Ibiti bya kawa bikuze bigiye kuvugururwa, umusaruro wongerweho 10% mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000 yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza izamuka rya 53.39% ugereranyije n'umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni 75.5$.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi [NAEB] kigaragaza ko kuva muri Nzeri 2022 kugeza muri Kamena 2023, hatewe ingemwe za kawa zisaga miliyoni 11.9.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko iki ari ikimenyetso cy'ingufu kawa yahawe mu Rwanda kuko mu myaka 30 ishize hatinjizwaga agera kuri miliyoni 20 z'amadorali ya Amerika ku mwaka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu muhango wo gusoza amarushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda 'Best of Rwanda 2024'.

Ni amarushanwa yateguwe na NAEB n'abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n'abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y'umwimerere ndetse no kumenyekanisha iy'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Dr Kamana yagize ati 'Gahunda dufite ni ugukomeza guteza imbere kawa cyane cyane twibanda ku bwiza bwayo.'

Mu ntangiriro z'uyu mwaka Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko kugira ngo kawa yiinjirize u Rwanda amadovize menshi hagomba kuvugururwa ibiti bingana na 26% bimaze imyaka 30, n'ibindi ibirenga 44% byo bimaze imyaka 20.

Ubu Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iri kwinjira muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi. Dr Kamana yavuze ko hazitabwa cyane mu kuvugurura ibiti bya kawa dore ko hari n'ibimaze imyaka 40.

Ati 'Ibiti dufite mu Rwanda bimaze imyaka myinshi hari ibirengeje imyaka 20, 30, ndetse hari n'ibyo usanga bifite imyaka 40. Ibyo biti turimo turabivugurura dufite umushinga mushya ukorera muri NAEB, uzafasha abahinzi kubona ingenzwe nziza.'

Dr Kamana, yagaragaje ko iyi ari imwe mu nzira izatuma umusaruro wa kawa wiyongera cyane, ugakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw'igihugu.

Ati 'Turateganya ko umusaruro wakiyongeraho byibura 10% mu myaka itanu iri imbere.'

Kugeza ubu imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zavuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021. Umusaruro ku giti kimwe cya kawa ukaba warageze bilo 2.6 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko Kawa yahawe agaciro mu Rwanda
Aya marushanwa yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abahinga kawa, inganda ziyitunganya ndetse n'abayohereza hanze
Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20,000 yinjije miliyoni 115,9 $
Mu Rwanda hari ibiti bya kawa bifite imyaka irenga 40 bikeneye kuvugururwa mu myaka itanu iri imbere hagamijwe kongera umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiti-bya-kawa-bikuze-bigiye-kuvugururwa-umusaruro-wongerweho-10-mu-myaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)