Ibanga ryazahuye ubukungu bw'u Rwanda mu myaka 30 ishize; John Rwangombwa yabivuye imuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw'u Rwanda, n'ubundi bwari busanzwe ari buto cyane mbere yaho, noneho bwarushijeho kujya mu manga, bugabanukaho 50%.

Nta kintu cyari gihari cyo guheraho, ndetse yewe Igihugu cyari gishingiye ku mpuhwe z'amahanga.

Nk'urugero, mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zirenga 90% byayo. Mu yandi magambo, u Rwanda rwari Igihugu kidafite aho gishingiye, kitanashobora kwibeshaho by'ibanze.

Umusaruro w'umuturage umwe muri icyo gihe wari 111.9$, aho u Rwanda rwari mu bihugu bikennye cyane ku Isi nzima.

Igenamigambi rizima; inganzi yazahuye ubukungu bw'u Rwanda

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kimwe mu byatumye u Rwanda rwikura mu rwobo rw'ubukene rwarimo, harimo no gukoresha umutungo muke wari uhari, ukabyazwa umusaruro mwinshi, nk'uko yabibwiye RBA.

Ati 'Mu igenamigambi rya Leta, ni uko twabaga tuzi aho tugana, mu kugena imari ya Leta n'uko izakora, hashyirwaho uburyo butandukanye. Icya mbere ni uko amafaranga uko angana uko ari ko kose tuyabyaza umusaruro mwinshi ushoboka, amafaranga agakurikiranwa, uko yakoreshejwe bikagomba gusobanuka.'

Iyi mikorere niyo yatumye hashyirwaho Icyerekezo 2020 kinafasha gukurikiranwa neza, imigambi Leta yari yihaye ibasha gushyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije.

Magingo aya, ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha muri uyu mwaka turimo ingana na miliyari 5,690.1 Frw, aho 86.5% byayo ari amafaranga aturuka imbere mu gihugu, kongeraho inguzanyo u Rwanda ruzishyura mu bihe biri imbere.

Impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umuturage nayo yarazamutse cyane igera ku 1040$, ikazagera ku bihumbi 4$ mu 2035 ndetse n'ibihumbi 12$ mu 2050.

Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda za Leta zirimo kugeza uburezi kuri bose, ari nazo zizatuma gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku burezi zishoboka.

Uretse ibi, iterambere ry'ibikorwa birimo ibyanya by'inganda biri gutanga umusaruro muri rusange.

Ibyanya by'inganda bitanga umusanzu ukomeye

Mu myaka 30 ishize inganda zabarizwaga i Kigali, na zo ari mbarwa kuko uretse urwa Mironko, urw'itabi, urw'amasabune n'urw'ibiriti rwabaga i Huye na Bralirwa, zagaragaraga cyane, mu byaro habaga izitonora ikawa ikagurishwa ku giciro gito.

Politiki y'Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere twa Muhanga, Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n'ahandi bashyiraho ibyanya by'inganda.

Ishoramari riri mu byanya by'inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$, kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva mu bikorwa bitandukanye bakora.

Ni mu gihe icyanya cy'inganda cya Kigali cyo kigizwe n'inganda zirenga 156, kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.

Ubu inganda zifite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w'igihugu. Zinagira uruhare mu kongera umubare w'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ibikorerwa mu nganda byinjirije u Rwanda miliyari 1.473 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023, mu gihe mu 2006/07 byinjije miliyari 172 Frw gusa.

Abanyarwanda benshi bigobotoye ubukene

Ubushakashatsi ku mibereho y'ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe ikigero cy'ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994, icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.

Abana bagwingiye bari 42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by'imirire mibi ari 29%. Mu 2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.

Mu 2000, ubushakashatsi ku bipimo by'imibereho myiza y'abaturage bwagaragaje ko 90% by'Abanyarwanda bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy'abadakorera umushahara cyangwa abikorera ibyabo.

Ubukene bwaragabanyutse, bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n'iya kabiri, VUP n'izindi, ndetse ubu imiryango ikiri munsi y'umurongo w'ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.

Amafoto agaragaza iterambere ry'Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali ukomeje kuzamukamo inyubako z'icyerekezo
Kigali ni umwe mu mijyi yiyemeje imiturire myiza itangiza ibidukikije, bituma iyo uri muri uyu mujyi uba wumva akayaga
Inyubako ziri mu mujyi rwagati imbere y'ibiro by'umujyi zahinduye isura ya Kigali
Inyubako I&M Bank yuzuye itwaye miliyoni 25$
Isuku ni intego mu mujyi wa Kigali
Kigali, umujyi utoshye...
Iyo uhagaze mu Mujyi rwagati ugaterera amaso Kimihurura ni uko haba hameze
Inyubako ya BPR Bank Rwanda Plc, imwe mu ndende i Kigali
Ishusho y'imyubakire mu Mujyi wa Kigali yarahindutse cyane
Tropical Plaza yubatse inyuma y'ahazwi nko kwa Rubangura ni uku igaragara
Aha ni ku Gisozi munsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)
Inyubako ya CHIC ifite parikingi yakira imodoka nyinshi cyane
Fantastic Plaza, inyubako iherereye hari ya Rond-Point yo mu mujyi
Inyubako ya KIC [Kigali Investment Company] yahoze yitwa UTC
Inyubako ya Centenary House n'izindi biri ku murongo umwe ni uku zigaragara
Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali iracyeye
Ibiti ku mihanda nk'ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko kimwe mu byatumye u Rwanda rwikura mu rwobo rw'ubukene rwarimo, harimo no gukoresha umutungo muke wari uhari, ukabyazwa umusaruro mwinshi
Leta y'u Rwanda iri gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bugera kuri bose
Ubuhinzi bugezweho bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba Igihugu cyihagije mu biribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryazahuye-ubukungu-bw-u-rwanda-mu-myaka-30-ishize-john-rwangombwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)