Ibishya ku bigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara nyuma y'ivugururwa ry'Itegeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Itegeko Nº 049/2024 ryo ku wa 04 Kanama 2024 rihindura Itegeko Nº 003/2016 ryo ku wa 30 Weruwe 2016.

Annet Kokundeka, ukuriye Ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yavuze ku impinduka z'ingenzi zongerewemo zigamije kwita ku muryango cyane cyane umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n'umwana yibarutse.

Uwo muyobozi kandi avuga ko mu Itegeko rivuguruye, abakozi b'abagore babyaye bafite uburenganzira bwo guhabwa ikiruhuko cy' ibyumweru 14 bikurikirana, harimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara bingana n'iminsi 98, bivuye ku byumweru 12 bingana n'iminsi 84.

Uwo muyobozi akomeza asobanura ko bitakiri ngombwa ko umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara asabwa umusanzu nibura w 'ukwezi kumwe kibanziriza icyo kiruhuko.

Yavuze ko mu gihe umukozi w'umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n'ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

Umukoresha yishyura mu gihe cy'ibyumweru bitandatu, umushahara w'umukozi w'umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

Ikindi kandi akavuga ko mu gihe umukozi w'umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n'iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w'umukozi ukomeza kwishyurwa nk'uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Annet Kokundeka yibukije ko umukozi w'umugore ukuyemo inda yari atwite mbere y'ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy'uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga.(Iteka rya Minisitiri n002 /MIFOTRA /23 ryo kuwa 01/08/2023 mu ngingo yaryo ya 56).

Umukozi w'umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n'iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy'amezi icyenda.

Muri iki gihe, umukoresha n'urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, buri wese yishyura umukozi w'umugore wabyaye, kimwe cya kabiri cy'umushahara.

Ku rundi ruhande, umukozi w'umugore umaze gufata ikiruhuko gitangwa kuko yabyaye umwana utagejeje igihe, afite uburenganzira bwo gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana n'ibyumweru 14.

Iri tegeko ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu igazeti ya Leta, ariko agaciro karyo kagatangira uhereye ku itariki 02 Kanama 2023, kugira ngo abakoresha bahaye abagore ikiruhuko cyo kubyara cy'ibyumweru 14 bashingiye ku iteka rya minisitiri 02/ MIFOTRA/23 ryo ku 1 /08/2023 ariko bakaba barasubijwe amafaranga y'ibyumweru bitandatu babashe gusubizwa amafaranga y'ibyumweru bibiri by'inyongera batahawe.

Muri iri tegeko rishya kandi, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibigenerwa Umugore uri mu Kiruhuko cyo kubyara yasobanuye ko igihe ntarengwa kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa ibyishyuwe umugore wabyaye kitagomba kurenza amezi atandatu, abarwa uhereye igihe umugore yaviriye mu kiruhuko cyo kubyara ,aho mbere habarwaga amezi atandatu kuva umugore abyaye.

Kugira ngo RSSB yorohereze abakoresha gusaba gusubizwa amafaranga bahembye umugore wabyaye, hashyizweho urubuga rw'ikoranabuhanga rubafasha.

Jean de Dieu Tugirimana, umwe mu bakozi ba RSSB bubatse uru rubuga avuga ko kugira ngo umukoresha asabe gusubizwa amafaranga yatanze ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, anyura ku rubuga www.ishema.rssb.rw, akiyandikisha nk'umukoresha, akabasha kumenyakanisha (Déclarer) imisanzu, ndetse no gusabiramo gusubizwa amafaranga ajyanye n'ay'ikiruhuko cy'umugore wabyaye.

Abasha kandi no kuzuzamo inyandiko zose zisabwa, harimo icyemezo cy'amavuko cy'umwana (Birth certificate), impapuro zigaragaza ko umugore yishyuwe imishahara ye yose mu gihe cyo kubyara (payslips), Inyandiko y'umukoresha ihamya ko umugore ari mu kiruhuko cyo kubyara ( leave form) ndetse n'ibyemezo bya muganga wemewe na Leta byemeza ko hari ibibazo umugore cyangwa umwana bagize biturutse ku kubyara igihe ibi bibazo byabayeho

Kokundeka asaba abakoresha kubahiriza Itegeko ry'umurimo ndetse n'ay'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda, kugira ngo abakozi bashobore guhabwa ibyo Amategeko ateganya.

Itegeko rigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ryaravuguruwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibishya-ku-bigenerwa-umugore-uri-mu-kiruhuko-cyo-kubyara-nyuma-y-ivugururwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)