Huye: Mpayimana yatangaje ko natorwa azaha umurongo umwuga w'ubukomisiyoneri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mpayimana yabwiye ab'i Huye ko ari umwana wabo, ndetse akaba n'umufana ukomeye w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Mukura Victory Sports, kuko ngo yatangiye kuyifana yiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara, i Save.

Kandida Perezida Mpayimana, yavuze ko kuba yiyamamaza atabikora kuko ubuyobozi buriho bunaniwe,ahubwo ari uko ashaka kugaragaza ko u Rwanda rumaze kugera aheza muri demokarisi, ndetse akaba yifuriza igihugu wifuriza gutera indi ntambwe muri byose.

Uyu mukandida, yavuze ko atifuza ko Abanyarwanda bakomeza kubwirwa ko ibintu byose ari 100% gusa, kuko ngo byabasinziriza.

Yababwiye ko imigabo n'imigambi yiyamamazanya ikubiye mu ngingo 52 zose zigamije iterambere ry'igihugu.

Mpayimana Philippe yikije cyane ku ngingo yo kuvugurura umurimo w'ubukomisiyoneri, aho yavuze ko kuri ubu bukorwa mu kajagari, yavuze ko ashaka kuvugurura umwuka w'ubukomisiyoneri.

Yavuze ko abakomisiyoneri babikora nabi bakica n'ibiciro ku isoko bityo ko azawuteza imbere akawuha umurongo.

Ati "Umurimo w'ubukomisiyoneri ni umwe mu mirimo itunze Abanyarwanda nifuza ko uhabwa gahunda. Kuri ubu, ubukomisiyoneri buteje akajagari mu bucucuzi. Ni ngombwa ko umuntu ufite igicuruzwa ashyiraho igiciro yifuza bidasabye ko umukomisyoneri yiyongereraho ibyo yishakiye.''

"Uyu mwuga kandi numara guhabwa gahunda, bazagira icyo bashingiraho bashyiraho ibiciro kugira ngo bahembwe, kandi banamenye ko bagomba gutanga imisoro, cyane cyane ko umurimo udatanga umusoro ntukwiye no gukomeza gutera akajagari mu bucuruzi.''

Usibye ubukomsiyoneri, Kandida Perezida Mpayimana yavuze ko anafite umugambi wo kuzamura itangazamakuru aho yifuza ko habaho umunyamakuru byibura muri buri murenge, ibyo avuga ko bizatuma nabyo byongera imirimo mu gihugu.

Akarere ka Huye kabaye aka 25 Kandida Perezida Mpayimana agezemo, ageza ku banyarwanda imigabo n'imigambi ye abahishiye igihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda, nyuma yaho akaba yakomereje mu Karere ka Gisagara.

Mpayimana Philippe yavuze ko atifuza ko azazahura umwuga w'ubukomisiyoneri
Abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi y'umukandida Mpayimana
Mpayimana yiyamaririje mu Matyazo i Huye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mpayimana-yatangaje-ko-natorwa-azaha-umurongo-umwuga-w-ubukomisiyoneri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)