I&M Bank (Rwanda) Plc yahaye abitabira Expo2024 amahirwe y'inguzanyo y'ibikoresho byo mu rugo idasaba inyungu mu mezi atandatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nguzanyo itangwa muri gahunda yiswe 'Ryoshya Iwawe', I&M Bank (Rwanda) Plc ifatanyijemo n'iduka Hotpoint ricuruza ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

Umukiliya ufite konti muri I&M Bank Rwanda Plc ajya muri Hotpoint agahitamo igikoresho yifuza yaba televiziyo, firigo, imashini imesa n'ibindi bitarengeje miliyoni 5 Frw, akuzuza ifishi isaba iyo nguzanyo, agahabwa igisubizo mu masaha 24.

Umuyobozi Ukuriye Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Fiona Kamikazi yabwiye IGIHE ko abakiliya babagana muri Expo bahishiwe inguzanyo itangwa nta nyungu umukiliya asabwe.

Ati "Muri serivisi ya Ryoshya Iwawe dufasha abakiliya bacu kubona ibikoresho byo mu rugo no mu biro ku nguzanyo y'inyungu ya 0% ku wishyuye mu mezi atandatu. Ni ukuvuga ngo ukeneye televiziyo nini, imashini zo kumesa n'ibindi bikoresho byo mu nzu wabibona ku giciro kiri hasi."

Yavuze ko umuntu aba ashobora gufata igikoresho kimwe yamara kwishyura agafata ikindi byose bigakorwa mu buryo butavunanye.

Ati 'Ntabwo tuba dukeneye ko abakiliya bacu bavunika. Iyi serivisi irahari ntabwo duteganya kuyireka kuko duhora tubashakira ibyiza. Bashobora kuyibona hano ariko no ku mashami yacu aho waba uri hose cyangwa aho Hotpoint ikorera.'

I&M Bank (Rwanda) Plc ivuga ko iyi serivisi yashimishije abakiliya bayo n'abatari abakiliya ku buryo bayitabira ari benshi cyane. Ati 'Bimaze kudufasha kwagura ubucuruzi bwacu ndetse no gufasha abakiliya bacu gukomeza kubaho ubuzima bwiza batuye ahantu heza.'

Yanavuze ko umuntu udasanzwe ari umukiliya wa I&M Bank (Rwanda) Plc ashobora gusaba iyi nguzanyo ariko amaze gufungura konti muri iyi banki, hanyuma akerekana uko yakoranaga na banki asanzwe abereye umukiliya.

Mu kibanza cya I&M Bank (Rwanda) Plc i Gikondo ahabera Expo batanga serivisi zose zirimo 'Agiserera' itanga inguzanyo y'imodoka zifasha abacuruzi guteza imbere ubucuruzi bwabo; 'Iyubake' ifasha abacuruzi basanzwe bafite inzu zaba izo gucururizamo cyangwa iyo kubamo, ku buryo iyo inzu yinjiza binyuze mu bukode bakuguriza inshuro 53 z'ayo yinjiza ukayashora mu bucuruzi bwawe; 'Iyubake nanone' y'umuntu ufite inzu aho bashobora kumuha inguzanyo ingana na 70% by'agaciro kayo akayashyira mu bucuruzi bwe.

Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc baba biteguye kwakira na yombi uje abagana bakamuha icyo ashaka
Abakiliya bashobora kubona serivisi za ATM kuri stand ya I&M Bank Rwanda Plc
Umuntu ubishaka afata inguzanyo y'ibikoresho byo mu rugo bitarenze miliyoni 5 Frw akayishyura mu mezi atandatu adashyizeho inyungu
Bamwe mu basuye stand ya I&M Bank Rwanda Plc bahitaga bafata inguzanyo y'ibikoresho yishyurwa nta nyungu mu mezi atandatu
Serivisi zose za banki ziratangwa uko bisanzwe ku bitabiriye Expo 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yahaye-abitabira-expo2024-amahirwe-y-inguzanyo-y-ibikoresho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)