Ibyantangaje muri Petra, Umujyi ubumbatiye amateka ya Mose n'Inkoni ye (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jordanie igihugu gitatswe n'amateka, umuco, ndetse n'ubwiza nyaburanga karemano. Imijyi nka Petra ibitse amateka adasanzwe, Ubutayu bwa Wadi Rum, Inyanja ya Dead Sea, n'imisozi myinshi ibereye ijisho ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

Iyi ni inkuru y'ibihe byiza nagiriye muri Petra.

Mu 2023 wonyine, iki gihugu cyakiriye abakerarugendo miliyoni esheshatu, aho abarenga miliyoni imwe basuye uyu Mujyi uzwi nka 'The Red-Rose City' kubera uburyo ugaragara.

Izina Petra rituruka ku ijambo ry'ikigiriki 'Petros', risobanuye urutare, ndetse abahanga mu mateka bavuga ko Umujyi wa Petra ari umwe mu mijyi yabayeho mbere y'indi ku Isi, aho bivugwa ko wabayeho muri 321 mbere y'Ivuka rya Yesu.

Mu 1985, Umujyi wa Petra washyizwe mu Mujyi ndangamurage n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO)

Petra kandi yubatsemo ibituro birenga 1000 by'abami ndetse n'abakomokaga ibwami, aho kuri ubu iri mu mijyi itabarijwemo abami benshi ku Isi.

Na Bibiliya iwugarukaho, aho mu gitabo cy'Abami ba Kabiri, Igice cya 14, umurongo wa 7 havuga hati 'Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu Kibaya cy'Umunyu, atera Umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n'ubu.'

Sela ivugwa, ni ijambo ry'igiheburayo risobanuye urutare, akaba ari yo Petra y'ubu.

Uburyo Petra iba igaragara iyo uri kuyirebera kure

Mu gitabo cyo Kubara igice cya 20, umurongo wa 11 naho hagaragaza ko ubwo Mose n'iteraniro ry'Abisirayeli ryageraga mu Butayu bwa Zin, bakicwa n'inyota, Mose yahawe inkoni ayikubita ku gitare kivusha amazi. Benshi bemera ko aha havugwa muri iyo nkuru, ubu ari Petra.

Urugendo rugana Petra uvuye mu Murwa Mukuru wa Jordanie, Amman, rushobora gutwara amasaha atatu mu modoka yihuta, cyane ko nta modoka nyinshi ziba ziri mu mihanda iri hanze y'Umurwa Mukuru, dore ko ibice binini ari Ubutayu budatuwe kandi iki gihugu ubwacyo kikaba kidatuwe n'abantu benshi ugereranyije n'ubuso bwacyo.

Nahagurutse ahagana saa tatu z'igitondo, ubwo iby'amatsiko ntitwabigarukaho kuko nari nashize.

Mu nzira yose ijisho riba ryahagorewe. Mbega Igihugu mbega ubwiza! Nararebye ndatangara, ndiyongeza ndizihirwa, imisozi irambaraye mu butayu irandangaza, ndinda ngera iyo ngiye ntasinziriye na risa, kandi ubundi njye n'urugendo ntidutana n'ibitotsi.

Va kuri bya bindi iminota itavaga aho uri mu ishuri, kuri iyi nshuro amasaha atatu yanshiye mu myanya y'intoki, njya kubona mbona twasesekaye i Petra kare, ngononwa, nsohoka mu modoka nerekeza aho twagombaga gufatira amatike yo gusura 'The Treasury', inzu bivugwa ko yakoreshwaga mu kubika inyandiko z'ibwami, nubwo abandi bavuga ko yatabarizwagamo abami.

Ngana kuri the Treasury, nanyuze mu nzira ifunganye cyane, izwi nka 'The Siq,' aho nakoze urugendo rwa kilometero imwe ndi rwagati mu nkuta ndende cyane, zubakishije amabuye cyangwa se ibitare bifite uburebure burenga metero 70.

Inzira ya The Siq' muri Petra by Night, aha aba ari mu masaha y'ijoro

Reka mbabwire inkuru mbarirano iratuba, gusa iyo uri hagati y'izi nkuta ushobora kumva utariho kuko uburebure bwazo, ubwiza n'imyaka zimaze zihagaze, bituma wumva ubirijwemo neza neza.

