Huye: Mu bitaro bya CHUB hashyizwe site y'itora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itangazo ryashyizwe ahagarara n'ibyo bitaro kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024, rigaragaza ko abarwariye muri ibyo bitaro, abarwaza babo n'abakozi babyo bazaba bari mu kazi ku itariki ya 15 Nyakanga, umunsi w'amatora, batazagorwa no gusohoka kuko bazabitoreramo.

Riragira riti "Tukaba tuboneyeho kubamenyesha ko mu bitaro byacu (CHUB) hazaba hari site yo gutoreramo."

Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yatangiye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, akazakomeza kub wa 15 Nyakanga 2024 ku bari mu gihugu.

NEC yagaragaje ko ku munsi w'amatora, bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w'amatora ndetse no kwambara ibirango by'imitwe ya politiki cyangwa by'abakandida bigenga.

Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y'itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi iyo abyifuza.

Komisiyo y'amatora kandi yatangaje ko umukandida abubijwe kuba hafi y'ibiro by'itora keretse iyo aje gutora n'igihe cyo kubarura amajwi.

Mu gihe umuntu yinjiye mu bwihugiko, ntabwo byemewe ko afata amafoto cyangwa se ngo agaragaze uwo yatoye kuko gutora ari ibanga.

Mu bitaro bya CHUB biteguye amatora
Hashyizwe site izifashishwa n'abarwayi, abarwaza ndetse n'abakozi bazaba bari mu kazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-mu-bitaro-bya-chub-hashyizwe-site-y-itora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)