Ni umubyeyi wo mu Mudugudu w'Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, wabyariye mu Bitaro bya Butare agira amahirwe bihurirana ni uko muri ibi bitaro hashyizwe site y'itora mu rwego rwo korohereza abarwayi n'abarwaza gutora.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi yavuze ko yabyutse mu gitondo, atangiye kwitegura ngo ajye gutora yumva igise kiramufashe, ahita ajya kwa muganga, kubyara ariko agenda asenga asaba Imana ngo imufashe abyare kare amasaha yo guhagarika itora ataragera.
Ati 'Byarambaje cyane ubwo nari maze kwitegura ngo njye gutora ibise bikaba biramfashe, ndakomeza nsenga Imana nti 'Mana umfashe barangize gutora nanjye ijwi ryanjye namaze kuriha umukandida wanjye nizeye'.
'Abaganga bahise bamfasha njya ku iseta bamfasha kubyara mbazwe, banjyana mu cyumba ntegereza ko ikinya kinshiramo. Kikimara kunshiramo numvaga mfite imbaraga numva no kwigenza na kwigenza ariko barabyanga bansunika mu kagare njya gutora, nsanga impapuro z'itora zashize nabwo birongera birambabaza.'
Yakomeje avuga ko 'Baratubwira ngo tube dutegereje, zije bahita bamfasha ntora umukandida wanjye ndumva nishimye kuko ijwi ryanjye narihaye umukandida mbona ubereye kuyobora u Rwanda'.
Niyonsenga avuga ko mu byo yishimira harimo kuba u Rwanda rutekanye no kuba umubyeyi utwite n'uwonsa bahabwa ubufasha butuma abana bakurana ubuzima bwiza.
Avuga ko afite intego yo gukora cyane akiteza imbere no kuboneza urubyaro kugira ngo abana batatu afite bakurane ubuzima bwiza.
Ati 'Namwise Iganze Hirwa Yvan, ndamwifuriza kuzakorera igihugu akaba yaba nk'umupolisi, umusirikare se cyangwa akaba nk'umuyobozi ukomeye'.
Site y'itora ya CHUB hatoreye abantu barenga 700 harimo abarwayi, abarwaza ndetse n'abandi bantu bari baje kwivuza ariko bari butahe.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yitabiriye-amatora-avuye-kubagwa-kwa-muganga