Ibibazo bitanu wibaza ku modoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, n'ibisubizo byabyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu rugendo ibihugu bitandukanye byiyemeje gutangaho umusanzu wabyo kugira ngo hakomeze uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ikagira uruhare mu mihindagurikire y'ibihe bigateza imyuzure, umuyaga udasanzwe, ubushyuhe bukabije, amapfa n'inkongi zibasira amashyamba.

U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'ibihugu bya Afurika birimo imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nk'uko Ikigo Rho Motion giheruka kubigaragaza.

Mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu ndetse n'imodoka nini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Muri rusange izo modoka ziriyongera kuko Leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n'ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Urebye ku modoka za hybrids n'iza EVs, ziriyongera uko bwije n'uko bukeye ariko n'amakuru ajyanye na zo ntarasobanuka neza kuri benshi.

Mu bibazo bitandukanye benshi bazibazaho ni ukumenya izihendutse, iziramba, uko zisanwa, ububasha bwazo ku ngendo n'ibindi. IGIHE yateguye ibibazo bitanu byagufasha gusobanukirwa iby'ingenzi bitandukanya ubwo bwoko bw'imodoka bwombi.

Ni izihe zihenze hagati ya hybrids n'iza EVs?

Iyo ugereranya ikiguzi cy'imodoka za hybrids n'iza EVs, bisaba ko ubirebera mu buryo bubiri. Hari ikiguzi cyayo mu kuyigura, hakaba n'ikiguzi cyayo mu kuyitunga.

Mu kuzigura, akenshi igiciro cya hybrids kiba kiri hasi ugereranyije n'icya EVs.

Gusa iyo urebye mu kuzitunga, EVs zirahendutse ugereranyije na hybrids.

Ibi uraza kubyumva neza ku kibazo cya kabiri.

Zishyirwamo umuriro gute?

Aha ni ho itandukaniro ku giciro cyo gutunga iza hybrids n'iza EVs risobanukira, kuko hybrids zikenera amashanyarazi n'ibikomoka kuri Peteroli, mu gihe iza EVs zikenera amashanyarazi gusa.

Ibi nta mpaka bigibwaho, amashanyarazi arahendutse cyane ku buryo utagereranya ikiguzi cyayo n'icy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda.

Mu myaka itanu ishize, ikiguzi cy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda cyazamutseho 48.9%, mu gihe icy'amashanyarazi cyazamutseho 16.5%.

Nubwo ubwo bwoko bwombi buhendutse kubutunga kurusha imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli gusa, hybrids nazo kuzitunga birahenze ugereranyije n'iza EVs, kuko nk'urugendo rwatwara Rwf 100,000 wifashishije ibikomoka kuri Peteroli rwatwara RWf 17,000 gusa hakoreshejwe amashanyarazi.

Kuzisana bitandukana bite?

Imodoka za EVs zoroshye kuzibonera ibikoresho kandi kuzisana birahendutse ugereranyije n'iza hybrids.

Impamvu gusana hybrids bihenze, ni uko usanga hakenerwa ibikoresho nk'iby'imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli, hanakenerwa nk'ibya EVs. Urwo ruhurirane rutuma ikiguzi cyo gusana hybrids kiba kiri hejuru.

Hybrids zinanengwa ko inyinshi mu zizanwa ku isoko ry'u Rwanda ziba zarakoreshejwe ndetse zaragenze intera nini mu bihugu zakuwemo, bikazongerera ibyago byo kuba zakenera gusanwa kenshi no gusaza vuba.

Agaciro kazo gatandukanira he iyo zisubijwe ku isoko?

Bijyanye n'imbaraga zikomeje gushyirwa mu ikoreshwa n'izindi ngufu zitari izikomoka kuri Peteroli, imodoka za EVs iyo zisubijwe ku isoko ziba igifite agaciro kanini kuko ziri mu murongo w'izikenewe cyane.

Ni mu gihe hybrids bitekerezwa ko nazo hari igihe kizagera zigahagarikwa kuko zibarwa mu zigikoresha ibikomoka kuri Peteroli, nubwo zikoresha n'amashanyarazi.

Zibasha kugenda he?

Imodoka za Hybrids zishobora kugenda ahantu hose mu Rwanda, haba muri Kigali no mu Ntara, kuko mu gihugu hose hashobora kuboneka ibikomoka kuri Peteroli.

Kuri EVs, zigenda muri Kigali gusa cyangwa hafi cyane y'aho, kuko mu ntara hataragera 'stations' zo kwifashisha bazishyiramo amashanyarazi.

Icyakora urebye muri gahunda ya Leta, harimo kongera ibikorwaremezo bizakoreshwa mu gukoresha izi modoka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-wibaza-ku-modoka-zikoresha-amashanyarazi-mu-rwanda-n-ibisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)