Ibigo by'amashuri 150 bigiye kugezwamo udusanduku twa 'cotex' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyatangijwe n'Ikigo gifite uburyo bwo kwigisha ubuzima bw'imyororokere hakoreshejwe imikino, Dope Initiatives, akaba ari nacyo cyatangaje ko bitarenze umwaka utaha amashuri 150 mu gihugu azaba yahawe utu dusanduku.

Iki kigo cyivuga ko utu busanduku tuzajya dutanga umusanzu ukomeye ku bagorwa no kubona ubushobozi dore ko buri mwaka umwe mu banyeshuri batanu b'abakobwa bava mu ishuri kubera kubura ibi bikoresho by'isuku. Abakobwa bo mu bigo by'amashuri yisumbuye bazajya babona izi 'cotex' ku buntu.

Ku ikubitiro Keza Pad bank, yashyizwe bwa mbere muri Groupe scolaire sainte Bernadette de Save, yo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajepfo. Abanyeshuri 374 b'abakobwa bo muri iri shuri biteganyijwe ko bazungukira muri iki gikorwa.

Mu birori byo kumurika aka gasanduku mu ishuri rya St. Bernadette Save, byabanjirijwe n'amahugurwa ku isuku y'abakobwa cyane cyane mu bihe by'imihango aho banagaragarijwe umumaro wo kugira isuku ihaguje muri ibi bihe.

Gaelle Abi Gisubizo, washinze Dope Initiatives, yavuze ko 'Twibanze cyane ku mashuri kuko abana benshi bo mu miryango ikennye batabasha kubona ibikoresho by'isuku bikababera imbogamizi.'

Ibi birori kandi byabereyemo irushanwa, aho amatsinda abiri yari agizwe n'abanyeshuri 12, bahatanye muri Keza Game Quiz. Iri rushanwa ryari rigamije kongerera ubumenyi aba banyeshuri mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Iri rushanwa ryarangiye umwe mu bahatanye atsindiye mudasobwa n'abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye.

Umwe mu banyeshuri yavuze ko 'Ntabwo dufite iduka rya cotex mu kigo, bikadusaba gukoresha neza izo tuba twarazanye tuvanye mu rugo. Kutuzanira izi z'ubuntu bizadufasha mu mibereho ya buri munsi cyane cyane mu minsi ya nyuma aho bimwe mu bikoresho tuba twazanye biba byashize.'

Umuyobozi wa St. Bernadette Save High School, Mukashyaka Marie Grace, yagize ati 'Keza Pad Bank ntizafasha gusa abakobwa bagorwa no kubona ibikoresho ahubwo izanatuma bimenyereza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu gukina Keza Quiz Game.'

'Uyu mukino ufasha abanyeshuri kwiga neza no gusobanukirwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu buryo bw'imikino nyuma bagahabwa cotex nk'ishimwe.'

Ikigo Dope Initiatives, ni kimwe mu mishinga y'ikoranabuhanga igamije gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda mu rwego rw'ubuzima, kikaba cyaregukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Hanga Pitchfest mu 2023, gitsindira miliyoni 15 Frw.

Ibi birori kandi byabereyemo irushanwa, aho amatsinda abiri yari agizwe n'abanyeshuri 12, bahatanye muri Keza Game Quiz
Iri rushanwa ryarangiye umwe mu bahatanye atsindiye mudasobwa n'abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye
Bitarenze umwaka utaha ibigo 150 hirya no hino mu gihugu bizaba byagejejwemo utu dusanduku twahawe izina rya 'Keza Pad Bank'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-amashuri-150-bigiye-kugezwamo-udusanduku-twa-cotex

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)