Ibyishimo by'abafite ubumuga bahinduriwe ubuzima mu myaka irindwi ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bihuriweho ni uko wasangaga myinshi mu miryango irimo abantu bafite ubumuga yo ubwayo yari itarasobanukirwa uburenganzira bwabo, ku buryo yabafataga nk'igisebo ikabahisha bigatuma benshi muri bo bahezwa mu burezi ntibige, bikabagiraho ingaruka z'ubuzima bwabo bwose zirimo no kutabasha guhangana ku isoko ry'umurimo kubera ubumenyi buke.

Mu myaka irindwi ishize, ibyo byarahindutse ku buryo mu byimakajwe mu mibereho y'abantu bafite ubumuga bw'ubwoko bwose, hitawe cyane ku kuba bajya kwiga hanashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho by'umwihariko bakeneye mu burezi.

Ku ikubitiro, mu 2020 Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB) cyatangaje ko cyamaze kwinjiza inyandiko ya 'Braille' ikoreshwa n'abafite ubumuga mu nteganyanyigisho nshya y'amashuri nderabarezi (TTC), mu rwego rwo gutegura abarezi bafite ubushobozi bwo kwigisha buri wese n'ufite ubumuga bwo kutabona.

Ni mu gihe kandi abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho uburyo bwo kubona inkoni yera ibafasha gukora ingendo bidasabye ko buri gihe baherekezwa n'umuntu udafite ubwo bumuga, ndetse mu Rwanda hakaba haratangiye gukorerwa izo nkoni zifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezweho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyomugabo Noheli, ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje ko ibi byagize uruhare mu guhindura imibereho y'abafite ubwo bumuga, kuko borohewe no gukora ingendo ku buryo bitabira n'ibikorwa byabateza imbere.

Ati ''Ni byinshi byagezweho muri iki gihe cy'imyaka irindwi ishize, hari ibyo tubona nibura by'ibanze byabonetse ubundi umuntu utabona wabonaga ahura n'imbogamizi nyinshi no mu buzima busanzwe, bityo bigatera ipfunwe ryo guhera mu rugo no guhera mu nzu. Ariko ubu hashyizwemo imbaraga zigaragara. Urugero nko gukora ingendo bisa nk'aho byoroshye, kuko nk'iriya nkoni isa nk'aho yagiye mu igazeti.''

Kubona amavuta abarinda Kanseri y'uruhu byaroroshye

Komezusenge Charles ufite ubumuga bw'uruhu, we ashimira Perezida Paul Kagame ko yagiranye inama n'abo mu Rwanda bafite ubu bumuga bakamugaragariza imbogamizi zo kutoroherwa no kubona amavuta bisiga abarinda Kanseri y'Uruhu ibibasira iyo baviriwe n'izuba, ubu bakaba bayabona ku bwisungane mu kwivuza mu bigo nderabuzima.

Ati ''Ikintu gikomeye nakomozaho ni amavuta twasabye Umukuru w'Igihugu arinda Kanseri y'Uruhu, twisiga mu gihe cy'izuba. Yarayatwemereye kandi uyu munsi twishimira ko abana bafite ubumuga bw'uruhu bari kuyafata ku bwisungane mu kwivuza mu buryo buboroheye aho batuye mu cyaro.''

Ikindi ashimira kandi ni uko abana bafite ubumuga bw'uruhu boroherejwe mu burezi nk'inyandiko z'ibizamini zigashyirwa mu nyuguti nini kuko byabagoraga kubona neza into.

Insimburangingo n'inyunganirangingo byatanzwe ku bwisungane mu kwivuza

Ndayisenga Jean de Dieu afite ubumuga bw'ingingo, ntabwo afite amaguru yombi. Agaragaza ko mu myaka irindwi ishize we n'abandi bafite ubumuga bw'ingingo bishimiye ko ari bwo boroherejwe kubona serivisi y'inyunganirangingo ndetse n'insimburangingo, ku buryo aho bishoboka hari n'abazihabwa ku bwisungane mu kwivuza, mu gihe mbere zabonekaga ku giciro gihanitse.

Ati ''Muri iyi myaka irindwi ishize hari ibintu byinshi byagiye bihinduka kandi byiza, ari na byo navugaga by'insimburangingo. Bazishyize ku bwisungane mu kwivuza birakunda, ubu turi kuzibona.''

Ndayisenga avuga ko kuba afite insimburangingo byamufashishe kwiteza imbere n'ubwo adafite amaguru. Iyo yambaye izo nsimburangingo bimufasha gukora akazi mu by'ubwubatsi karimo gutera inzu amarangi.

Ururimi rw'amarenga mu nzira yo kwemezwa

Mu mpera za 2023, Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda y'ururimi rw'amarenga, yitezweho gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse n'abandi bantu benshi bagorwaga no kubaha serivisi bikabasaba kuba bafite abasemuzi.

Ni nyuma y'ubuvugizi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye n'abarimo abo mu Muryango Nyarwanda w'Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), bagaragaje ko nk'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagisigara inyuma mu myigire kuko usanga bigishwa n'abarimu batazi urwo rurimi, kumvikana bikagorana.

