Ku wa Gatatu tariki, 10 Nyakanga 2024, kuri sitade ya Kamena, iherereye mu Karere ka Huye, habereye imikino ya nyuma y'amarushanwa y'umupira w'amaguru mu bagabo ndetse n'abagore, yari agamije kongerera ubumenyi abaturage kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n'imihindagurikire y'Ibihe' yiswe, 'Climate change & NDCs Awareness Campaign through Football Competition 2024', ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo.
Ni amarushanwa yateguwe n'umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), ku bufatanye na GIZ, Ikigo nterankunga cy'Abadage, Intara y'Amajyepfo n'uturere tiyigize.
Mu bayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry'iyi mikino barimo; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, Cyeza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n'Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukijije ndetse n'abayobozi bose b'Uturere tugize Intara.
Mu bagabo ikipe y'Umurenge wa Ngoma yari ihagarariye Akarere ka Huye yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y'Umurenge wa Kaduha yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe igitego 1-0.
Mu bagore, ikipe y'Umurenge wa Nyarubaka yari ihagarariye Akarere ka Kamonyi yegukanye igikombe itsinze ikipe y'Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye, Akarere ka Nyanza ibitego 2-0.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye umufatanyabikorwa, APEFA kuba yarabashije gukora ubukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n'imihindagurikire y'Ibihe'.
Ati 'Turashimira umufatanyabikorwa APEFA, kuba yarazanye ibyishimo mu baturage bacu kubera iyi mikino. Aya marushanwa yadufashije cyane abaturage bacu kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe ndetse no kumenya uruhare rwabo.'
Yasabye abaturage kurushaho kwita ku kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, birinda kubisarura biteze, gukora ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bacukura imirwanyasuri ndetse no gukoresha Imbabura zigabanya ibicanwa.
Cyeza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n'Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukijije, wari ihagarariye Minisitiri, yagize ati 'Ubutumwa dufite uyu munsi, ni ukubibutsa kurengera ibidukikije ndetse no gufata ingamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yashimiye yashimiye Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo ndetse n'ab'Uturere twose tw'Intara, ku mikinoranire myiza ari nayo yatumye intego y'uyu mushinga igerwaho.
Nzabonimpa akaba yashimiye umufatanyabikorwa wa GIZ, kuba yarateye inkunga uyu mushinga, aboneraho kuyigaragaza ko hakiri n'ibindi bice by'igihugu nabyo bikeneye ubu bukangurambaga kuri 'Gahunda ya Leta yo guhangana n'imihindagurikire y'Ibihe'
Ati 'Turasaba umufatanyabikorwa wacu, GIZ ko yadufasha kwagura ibi bikorwa no mu zindi Ntara cyane cyane mu Burengerezuba, ikunze kwibasirwa n'ibiza, Intara y'Amajyaruguru ndetse n'Intara y'Iburasirazuba yo igenda yibasirwa n'ubutayu.'
Markus Maier, Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ, yashimiye APEFA, kubukangurambaga yakoze mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo. Yagize ati 'Ndashimira APEFA kuba yarahisemo gukora ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, buhuriza hamwe abantu benshi kandi ndizera ko bizatanga umusarururo bityo intego y'umushinga ikaba yaragezweho.'
Aya marushanwa yari yatangiriye ku rwego rw'imirenge, akabera mu turere twose (8), tugize Intara y'Amajyepfo, yatangijwe ku mugaragaro, tariki 10 Gicurasi 2024.
Ikipe ya mbere mu bagabo n'abagore yahawe imidali ya zahabu n'igikombe giherekejwe na sheki y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 700. Ni mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe imidali y'umwanya wa kabiri ndetse na sheki y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 400.