Iburengerazuba: Ishyaka PDI ryagaragaje impamvu yo gushyigikira Paul Kagame wa FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyaka PDI ryasabye abanyamuryango baryo bo mu turere twa Rubavu na Rusizi kuzatora umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ari we Paul Kagame no gutora abadepite ba PDI kugira ngo izabashe gufatanya n'abandi gushyira mu bikorwa gahunda ye yo guteza imbere u Rwanda.

Perezida w'Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragarije abaturage ko batibeshye guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yabagejeje kuri byinshi.

Ati 'Ibyo yakoreye uru Rwanda, ibyo ari gukorera Afurika n'Isi yose birivugira. Ni umukandida udasanzwe mu bihe bidasanzwe u Rwanda rwanyuzemo akabishyira ku murongo. Akabyubakiraho iterambere riduhesha agaciro nk'Abanyarwanda.'

Yavuze ko ibyo Perezida Kagame ari gukora ari ukubaka imisingi myinshi ya Politiki u Rwanda ruzakomeza kugenderaho mu bihe biri imbere nubwo we yazaba adahari.

Ati 'Ari kubaka imisingi y'ubumwe bwacu, iyo ayigeze kure ari kurenza 94%, ari kubaka Umunyarwanda ureba kure kugira ngo buri mwana yige nibura agire amashuri 12 hanyuma agakomeza. Ari kubaka umubano utuma Umunyarwanda abasha gukorera mu Rwanda no hanze yarwo, amaze kubaka umutekano w'Igihugu cyacu. Ibyo byose uzaza wese azabyubakiraho.'

Yongeye gushimangira ko gushyigikira Paul Kagame batibeshye ahubwo ko ari ugukomeza kureba kure no guharanira inyungu z'Abanyarwanda muri rusange.

Ati 'Uwo rero kumushyigikira nitwe turaba twishyigikiye, ibyo amaze kutugezaho n'ibyo ateganya kutugezaho ni twebwe bigirira akamaro buri wese mu cyiciro cye. Kubera iyo mpamvu kumushyigikira ni ihame.'

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ishyaka PDI riri gusaba Abanyarwanda amajwi aryinjiza mu Nteko ngo rijye gufatanya n'abandi bazaba batorewe kuyinjiramo.

Yagaragaje ko mu Nteko bazaba baharanira gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida wa Repubulika y'imyaka itanu iri imbere bityo ko abanyarwanda bakwiye kubagirira icyizere.

Ati 'Turi gusaba amajwi atuma tujya mu Nteko kugira ngo dufatanye n'abandi kujya impaka, gutegura no gushyiraho amategeko azatuma byose bishoboka. Icya kabiri dusaba ni ukugira ngo badutore ya guverinoma izaba irimo ba minisitiri batandukanye tubabaze uko bari gukora kugira ngo gahunda ya Perezida ishyirwe mu bikorwa dufatanyije n'abandi.'

Ishyaka PDI ryari rifite mu Nteko Ishinga Amategeko imyanya ibiri ariko ni ku nshuro ya mbere ryiyamamaje ku mwanya w'Abadepite ritari kumwe na FPR Inkotanyi.

Rishimangira ko kwiyamamaza ku giti cyaryo bishingiye ku kuba mu myaka rimaze ryaraherekejwe rikaba rimaze gukura ku buryo ryizeye ko Abanyarwanda bazarigirira icyizere rigatorwa.

Abanyamuryango ba PDI bagaragaje ko kubatora bizabahesha amahirwe yo kwinjira mu Nteko gufatanya n'Abanyarwanda
Abo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi nabo bari babukereye
Habayeho umwanya wo kwidagadura
Bagaragaje ko bagomba gutora Paul Kagame
Abanyamuryango ba PDI bari bitabiriye ari benshi
Ishyaka PDI ryakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu
Sheikh Mussa Fazil Harerimana yashimangiye ko gushyigikira Paul Kagame atari ukwibeshya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ishyaka-pdi-ryagaragaje-impamvu-yo-gushyigikira-paul-kagame-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)