Ni ubutumwa yasangije abari kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Chairman akaba n'Umukandida wawo mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Ku wa 22 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro (imirimo yari yashyizwemo mu 2020) yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Icyo gihe yari avuye ku mwanya na none w'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, umwanya yagiyemo mu Ukwakira 2018.
Avuga ku rugendo rwe rwo gukabya inzozi nk'umwana w'umukobwa wahawe amahirwe yo kwiga akayabyaza umusaruro, Minisitiri Irere yavuze ko FPR-Inkotanyi ikimara kubohora igihugu, yari afite imyaka irindwi.
Icyo gihe yabaye umwe muri benshi basubijwe mu ishuri ngo bazabyaze ubwo bumenyi bahawe umusaruro mu guteza imbere igihugu.
Kuko yari atuye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yigaga hafi aho ku ishuri ribanza rya Kacyiru, E.P Kacyiru, akabaho muri bwa buzima bw'umwana w'umunyeshuri ukiri muto.
Ni bwa buzima aho yavaga ku ishuri akabanza gutembera, agasura zimwe mu nzego za leta n'iz'abikorera n'ibindi bigo byakoreraga hafi aho.
Ati 'Mu bo nasuraga harimo n'abaturanyi bacu barimo Minisiteri y'Uburezi.'
Irere n'abandi bana bagenzi be ngo bari barabwiwe ko muri iyo minisiteri harimo na 'ascenseur' imwe 'itanga umunyenga', baba batashye bakahanyura, bagakanda icyo cyuma, cyafunguka bakinjiramo, kikabazamura, kikanabasubiza hasi mu buryo bwo kurya umunyenga.
Kuko iyo minisiteri itagiraga uruzitiro, abakozi bayo barabirukankanaga na bo bakirwaho bagatatana banyura mu mpande zose kuko nyine hatari hazitiye, bagacika ababirukansaga.
Icyakora ubu ubuzima bwarahindutse, wa mukobwa wahoraga yirukankanwa n'abakozi ba MINEDUC, ubu yarakuze, ariga, araminuza, ndetse ubu ni umwe mu bayiyoboye.
Irere ati 'Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, uyu munsi Nyakubahwa Chairman [Paul Kagame], mwangiriye icyizere, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane.'
Irere yavuze uburyo u Rwanda yakuriyemo ndetse akorera, ni ukuvuga urwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari igihugu gikunda abana bacyo nta kurobanura, ba bana biga bakanaminuza.
By'umwihariko yavuze ko 'njye mwanampaye buruse njya kwiga hanze ndagaruka, ngaruka narakuze, mva ku gukubagana, munangirira icyizere, ibintu mbashimira cyane.'
Ahamya ko iyi nkuru ye isa n'izindi nyinshi z'Abanyarwanda benshi bakuze bafite indoto zitandukanye uyu munsi bakaba barazigezeho, ku bw'ubuyobozi bureberera bose.
Uyu muhanga mu bya mudasobwa ati 'Twemera neza ko uyu munsi abana bakura bazi neza ko igihugu kibakunda ndetse gishishikajwe n'uko imbere yabo hazaba heza.'
Ku bw'ubudasa bwa FPR-Inkotanyi mu kwimakaza iterambere ridaheza uwo ari we wese, by'umwihariko gusubiza abari n'abategarugori agaciro na bo bakagira uruhare mu iterambere, Minisitiri Irere agaragaza ko nta cyamubuza gushyigikira Umuryango.
Ati 'Noneho reka mbyegereze n'umutima. Nk'abakobwa, abari n'abategerugori, Nyakubahwa Chairman [Paul Kagame] tukuri inyuma 100%. Ku buyobozi bwanyu ni bwo twamenye icyo gukunda u Rwanda bivuze. Twakuriye mu gihugu tuzi ko kidukunda.'