Ibiganiro hagati ya Apam na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup adakinnye umukino n'umwe, umunya-Cameroun, Apam Bemol biravugwa ko yatangiye ibiganiro na APR FC byo kuba yamurekura.

Uyu mukinnyi wageze muri APR FC mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira, yasinye imyaka 2 ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe n'umwanya yahawe ntiyawubyaje umusaruro.

Mu myiteguro ya 2024-25, amakuru yavugaga ko we n'abamuhagarariye bifuje ko yatandukana na APR FC ariko banga kumurekura hataraza umutoza ngo yihitiremo kuko bari bafite icyizere ko nubwo umwaka wa mbere byanze ariko uwa kabiri byakunda.

APR FC yabonye umutoza mushya ukomoka muri Serbia, Dariko Novic atangiza imyitozo ndetse anamutoranya mu bakinnyi bajya gukina CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania guhera tariki ya 9 Nyakanga kugeza 21 Nyakanga 2024.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na Red Arrows yo muri Zambia, Apam Assongue Bemol nta mukino n'umwe yakinnye ndetse nta n'umwe yari muri 18.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari umwe mu bakinnyi bari hasi mu mwitozo ku buryo ntaho umutoza yari guhera amukinisha, mbese akaba ameze nk'umuntu wamaze kwiheba ameze nk'utakiri muri APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Apam n'abamuhagarariye bifuza kuganira na APR FC bakaba bamurekura akajya gukina ahandi cyane ko atari mu mibare y'iyi kipe.

Bivugwa ko na APR FC na yo yiteguye kuba yamurekura aho kumugumana bamuhemba kandi adakina.

Apam Asongue Bemol mu nzira zitandukana na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibiganiro-hagati-ya-apam-na-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)