I Kigali hafunguwe ishami ry'Ishuli rya Ruli ryigisha ubuforomo n'ububyaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cardinal Kambanda, yavuze ko iri shami rizatanga umusanzu mu kongera umubare w'abaforomo n'ababyaza bakenewe mu gihugu kandi bari ku rwego rushyitse, ndetse rinakomeze kuzuzanya na politiki ya leta yo guha ingufu urwego rw'ubuzima.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2024 ubwo yafunguraga iri shuri, igikorwa cyabimburiwe na misa y'igitambo gitagatifu cy'ukarisitiya cyabereye kuri kiliziya ya St Famille.

Cardinal Kambanda, yagize ati 'Hano hazaha amahirwe abaforomo n'ababyaza b'i Kigali kandi hazaha n'amahirwe abanyeshuri basorezaga i Ruli kuko ibitaro byiza biri hafi yabo, abaganga beza baba i Kigali ubu rero hano ni Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu gihe i Ruli ari icya mbere.'

Ishuri rikuru ry'ubuforomo n'ububyaza rya Ruli, ryatangijwe nyuma yishyirwaho ry'ibitaro bya Ruli. Icyo gihe iri shuri ryatangaga uburezi bwo ku rwego rw'amashuri yisumbuye, nyuma rizamurirwa urwego rishyirwa ku urwa kaminuza, ritangira gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Kugeza magingo aya hamaze gutanga impamyabumenyi muri iri shuri inshuro zirindwi.

Cardinal Kambanda yavuze ko haje icyifuzo cy'uko hatangira gutangwa impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, iyi gahunda ikaba yaratangijwe umwaka ushize.

Kuri ubu muri gahunda ya Leta yo kongera abaforomo n'ababyaza, bisaba ko abahari bakiyongera byibuze inshuro enye, akaba ariyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuzana ishami rya RHIH, i Kigali.

Iri shami rizajya ryakira abaforomo barangije icyiciro cya mbere, bafite imirimo inyuranye mu mavuriro yo muri Kigali, no mu nkengero zayo, n'abandi bashaka kongera ubumenyi bijyanye no kuzuzanya na politiki y'igihugu no kongera umubare wabo ariko bari no ku rwego rushyitse.

Ibi bivuze ko i Ruli, hazajya hatangirwa amasomo y'icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu gihe ku ishami ry'i Kigali hazajya hatangwa amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, y'ubuforomo n'ububyaza.

Cardinal Kambanda, yavuze ko ishami rya Ruli mu gihe rimaze rikora, ryatanze umusanzu ukomeye cyane, kandi urugendo rugikomeje mu gutanga umusanzu w'ibikenewe mu rwego rw'ubuzima.

Ati 'Abanyeshuri bacu ntibazongera kugarukira ku cyiciro cya mbere, bazakomeza no mu cya kabiri bafite ubumenyi bwagutse. Ikindi Leta irasaba ko abaforomo n'ababyaza bikuba inshuro enye, kuza hano rero ni ukugira ngo twongere umubare w'abaforomo n'ababyaza.'

'Icya mbere ni uburezi bufite ireme kuko abaforomo n'ababyaza ni akazi gasaba impuhwe, urukundo, n'umutima mwiza. Ahandi babyita kwakira neza abakiliya ariko umurwayi we aba afite umwihariko kuko ugiye muri hoteli aba ashaka kwidagadura ariko umurwayi aba atabaza.'

Nk'uko ikoranabuhanga rikomeje kwigarurira igice kinini cy'ubuzima bwa buri munsi, Cardinal Kambanda, yavuze ko muri iri shuri amasomo menshi azajya atangwa ryifashishijwe.

Mu nshuro zirindwi iri shuri rimaze gushyira abanyeshuri ku isoko ry'umurimo, abaforomo 871 n'ababyaza 68 bamaze gushyikiririzwa impamyabumenyi muri RHIH ifite icyicaro gikuru mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli.

Iri shami riherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka St Paul
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, akaba n'umuyobozi w'Ikirenga w'Ishuri rikuru ry'ubuforomo n'ububyaza, Ruli Higher Institute of Health- RHIH, yafunguye ku mugaragaro ishami rya Kigali
Ubwo bamwe mu banyeshuri batahaga ishami rishya bazajya baherwamo amasomo
Bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa mu gutanga amasomo byamaze kuhagezwa
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, hamwe n'abandi bayobozi b'iri shuri, ubwo basuraga ibyumba by'amashuri
Amwe mu masomo azajya akurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hafunguwe-ishami-ry-ishuli-rya-ruli-ryigisha-ubuforomo-n-ububyaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)