Ibyishimo bya Gasinzigwa ku rubyiruko rwatoye bwa mbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko Abanyarwanda bari mu cyiciro cy'urubyiruko basaga miliyoni ebyiri ari bo batora Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite ku nshuro ya mbere.

Uru rubyiruko rwatangiye gutora ku wa 14 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda baba mu mahanga babimburiraga abandi mu gutora.

Mu batoye bwa mbere ndetse ukabona ko byabashimishije barimo na Uwicyeza Pamella usanzwe ari n'umugore w'umuhanzi The Ben, ni umwe mu batoye mu cyiciro cy'Abanyarwanda bari mu mahanga.

Ati 'Amatora yageze ndi muri Tanzania biba ngombwa ko nza gutora umukandida wanjye. Hano turi ni kuri ambasade y'u Rwanda muri Tanzania, ubu maze gutora kandi ndishimye cyane kuko byari inshuro yanjye ya mbere. Nashakaga gushishikariza urubyiruko aho muri hose ko mushobora gutora.'

Mu kiganiro yagiranye n'Ijwi rya Amerika, Gasinzigwa yavuze ko bitari ibyishimo kuri aba batora gusa ahubwo ari ku Banyarwanda bose.

Ati 'Turanezerewe cyane nk'uko bimeze kuri bo. Dufite umubare munini w'abari gutora bwa mbere. Niba ukurikirana ibigezweho nko ku mbuga nkoranyambaga ubona ko babyishimiye, ndetse twabonye umubare w'ababa mu mahanga batoye. Ni byiza kuri twese.'

Uretse Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 batoye ku wa 14 Nyakanga 2024, kuri uyu wa 15 Nyakanga biteganyijwe ko abakabakaba miliyoni icyenda ko bitabira amatora yo kwihitiramo Umukuru w'Igihugu n'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n'abakandida biyamamaza ku giti cyabo.

Perezida wa Komisiyo y'Iguhugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa yagaragaje uburyo ari ingenzi kwihitiramo abayobozi urubyiruko rudasigaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-bya-gasinzirwa-ku-rubyiruko-rwatoye-bwa-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)