Ibyo baririmba sibyo bakora! Abaraperi 10 b'i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora harimo n'abandi baraperi bakomeye ku rwego mpuzamahanga usanga ibyo baririmba atari byo bakora ahubwo biba ari ugutwika. Ukumva bamwe bavuga uburyo banywa inzoga zihenze cyangwa ko banywa itabi cyane nyamara batabikora ahubwo babiririmba ngo bisanishe n'abandi.

Mu baraperi bazwiho kuba bagendera kure ibiyobyabwenge byaba ibisindisha n'itabi harimo nka Eminem, Kendrick Lamar, 50 Cent n'abandi. Icyakoze abenshi muri bo usanga barigeze kubigerageza mu myaka yabo bakiri bato cyangwa bakinjira mu muziki, nyuma bakaza kubihagarika.

Dore abaraperi 10 b'ibyamamare batanywa inzoga n'itabi:

1. Eminem

Marshall Bruce Mathers umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye nka Eminem, niwe muraperi rukumbi wenyine ufite agahigo ko kugira indirimbo ifite amagambo menshi mu minota micye cyane. 

Uyu muraperi umaze igihe akunzwe, yateye umugongo ibiyobyabwenge. Mu 2007 ubwo yajyanwaga mu bitaro yakoze 'Overdose' yahise asezera ku kunywa itabi, naho mu 2012 ni bwo yahagaritse kunywa inzoga. Mu mezi ashize uyu muraperi yakoze ibirori yishimira kuba amaze imyaka 10 atanywa inzoga.

2. 50 Cent

Curtis Jackson umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime ubifatanya n'ubucuruzi, nawe ni undi muraperi utikoza ibiyobyabwenge. Mu myaka y'ubusore bwe yakuriye mu mihanda ya Queens muri New York acuruza ibiyobyabwenge ndetse icyo gihe yarabikoreshaga. Icyakoze 50 Cent warashwe amasasu 3 ntapfe, yafashe umwanzuro wo kubihagarika ku myaka 21. Ubu ageze imyaka 49 atanywa itabi n'inzoga.

Mu 2021 ubwo yaganiraga n'umwongereza Piers Morgan kuri televiziyo yateye urwenya agira ati: ''Clinton wahoze ari Perezida wa USA yatumuye imyotsi y'itabi kundusha''. Yakomeje avuga ko kuba yarahagaritse kunywa itabi n'inzoga ari wo mwanzuro ukomeye cyane yafashe mu buzima bwe. Yanavuze ko no kuba acuruza inzoga nka Branson Cognac na Champagne yitwa Le Chemin Du Roi, ngo byose abikora kubera gushaka amafaranga.

3. Kendrick Lamar

Umuraperi uri mu bihe byiza bye, Kendrick Lamar, kugeza ubu uyoboye intonde zitandukanye mu kugira indirimbo ikunzwe ya 'Not Like Us' yikomyemo Drake, nawe ntabwo ajya imbizi n'ibiyobyabwenge.

Kendrick Lamar ubwo yaganiraga n'umunyarwenya Arsenio Hall, yatangaje ko yaretse itabi n'inzoga akiri mu myaka y'ubugimbi nyuma yo kubona ibyabaye kuri bagenzi be. Ati: ''Nabiretse maze kubona uko ibiyobyabwenge byangije bagenzi banjye twakuranye''. 

4. Tyler, The Creator

Tyler Gregory Okonma ni umuraperi, utunganya indirimbo akabifatanya no guhanga imideli, wamamaye ku izina rya Tyler, The Creator mu muziki. Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka 'See You Again', nawe ntanzoga n'itabi anywa. Yatangaje ko yabiretse nyuma y'uko ibiyobyabwenge byangije umubano we n'umuryango we ahitamo kubihagarika burundu.

5. Macklemore

Benjamin Hammond wamamaye ku izina rya Macklemore ni umuraperi watangiye gukundwa cyane mu 2012 ubwo yasohoraha indirimbo yise 'Thrift Shop'. Macklemore yahagaritse kunywa inzoga n'itabi mu 2015 ubwo yarakimara kubyara umwana wa mbere n'umugore we Tricia Davis. Yavuze ko yabihagaritse kuko yabonaga nabikomeza atazabasha kuba umu 'Papa' mwiza ku bana be.

6. Ice T

Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe Tracy Lauren Marrow wamamaye ku izina rya Ice-T, ni umwe mubamaze igihe i Hollywood dore ko yasohoye album ya mbere yise 'Colors' mu 1988. Uyu mugabo w'imyaka 66 yahagaritse kunywa itabi n'inzoga mu 2002.

7. Andre 3000

Andre Benjamin uzwi cyane nka Andre 300 mu muziki, ni umuraperi wamamaye cyane mu itsinda rya 'OutKast' ryigeze guca ibintu mu myaka ya kera. Uyu muraperi kandi wibitseho ibihembo byinshi bya Grammy, yahagaritse kunywa itabi n'inzoga bitewe n'uko byahitanye umuvandimwe wa papa we. Yagize ati: ''Ubwoba bwarantashye mbonye umuvandimwe wa Papa yishwe n'ibiyobyabwenge, kuva ubwo nahise mbihagarika''.

8. Kid Cudi

Scott Ramon wamamaye ku izina rya Kid Cudi, ni umuraperi, utunganya indirimbo akaba n'umukinnyi wa filime. Uyu mugabo w'inshuti magara ya Kanye West banabanye muri label imwe ya 'G.O.O.D MUSIC', nawe abayeho ntabisindisha afata yewe nta n'itabi anywa mu gihe mu mashusho y'indirimbo ze aribyo biba byiganjemo.

9. Gucci Mane

Radric Davis umuraperi wamamaye kuva kera ku izina rya Gucci Mane, ni undi mubyamamare bibayeho ubuzima butabamo inzoga n'itabi. Yavuze ko kubireka yabifashijwemo n'uko yakunze gufungwa kenshi. Yagize ati: ''Guhora muri gereza cyane aho ntabonaga inzoga n'itabi byamfashije kubireka burundu mu buryo bworoshye''.

10. Logic

Robert Bryson Hall wamamaye ku izina rya Logic, ni umwe mu baraperi bazwiho kwandika indirimbo zuje ubutumwa. Ku myaka ye 34 avuga ko kuva yabaho atarigera na rimwe akoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145432/ibyo-baririmba-sibyo-bakora-abaraperi-10-bibyamamare-batanywa-itabi-ninzoga-amafoto-145432.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)