Akoresheje Ururimi rw'Amarenga, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Samuel Munana, yavuze ko izo mpinduka zitanga icyizere cy'ahazaza heza h'abantu bafite ubwo bumuga.

Ati ''Inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga twarayikoze irarangira, imaze kurangira ubu yaganiriwe mu nama y'abaminisitiri mu mwaka ushize wa 2023 muri Nyakanga mu kwezi kwa 12 na none k'uwo mwaka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu na we yayimuritse ku mugaragaro. Iyi rero ni inzira nziza iganisha ku kwemezwa k'Ururimi rw'Amarenga rukoreshwa mu gihugu nk'izindi ndimi, ibi ni ibintu twishimira cyane.''

Samuel Munana kandi yavuze ko no kuba hari abantu babiri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari kwiyamamariza kuzinjira mu Nteko Ishinga Amategeko bigaragaza ko uburenganzira bw'abafite ubumuga bwitaweho ntibahezwe, ndetse na bo bakaba baramaze kubusobanukirwa ku buryo batagiheza nka mbere.

Bashyiriweho uburyo bwo guhabwa akazi ku bwinshi

Buntubwimana Marie Appoline we ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije, agaragaza ko mu myaka irindwi ishize benshi mu bikorera basobanuriwe uruhare bakwiye kugira mu guha akazi abantu bafite ubumuga kuko na bo bashoboye, bakaba barabyumvise neza ku buryo basigaye bagaha ugashoboye batamurebeye mu ndorerwamo y'ubumuga afite.

Avuga ko ari umuhamya w'uko ibyo bishoboka kuko mbere yabonaga bagenzi be basuzugurirwa ubumuga bafite bakimwa akazi, ariko ubu bikaba byarahindutse ku buryo na we yagahawe muri imwe muri Hoteli za hano mu Rwanda.

Anashimira kandi ko nk'abana bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije boroherezwa mu gihe cy'ibizamini bakongererwa iminota kuko usanga bibagora kwandika vuba kubera ubumuga bafite.

Ubuyobozi bw'Inama y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) mu 2023 na bwo bwahamirije IGIHE ko bwasinyanye amasezerano n' Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, agamije kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy'abantu bafite ubumuga bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora ariko ntibahabwe akazi.

NCPD kandi yagaragaje ko ayo masezerano yatangiye gutanga umusaruro, kuko mu bihe bitandukanye nyuma yo kuyasinya PSF yagiye isaba urutonde rw'amazina y'abantu bafite ubumuga n'akazi bashobora gukora, kugira ngo bagahabwe.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr. Mukarwego N. Betty akaba anafite ubumuga bwo kutabona na we yashimangiye ko mu myaka irindwi ishize hari byinshi byakozwe mu guteza imbere imibereho y'abantu bafite ubumuga, ibyatumye na bo bitinyuka bagatangira kugaragaza ibyo bashoboye.

Mu bindi yakomojeho ni uko ari intambwe ikomeye kuba mu Rwanda haranashyizweho Umuryango w'Abantu bafite ubumuga bukomatanyije batumva, batavuga ndetse ntibabone, ku buryo byoroshye kumenya iby'ibyo bakeneye ndetse n'inzira zakoreshwa ngo bigerweho.

Ibyifuzo byabo kuri manda izakurikiraho

Muri abo bose bafite ubumuga baganiriye na IGIHE, bishimiye ibyagezweho mu myaka irindwi ishize by'umwihariko mu mibereho yabo.

Gusa bakomoje ku kuba muri manda ikurikira hakomeza gushyirwa imbaraga mu itangwa ry'akazi na bo bakakabona, kuko usanga hari benshi muri bo bamara kwiga ndetse bafite ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora, ariko hakaba hari aho bagihezwa hashingiwe ku kuba bafite ubumuga gusa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNUD, Samuel Munana, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bishimira iyemezwa ry'Inkoranyamagambo y'Ururimi rw'Amarenga
Umuyobozi wa NUDOR, Dr. Mukarwego N. Betty, yavuze ko hakozwe byinshi mu myaka irindwi ishize mu kubahiriza uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga
Komezusenge Charles ufite ubumuga bw'uruhu, we ashimira Perezida Paul Kagame ko yabahaye amavuta abarinda Kanseri y'Uruhu
Abafite ubumuga bw'ingingo boroherejwe kubona inyunganirangingo zirimo n'amagare bakoresha
Abantu bafite ubumuga bw'uruhu bishimira ko boroherejwe kubona amavuta abarinda Kanseri y'uruhu
Guhabwa inyunganirangingo ku bwisungane mu kwivuza byakuye mu bwigunge abafite ubumuga bw'ingingo
Inyunganirangingo zisigaye ziboneka ku bwisungane mu kwivuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/himakajwe-uburezi-bwabo-bahabwa-amavuta-abarinda-kanseri-y-uhuru-iterambere-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)