Ibidasanzwe kuri Gakenke, Akarere kakiriye Umukandida wa FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hubatswe ikiraro cyo mu kirere (Foot bridges) cya Gahira gihuza Akarere ka Gakenke n'aka Muhanga ku Mugezi wa Nyabarongo.

Mu rwego rw'ingufu hakozwe ku mushinga wa Leta wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (GoR In-house electrification project), ibyatumye amashanyarazi agezwa mu Mirenge ya Mubuga, Karambo, Gashenyi, Rushashi, Minazi, Muyongwe, Coko, Ruli na Muhondo no muri centres za Rusoro na Kagoma.

Ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro eshanu ziva ku ngo 16.788 mu 2017 zigera ku 84.207 mu 2023.

Mu bijyanye n'amazi, hubatswe imiyoboro y'amazi itandukanye irimo Umuyoboro wa Rwisoko ufite kilometero 16, uwa Kanyansyo- Mutanda ufite kilometero 6,7 uwa Rwagihanga ufite km 6,75 umuyoboro wa Kamubuga- Sereri; icyiciro cya mbere, ufite km 16,4 n'uwa Kamubuga- Sereri icyiciro cya kabiri, ufite km 40,6.

Hubatswe kandi umuyoboro w'amazi wa Gapfirira ufite km 33,5, uwa Nyagahondo-Gasure- Kirarama-Kirambo ufite km 17, uwa Kabakondo- Nyirabuyugi-Gisozi-Mucaca ufite km 6,5 n'umuyoboro w'amazi wa Ruganzu- Nyabitare ufite km 9,47.

Nta wakwirengagiza umuyoboro wa Mutanda-Nyundo ufite km 17, uwa Kivuruga- Kanyansyo-Rukore ufite km 40.7, umuyoboro w'amazi wa Rwagihanga- Kabaya-Buheta ufite km 52, uwa Nyagatsinda ufite km 7,2. Hari kandi umuyoboro w'amazi wa Coko-Ruli wa km 67 n'uwa Nyarubira ufite km 52.2.

Umuyoboro w'amazi wa Nyirantarengwa wa kilometero 18 na wo warubatswe kimwe n'uwa Byerwa mu Murenge wa Ruli ufite uburebure bwa kilometero 7,5.

Mu bijyanye n'imiturire hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo ari yo Nyundo na Mwanza, igikorwa cyatumye imiryango 64 ituzwa mu midugudu y'icyitegererezo ndetse indi igera ku 3070 igakurwa mu manegeka igatuzwa neza ndetse ubu Umudugudu wa Kagano na wo watangiye kubakwa ahateganyijwe kubakwa inzu z'imiryango 354.

Mu guteza imbere uburezi, hubatswe ibyumba by'amashuri 736 ndetse hubakwa amashuri ya 'Etage' kuri EP Mbuga mu Murenge wa Nemba no kuri GS Congoli mu Murenge wa Ruli. Hubatswe kandi amashuri 14 ya TVET Wings anashyirwamo ibikoresho, hanubakwa Kaminuza y'Ubuvuzi iherereye i Ruli.

Uretse iyi Kaminuza y'Ubuvuzi yubatswe, mu rwego rw'ubuzima muri aka Karere hanubatswe Ibitaro bigezweho bya Gatonde ku ngengo y'imari irenga miliyari 2,2 Frw. Ibitaro bya Gatonde ni kimwe mu bikorwa Chairman Paul Kagame yari yemereye abaturage.

Hubatswe inzu eshanu z'ababyeyi mu bigo nderabuzima bya Muyongwe, Gatonde, Rutake, Kamubuga na Nyange. Hubatswe kandi Poste de Santé 66 zifasha abaturage kwivuriza hafi bitabasabye gukora ingendo ndende.

Urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ntirwasigaye inyuma kuko hakozwe ku mushinga wo guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi n'ibiyakomokaho (PRISM), wagendeyeho ingengo y'imari ingana na 350.232.203 Frw.

Muri uyu mushinga hatanzwe inkoko 10.050 ku miryango 1005, ingurube 314 ku miryango 265, ihene 330 ku miryango 165 n'intama 158 ku miryango 79. Hubatswe kandi ibikorwaremezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe ry'amatungo magufi, ivuriro rimwe rito ry'amatungo n'ibagiro ry'ingurube.

Nk'iwabo w'ikawa y'umwimerere, kugeza ubu muri Gakenke hubatsemo inganda 15 zitunganya ikawa ku buryo kaza mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dutunganya ikawa nyinshi.

Mu Murenge wa Ruli, hubatswe uruganda rutunganya ikawa rwa Dukunde Kawa. Uru ni rumwe mu zikomeye mu gihugu kubera ko ruri mu zitunganya ikawa mu byiciro bigera kuri bitatu.

Mu by'imiyoborere myiza, hubatswe Ibiro bishya by'Akarere kuko mbere serivisi zatangirwaga ahantu hameze nabi. Ubu serivisi zifashisha ikoranabuhanga zariyongereye ku buryo bitakiri ngombwa ko umuturage asiragira ajya gushaka serivisi kure.

Akarere ka Gakenke kubatse ibiro bishya byoroshya imitangire ya serivisi
Ibitaro bya Ruli byaravuguruwe
Aya masoko mato afasha abaturage kugurisha umusaruro wabo utangiritse
Abaturage bishimiye ibiraro byo mu kirere bubakiwe ahanyura imigezi
I Ruli hari ishuri rikuru rifasha mu gutanga ubumenyi
Udukiriro twafashije mu guhanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko i Gakenke
Ibiraro byubatswe byateje imbere ubuhahirane
Udukuriro twubatswe twatinyuye abaturage, dutuma bakora ku ifaranga
Hubatswe imihanda itandukanye y'imigenderano yatumye kugeza umusaruro ku masoko byoroha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-kuri-gakenke-akarere-kakiriye-umukandida-wa-fpr-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)