Huye: Hashyizweho icyumba ndangamurage cyo gufasha abana kumenya umuco nyarwanda bari ku ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 06 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo gusoza umwaka w'amashuri 2023-2024 muri iri shuri.

Impano Karanganwa Micaella wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, yavuze ko mbere yo kujyaho kw'iki cyumba atari azi ibikoresho byinshi byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere kuko atari yarabibonye imbonankubone.

Ati "Nabibonaga mu bitabo no kuri televiziyo gusa,ariko nasuye kiriya cyumba mbonamo byinshi ntari nzi nk'umuduri,inkongoro, ingobyi bahekagamo abageni n'umwami n'ibindi.''

Mugwaneza Sangwa Bright Nelly urangije umwaka a Gatandatu w'amashuri abanza, yabwiye IGIHE ko iki cyumba cyatumye asobanukirwa bimwe mu bikoresho bisigaye bigoye kubonwa muri iki gihe nk'imiheto, amacumu, ingabo n'urusyo.

Yavuze ko bitari kuzamworohera kubibona kuko icyo yari yabonye kwa nyirakuru ari urusyo n'umuvure gusa.

Ati' Nishimiye kubimenya mbyirebera, ubu noneho n'iyo babimbaza mu kizamani cya Leta nzaba mbizi narabyikoreyeho.''

Ngabonziza Alfred, umubyeyi urerera muri APEC Ikibondo,yavuze ko banezezwa n'uburere buhabwa abana babo burimo n'umuco, aho biga byinshi birimo kubyina bya gakondo, ariko kandi banerekwa ibyo hambere.

Ati ''Ni byiza ko abana bacu basobanukirwa n'umuco nyarwanda kuko birabafasha cyane kumenya uko aba kera babagaho, ndetse bagira n'urugo bajyamo,ntusange babaza ngo kiriya ni igiki.''

Yakomeje avuga ko bifasha kuko iyo umunyeshuri asobanuza mwalimu ibibazo byinshi mu bwisanzure, bitandukanye no ku Ngoro Ndangamurage bagera ari abashyitsi.

Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .

Ati "Twashyizeho icyumba cy'umuco tugereranya na 'Petit musée' yo gufasha abana kumenya ibikoresho byose byabagaho kera, kuko tuba dushaka ko umwana dusohora, aba yuzuye muri byose,abe umunyarwanda wuzuye utaratakaje umuco nyarwanda.''

Yakomeje avuga ko icyabateye gushyiraho icyo cyumba nyunganizi ari uko guhora bajyana abana benshi ku Ngoro Ndangamurage biba bigoye kandi ntibanahamare igihe gihagije ngo basobanukirwe byose.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imbereho myiza, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko bufasha kwigisha amateka n'umuco nyarwanda umwana yegereye imfashanyigisho.

Ati 'Ubu ni uburyo bwiza bwo kwigisha amateka n'umuco nyarwanda, kandi n'andi mashuri abikoze cyangwa se akajyana abana muri 'musée' byaba ari ugusigasira umuco nyarwanda.''

Yakomeje avuga ko biba akarusho iyo bitangiriye ku bana, asaba n'andi mashuri kubishyiramo imbaraga bigakwira hose kuko bifungura abana ubwenge.

Yaboneyo no gushimira amashuri yafashe gahunda yo kujyana abana gusura Ingoro ndangamurage,mubari mu mashuri asoza, anasaba ko hakongerwamo imbaraga ibigo byose bikabigira umuco.

Rimwe na rimwe abanyeshuri bajya banakoreramo imikorongiro nko kwenga, gusya n'ibindi.
Kuva ku bato cyane bose batozwa umuco kandi ngo bibarinda no kuba ibirara.
Na bashiki babo ntibahagaze nabi mu kubyina, kandi ngo intego yabo ni ukugera mu Itorero ry'Urukerereza.
Iyo winjiye muri icyo cyumba bita 'Petit musee' usangamo byinshi birimo amasekuru, ibisabo,imiduri,imiheto,inkebano n'ibindi byinshi bitagaragara muri iyi foto.
Uwera Françoise, Umuyobozi w'Ishuri APEC Ikibondo yavuze ko mu masomo yose bigisha umuco nyarwanda batawusiga inyuma .
Urutaro, inkangara, urusyo n'ibindi biri kuri iyi foto ubisangamo.
Umuvure nawo uri mu byo ubona muri 'Petit musee' yo kuri APEC Ikibondo.
Umwe mu banyeshuri yigishwa gucunda amata mu cyumba cyahariwe inyigisho z'umuco.
Uyu mwana w'umunyeshuri bari bagiye kumwigisha kugosora imyaka itandukanye.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hashyizweho-icyumba-ndangamurage-cyo-gufasha-abana-kumenya-umuco-nyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)