Ibyihariye kuri Massamba Intore ugiye kwizih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Massamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, uzobereye mu mbyino gakondo, yandika indirimbo, akaba n'umukinnyi wa filime. Si ibi gusa, kuko ni n'inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare bikomeye mu njyana gakondo cyane ko agiye kuyimaramo imyaka 40.

Uyu munsi rero, uyu munyabigwi mu muziki gakondo Massamba Butera Intore wamamaye nka Massamba Intore umuhungu w'umukirigitananga Sentore, ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu rugendo rw'umuziki, rwatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye igakomeza kugenda  ikundwa na benshi  biganjemo abakiri bato n'abakuru  kugeza n'ubu.

Iyi myaka iherekejwe n'ibikorwa bifatika; birimo nk'indirimbo zikunzwe cyane kandi zibumbatiye umuco nyarwanda, ibitaramo n'amaserukiramuco yaririmbyemo, ubukwe yaririmbyemo n'ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry'Igihugu Urukerereza n'ibindi.

Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. Ashimangira ko umuziki ari umurage.

Yigeze kuvuga ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Masamba yamamaye cyane ku bw'indirimbo nyarwanda zirata ubwiza bw'umuco, zirimo nk'iyitwa 'Arihe,' na 'Nzajya inama na nde?' aho avuga imihango n'imigenzo gakondo by'umuco nyarwanda.

Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero 'Intore indashyikirwa'. Ataruzuza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye ya mbere yise 'Ndi Uwawe', amurikiwe na Se Sentore.

Nyuma yaje kujya muri Korali yo muri Kiliziya Gatolika kugira ngo arusheho kunoza ijwi rye. Ku myaka 20, yayobotse itsinda ryiyitaga UB-40, akaba ariho yatangiriye kuririmba indirimbo z'abahanzi nka UB-40, the BEATLES n'abandi. Iri tsinda ryari rigezwe n'abandi banyarwanda babiri, abandi bari abarundi n'abanye-Congo. Ni muri iki gihe yahishuriwe byinshi ku muziki, bituma yiyemeza gutangira urugendo rwe rurerure ariko ruhire rwo gukora umuziki nk'umwuga.

Ku myaka 21, yahinduye uburyo yaririmbagamo ubwo yageragezaga guhuza injyana gakondo n'injyana nshya; nguko uko inanga n'umwirongi yabishimbuje gitari na piano bigezweho. Ubwo yatangiye kuririmba wenyine (solo), anabimburira benshi mu gukora umuziki ubumbatiye hamwe imico itandukanye, bikaba byaratumye umwuga we urushaho gutera imbere.

Massamba yize amashuri abanza imyaka 6, naho ayisumbuye ayiga imyaka 7 nk'uko gahunda y'uburezi y'i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y'u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y'ikiciro cy'imyaka ibiri. Yigaga 'Psychologie,' Siyansi n'uburezi. Nyuma yaho, yahise yifatanya n'abandi banyarwanda b'impunzi mu rugamba rwo gutahuka.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibohora kw'igihugu, Massamba yatumiwe n'itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na 'Jeunesses musicales' ngo atoze itorero ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Bubiligi 'Amarebe n'imena'. Mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha 'comedy music', bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk'umwuga.

Yaje no kwinjira mu itsinda 'Groupov', bakinnye filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, 7 ni abanyarwanda naho 33 akaba ari ababiligi.

Nyuma Massamba yakinnye muri filime ya 'Romeo Dallaire,' 'Shake Hands With The Devill' akina nka nyakwigendera minisitiri Lando. Massamba kandi yagiye yigaragaza mu maserukiramuco anyuranye harimo nka 'Festival de Mataaf' muri Isiraheli, 'Festival Fort de France' muri Martinique, Jazz festival' muri Dubrin, 'Festival de Majorque' muri Espagne, 'FESPAD' yo mu Rwanda, 'FESPAM' yo muri Congo-Brazzaville, 'Music Festival' i Londre n'ayandi menshi. 

Massamba yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afurika, i Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru, ariko anaririmba hamwe n'abahanzi nyafurika b'ibyamamare nka Youssou N'Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montréal muri Canada.

Mu 1989, amurikiwe n'Intwari Fred Gisa Rwigema, Massamba yaretse ishuri, ni uko yifatanya n'abandi banyarwanda mu nzira yo kwibohora. Hamwe n'itorero Indahemuka bahagurukiye gusobanura urugamba rwo kwibohora.

Massamba yari anashinzwe gukusanya inkunga, ahanini agashishikariza abanyarwanda batuye ku Isi hose gushyigikira urugamba; ibi akabikora mu ndirimbo zigisha gukunda igihugu, kwitanga  n'akamaro ko gutahuka.

Massamba aterwa ishema n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Anishimira umurava, gukunda igihugu n'icyerekezo cyiza Perezida Paul Kagame agirira u Rwanda n'abanyarwanda.

Ubwo yaganiraga n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, yavuze ko Perezida Paul Kagame yamubereye icyitegererezo ndetse ko amwigiraho byinshi birimo n'ubutwari buhambaye bumuranga ku buryo akurikiranira hafi imiyoborere ye.

Massamba amaze gusohora Album zakunzwe kandi zituma yamamara cyane mu Rwanda no mu mahanga. Â Mu 2007  yahize abandi bahanzi ku rwego rw'igihugu. 

Massamba yakunze no kwifatanya n'abandi bahanzi nko mu ndirimbo 'Never again' yo mu 2009, mu ndirimbo 'Rwanda Rugali' hamwe n'abandi bahanzi bamamaye cyane muri gakondo nka Cécile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa, Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa. Yanakoranye indirimbo na Kidumu ari yo 'Wapi Ye' iri mu rurimi rw'Igiswahili.

Uyu muhanzi yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki yinjiyemo mu busore bwe, ari nako abihuza no kwishimira imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye. Iki gitaramo, yacyise '3040 y'Ubutore' kikaba kizabera muri BK Arena ku itariki 31 Kanama 2024.

Massamba Intore ari gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 mu muziki


Igitaramo cye yanagihuje n'isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye

">Kanda hano urebe indirimbo 'Karame Rudasumbwa' ya Massamba Intore

">

   Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145274/ibyihariye-kuri-massamba-intore-ugiye-kwizihiza-imyaka-40-mu-muziki-gakondo-145274.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)