Ibyaranze ibirori by'imideli byasize 30 bakom... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2024 kuri Olympic Hotel habereye igikorwa cy'amarushanwa ya Rwanda Global Top Model.

Abanyamideli bagera ku 101 biyerekanye imbere y'Akanama kari kayobowe na Miss Tourism World Rwanda 2021 muri Miss Global Beauty Rwanda, Murekatete Stella Matutina uri mu mbuto z'ibikorwa bya Embrace Africa itegura aya marushanwa y'imideli.

Abahatana babanje gushimirwa umuhate bagaragaje bitabira amarushanwa. Umuyobozi wa Embrace Africa mu Rwanda, Ndekwe Paulette yagize ati: 'N'abariya b'abanyamideli mpuzamahanga mubona, baba baratangiye nka mwe.'

Yababwiye ko aho irushanwa rigeze hari icyizere ko igihe kimwe umunyarwanda azegukana ikamba mpuzamahanga, bikarenga urwego rwo kwitabira gusa.

Yifurije amahirwe abakomeje ariko ababwira ko hakiri byinshi byo gukora anaboneraho gusaba abatabashije gukomeza gukora cyane, ibyo bayungukiyemo bikazabafasha gutera imbere.

Mu banyamideri 30 bakomeje harimo 5 bahize abandi mu cyiciro cy'amatora ari bo Rosine Isaro, Saluwa Rutayisire, Prechia Kamikazi, Diana Benegusenga na Tuyizere Justine.

Harimo kandi abatowe n'abitabiriye ibi birori biganjemo ababyeyi n'abavandimwe b'abari bahatanye mu marushanwe ndetse n'abandi babashije gukomeza nyuma y'isesengura ry'Akanama Nkemurampaka nyuma yo kureba uko bitwaye mu myiyereko.

Mu kiganiro na inyaRwanda, bamwe mu bakomeje batangaje ko ari ibyishimo kuri bo. Isaro Rosine Utezeneza w'imyaka 29 ufite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n'Ubukerarugendo ari na we wahize abandi mu matora, yagaragaje amarangamutima ye.

Yagize ati: 'Byose mbikesha inshuti n'abavandimwe, kandi icyo nabwira abantu 'niba wumva ko ushoboye ikintu kijyemo wenda cyange ariko wakigiyemo utitaye ngo ufite imyaka ingahe'.'

Saluwa Rutayisire w'imyaka 18 ukiri mu mashuri yisumbuye, yavuze ko icyamushoboje gukomeza ari abantu. Ati: 'Ikintu nzi ni uko nshigikiwe n'abantu benshi, abo nzi n'abo ntazi, inshuti zanjye, inshuti za Mama n'umuryango.'

Uyu mukobwa avuga ko nubwo buri muntu wese yifuza gutsinda, ariko n'iyo udatsinze ntutahira aho kuko hari ibyo uba wungutse ukanamenyana n'abari mu ruganda rw'imideli.

Sincere Gihozo w'imyaka 20 wasoje amashuri yisumbuye umwaka wa 2023, uri mu bakomeje, yagarutse ku ntsinzi ye, ati: 'Byanshimishije cyane, ntabwo ari ibintu buri muntu wese yagezeho, nta nubwo buri umwe yabibasha kuba mbigezeho ndashima Imana.'

KANDA HANO WUMVE AMARANGAMUTIMA Y'ABANYAMIDELI BAKOMEJE


INTAMBUKO Z'INKUMI N'ABASORE BARI BAHATANYE MURI RWANDA GLOBAL TOP MODEL


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144746/ibyaranze-ibirori-byimideli-byasize-30-bakomeje-muri-rwanda-global-top-model-amafoto-144746.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)