Ibyamamare byabukereye i Bugesera! Miss Mutes... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa kibera kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ni nyuma yo kwiyamamaza mu tundi turere turimo nka Musanze, Rubavu, Ngororero, Kirehe, Huye, Nyamasheke, Nyarugenge n'ahandi.

Akarere ka Bugesera kabaye Site ya 12, Umukandida Paul Kagame agiye kwiyamamarizaho. Kuri Site zinyuranye yagiye ashyigikirwa n'ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Kuri iyi nshuro ibihumbi n'ibihumbi barimo n'ibyamamare nka Muyoboke Alex, King James na Knowless, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, umunyamideli Kate Bashabe n'abandi bifatanyije n'abanya-Bugesera mu kwakira umukandida Paul Kagame.

Mutesi Jolly yari aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko azitabira igikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR, Paul Kagame mu Bugesera. Mu bandi yari kumwe n'abo harimo n'abanyamakuru b'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA), Evelyne Umurerwa ndetse na Nadia Mutoni.

Mutesi Jolly yavuze ko biteye ishema 'kuba umunyarwanda'. Yavuze ko mu bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi by'urubyiruko bashyigikiye Kandida Perezida, Paul Kagame kandi 'ni ibintu byishimira'.

Uyu mukobwa yavuze ko ibi ari igisobanuro cy'uko umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Paul Kagame 'bahagarariye ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo butekanye kandi bakiteza imbere'.

Yavuze amateka yo kwibohora yumvikanisha neza Demokarasi. Yavuze ko kujya mu Bugesera gushyigikira Paul Kagame, biri mu murongo wo gushyigikira iterambere n'umurongo u Rwanda rwifuza. Ati "Tariki 17 Nyakanga 2024 turi kumwe nawe.

Paul Kagame agiye kwiyamamariza muri Bugesera, mu gihe abaturage bamushimira ibikorwa binyuranye yabagejejeho. Kimwe mu byitezwe muri aka karere, harimo n'ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima.

Muri aka Karere muri Gashora mu murenge wa Kagasa hubatse inganda zitandukanye, nka Imana Steel Rwanda, Uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi, ndetse no mu mirenge yindi itandukanye nka Ntarama ahari uruganda rukora amasabune, ndetse n'impapuro z'isuku Clear Products Rwanda, ndetse n'ububiko butandukanye.

Akarere ka Bugesera kamaze gutera intambere mu buryo bushimishije mu bijyanye n'amahotere ndetse n'ubukerarugendo aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe n'ubushobozi bwabo, ndetse n'aho bakunda ahagaragara amahoteri Manini.

Abatuye akarere ka Bugesera abenshi batuyemu midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye, igice kini cy'abaturage batuzwe no gukora ibikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi.

Akarere ka Bugesera ni akarere karimo gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'uturere tw'imigi cyane ko kari mu birometero 15 by'umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere twavugamo.

Akarere ka Bugesera kagizwe n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n'imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581).



Miss Mutesi Jolly yari aherutse gutangaza ko azaba ari mu Karere ka Bugesera mu gushyigikira Kandia-Perezida, Paul Kagame


Muyoboke Alex yageze mu Bugesera, nyuma yo gushyigikira Paul Kagame mu turere tunyuranye amaze kwiyamamarizamo


Uhereye ibumoso: Mutoni Nadia, Evelyne Umurerwa ndetse na Mutesi Jolly


Umuhanzi King James ndetse na Butera Knowless ubwo yari bageze i Kadama mu Murenge wa Ruhuha


Umunyamideli Kate Bashabe ubwo yari yifatanyije n'abaturage mu Karere ka Bugesera


Isimbi Model ari kumwe n'umugabo we bageze mu Karere ka Bugesera gushyigikira Paul Kagame

Umuhanzi Tom Close n'umugore we Ingabire Ange Tricia-Basanzwe ari abaturage mu Karere ka Bugesera
 

Abarimo Kathia na Brenda babarizwa mu itsinda rya Mackenzies bageze mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera 


Rev Alain Numa, usanzwe ari Umukozi wa Sosiyete y'Itumanaho ya MTN



Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Mutoni Kagame

Ngabo Karegeye wamamaye nka 'Ibere rya Bigogwe' ndetse na Masafi, umufasha w'umushyushyarugamba, Eric Shaba





 

Mu Karere ka Bugesera niho havuye indirimbo zamamaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza nka 'Akabando', 'Mwungeri', 'Hitamo' n'izindi 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144703/ibyamamare-byabukereye-i-bugesera-miss-mutesi-jolly-yavuze-impamvu-yashyigikiye-paul-kagam-144703.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)