Iyo uri umunyabwoba ushobora kugenda wihuta, utanguranwa no gusohoka muri iyi nzira idasanzwe, gusa iyo ushoboye kwirengagiza ibyo byose, ugira amahirwe yo guca muri iyi nzira ureba neza ubwiza bwayo, ugasoza uru rugendo ufite inkuru yo kubara.

Ijoro ryaho ndarigutuye muvandimwe! Ni ijoro nk'ayandi ryijimye, icyakora mbere y'uko umwijima uganza, hari uburyo bacana 'bougie' zishyirwa mu nzira yose ya 'The Siq' zigatanga urumuri, mu by'ukuri uhageze uri kumwe n'umukunzi wawe, nibwo wasobanukirwa neza ibi ndi kukubwira.

Mu mpera z'iyi nzira, ubwo uba uri kwegera the Treasury, izi 'bougie' zirushaho kuba nyinshi, ari nako zirushaho gutuma ahantu haba heza kurushaho. Uku gucana izi 'bougie', hagashyirwamo indirimbo z'umuco wabo, bikajyana no kuziririmba, ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo baza gusura aka gace. Iki gikorwa muri rusange kizwi nka 'Petra by Night.'

Kugera kuri The Treasury, twahasanze umusaza uririmba va kuri bimwe byo kubeshyabeshya. Uburyo aririmba umuco w'iwabo, akabikora amasaha menshi afite ishyaka, akabikorana akanyamuneza n'urugwiro, bigusigira umukoro wo kwibaza icyo uzakora ngo ukundishe abandi iby'iwanyu.

Abakerarugendo bari kwerekwa The Treasury bayitegeye
Imiterere y'inyubako ya The Treasury
Bimwe mu bice bigize The Treasury
Iyi nyubako yubatswe mu bitare birebire

Byinshi kuri 'The Treasury'

Ni inyubako ifite metero 40 z'uburebure, yubatswe mu kinyejana cyabanjirije Ivuka rya Yesu, ikagira inkuta zigizwe n'ibishushanyo ndetse n'ibibumbano bifite ubusobanuro bwihariye.

Nta muntu uzi impamvu y'iyubakwa ryayo, gusa inzobere mu mateka zivuga ko yari urusengero, cyangwa ububiko bw'inyandiko z'ibwami, n'ubwo hari abavuga ko ari ho abami batabarizwaga, ndetse bikaba bivugwa ko Umwami w'Aba-Nabate, Aretas IV, ari ho atabarijwe.

Imiterere y'iyi nyubako iratangaje cyane kuko ni inzu igeretse kabiri, igice cyo hasi kiriho inkingi zikomeye cyane ndetse n'umuryango. Abantu benshi batangazwa n'uko imbere muri Al-Khazneh nta kintu kirimo usibye utwumba duto cyane, ari nayo mpamvu bamwe bavuga ko yari igituro cy'abami.

Al-Khazneh ifite uruhare runini mu ruhando rwa sinema muri Amerika kuko filime nyinshi zizwi zifashishije iyi nyubako mu mikinire yazo. Izo zirimo nka Indiana Jones and The Last Crusade yakinwe mu 1989, Transformers: Revenge of the Fallen yakinwe muri 2009, Passage to India yakinwe mu 1984, n'izindi.

Ibishushanyo biri ku nyubako ya The Treasury
Ugana ku musozo w'inzira ya The Siq, imbere y'inyubako ya The Treasury, ni uku uba ubona bougie zacanwe
Imiterere y'inyubako ya The Treasury
Bimwe mu bice bigize The Treasury
Iyi nyubako yubatswe mu bitare birebire
Ibishushanyo biri ku nyubako ya The Treasury
Imiterere ya The Treasury
Imiterere y'inyubako ya The Treasury
Imiterere y'ubutayu bwo muri Jordanie, aha ni mu nzira uva mu tugana kuri The Siq

Amafoto: Scovia Annaise Uwizeye Kambabazi




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-wa-petra-umujyi-utangaje-kubera-amateka-yihariye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)