Ibitaro by'umutima, ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri n'impyiko: Imishinga migari yitezwe mu buvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

4 ×4 ni gahunda yo kongera umubare w'abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa bane, kongera ibikorwaremezo by'ubuvuzi, indwara zikomeye zavurirwaga hanze bigakorerwa mu Rwanda n'ibindi.

Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko nk'ubu hari gahunda yo kongera umubare w'abarangiza kwiga mu mashuri y'ubuvuzi, ubuforomo n'ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

Izo ndwara na zo zatangiye kuvurirwa mu Rwanda, uyu munsi gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kureba imikuriye ya kanseri mu mubiri n'ibindi ubu biri gukorerwa mu Rwanda.

Ku bikorwaremezo na ho nubwo bisaba ingengo y'imari yihagazeho, ariko nko mu myaka irindwi ishize hakozwe, byinshi, hubakwa ibitaro bya Byumba, ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge.

Iyo myaka isize ibitaro bya Kabgayi na Kibogora bivuguruwe, hubakwa ibyimukanwa bya Nyamata n'Ikigo cyihariye ku buzima bwo mu mutwe bya Kigali giherereye i Kinyinya.

Ibyo byose n'amavuriro mato n'ibigo nderabuzima byubatswe muri iyo myaka biri gufasha uru rwego ku buryo uyu munsi nta muntu ukirembera mu rugo ngo ni uko kugera ku ivuriro byasabye ibilometero.

Iyo urebye mu migabo n'imigambi ya FPR Inkotanyi ubona ko uwo muvuduko aho kugabanyuka ahubwo uzikuba, bijyanye n'imishinga yagutse uyu muryango watekereje ndetse kubishyira mu bikorwa bikaba bidashidikanywaho.

Mu myaka itanu iri imbere ugaragaraza ko ingingo y'ibikorwaremezo izakomeza kwimakazwa kuko hazagurwa bisa no kongera kubaka bushya, ibitaro bya Muhororo muri Ngororero, ibya Gisenyi ndetse bene iyo mirimo ku bya Masaka yo irarimbanyije.

Ikindi ni ukwimura no kwagura ibitaro bifatiye runini urwego rw'ubuzima mu Rwanda, birimo ibya Kaminuza bya Kigali bizimurirwa i Masaka, ibyitiriwe Umwami Faisal bizatangira kubakwa mu mpereza z'uyu mwaka bikasaziga byikubye hafi gatatu ndetse ari kaminuza y'ubuzima yujuje ibyangombwa.

Bizajyana no kuvugurura ibitaro bya, Ruhengeri, ibi byo amafaranga yanamaze no kuboneka, ibya Kabgayi, ibitaro bya Kacyiru, ibya Nyagatare, ibya Nyarugenge, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kibagabaga n'ibya Muhima.

Kubaka ibikorwaremezo ni ingingo izitabwaho cyane kuko hazanashyirwaho Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ndwara zandura, n'ibitaro byihariye bivura indwara z'umutima.

2029 izasiga n'Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda bivuguruwe cyane ko na byo byabaye ibyigisha.

Bijyanye n'uko ibigo nderabuzima byamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru mu kwita ku Baturarwanda n'abanyamahanga babigana, 2029 izasiga bene ibyo bigo 14 byo hirya no hino mu gihugu bishyirwe ku rwego rw'ibitanga serivisi zo ku rwego rwa dogiteri ibizwi nka (medicalized health centre).

Uko bizubakwa ni na ko bizashyirwamo abaganga b'inzobere bahagije n'ibikoresho bijyanye n'igihe ari na ho uretse kuvura indwara byitezweho umusaruro urenze uwo.

Urimo ko abana bakingirwa bari 96% n'ababyeyi babyarira kwa muganga bari kuri 93% bose bazagera kuri 99%.

Ikindi ni uko uyu munsi hari intego ko abana bagwingiye bazava kuri 33%, imibare yagaragajwe mu 2020 igere kuri 15%, ingingo ikomeye cyane kuko umwana wagwingiye buriya kugira icyo amarira igihugu biba bigoye.

Iyi gahunda yo kwita ku buzima bw'Abaturarwanda kandi izanafasha kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara zive kuri 203 zigere kuri 60 ku bana ibihumbi 100 bavutse ari bazima.

Bizanakora kandi ku mfu z'impinja na zo zigabanuka zive ku 19 zigere ku 10 ku bana 1000 bavutse ari bazima, mu gihe iz'abataragera ku myaka itanu zizava kuri 45 zigere kuri 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima.

Bijyanye n'uburyo Covid-19 yazambije ibintu byinshi cyane ko yari ije itunguranye, byasigiye amasomo menshi urwego rw'ubuzima ku buryo gahunda zo gukumira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n'indwara zirimo n'ibyorezo, zikomeje gushyirwaho.

Mu gukomeza inzira yo kuvurira mu Rwanda indwara zikomeye, za zindi zijya kuvurirwa hanze, biteganywa ko 2029 izarangira hashyizweho ibigo bitanga serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zihariye nka kanseri, umutima, impyiko n'ibindi.

Hazatezwa imbere ubuvuzi bw'indwara zihariye, hashyirwaho ibigo n'amavuriro bitanga serivisi zigezweho z'ubuvuzi bwihariye nk'ubwa kanseri, umutima, impyiko, ubuvuzi bw'abageze mu zabukuru n'ibindi.

Kuko bamaze kugaragaza ubushobozi buri hejuru, biteganyijwe ko iyi myaka itanu izasiga uru rwego ruvuguruwe abajyanama b'ubuzima bongererwe ubushobozi babashe gutanga serivisi z'ubuvuzi zegereye abaturage, bashyirwemo n'icyiciro cy'abanyamwuga bunganira amavuriro mato.

Ni urugendo ruzajyana no kwifashisha ikoranabuhanga rimwe ryanatangiye hano mu Rwanda nko kubagira umuntu hifashishijwe iya kure, ikoranabuhanga ryo kubaga abantu haciwe ahantu hato, iryo guhuriza intanga hanze y'umuntu IVF, iryo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge n'ubwiza, iry'ubwenge buhangano ritarengejwe ingohe.

Hazongerwa inganda zitandukanye zikora imiti n'inkingo ziyongera ku rwa BioNTech, Akagera Medecines n'indi, muri wa mujyo wo korohereza abashoramari baza gushora imari mu Rwanda.

Serivisi zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, guha imbaraga ibwisungane mu kwivuza n'ubwishingizi bw'ubuzima bizatezwa imbere hongerwa umubare w'indwara zishingirwa.

2029 izasiga Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byikubye gatatu ndetse ari kaminuza yigisha ubuvuzi
Abajyanama b'ubuzima biri gutekerezwa uko bubakirwa ubushobozi bakajya bafasha n'amavuriro mato
Ibitaro bya Kacyiru na byo biri mu bizagurwa
Mu myaka itanu iri imbere ibitaro bya Muhororo bizaba byarubatswe bushya
U Rwanda ruri gushyira ingufu mu kwita ku mikurire y'abana ku buryo mu myaka itanu iri imbere igwingira rizaba rigeze kuri 15%
Amafaranga yo kwagura Ibitaro bya Ruhengeri yamaze kuboneka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-ibitaro-by-umutima-ibigo-bitanga-serivisi-z-ubuvuzi-bwa-kanseri-umutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)