukarubuga Perinah w'imyaka 64 na bamwe muri bagenzi be bariye kuri iyi nka, babanje kwivura bya gakondo, aho ngo bamwe banywaga inzoga zikaze zizwi nk'ibyuma abandi bakarya ibitoki by'amakakama bizeye ko bibakiza ariko ntibyakunda.

Uyu nyakwigendera Mukarubuga, ngo yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Rusatira nyuma y'iminsi 3 yanegekaye bahita bamwohereza ku Bitaro bya Kabutare, ari na ho yaje kugwa kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare, aho uyu mubyeyi yari arwariye, Dr. Jerome Mfitumukiza, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

Ati 'Abariye iyo nka babanje guhishirana ari na yo mpamvu harimo abarembye kugeza uriya yitabye Imana. Yagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, kuribwa mu nda no guhitwa.''

Dr. Mfitumukiza yakomeje ahwitura abaturage, abibutsa kugendera kure amatungo yipfishije kuko indwara zayishe ndetse n'uburozi buba buri mu nyama ari bwo buhindukira bukica n'abantu, anavuga ko abaturage bakwiye kujya barya inyama zapimwe n'abaganga b'amatungo bemewe gusa.

Kugeza ubu umubare w'abariye kuri iyi nka ntiwigeze umenyekanya neza, ndetse n'iyi nkuru imenyekanye kubera urupfu rw'umwe mu bayiriyeho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-birakekwa-ko-umukecuru-w-imyaka-64-yishwe-no-kurya-inyama-z-inka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)