Ubuyobozi bwa Federasiyo y'umukino wo koga, bwizeye ko amahugurwa abatoza bahawe azabafasha akanafasha abakinnyi batoza mu marushanwa ari imbere.
Ni nyuma y'uko aba batoza basoje amahugurwa y'iminsi 3 yabaye ku wa 17-19 Nyakanga, yagarutse ku nyogo ziba muri uyu mukino.
Jean Claude Rafiki, umwarimu watanze amahugurwa yavuze ko yibanze ku myitwarire n'inshingano z'abatoza.
Ati "Amasomo yibanze ku nyogo zose tugira, imyitwarire n'inshingano z'umutoza ni byo twikijeho muri aya mahugurwa."
Yakomeje avuga kuri iyi nshuro bitandukanye n'andi mahugurwa yabanje, byamworoheye gutanga amahugurwa kuko abatoza bayitabiriye hari ubumenyi bari bafite ku mukino wo koga.
Ati "itandukaniro nabonye ni uko kuri iyi nshuro federasiyo yagerageje gutoranya abantu bashobora kugira icyo bumva ku mukino wo koga, bitandukanye na mbere hajyaga haza ubishatse, udafite ubumenyi na buke ku mukino wo koga ariko aha ngaha bari bafite ikigero kimwe cy'imyumvire kuzamukira ukagira aho ubageza byaranyoroheye kandi ibyo nateguye byose babyumvise neza."
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Rugabira Girimbabazi Pamela yavuze ko ikintu cya mbere gishimishije ari uko abahuguwe ari urubyiruko.
Ati "igishimishije ni uko ari urubyiruko, bafite inyota no gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kandi dufite icyizere ko bagiye kongera ubumenyi ku bari basanzwe babufite, bazamure umukino wo koga."
Yakomeje avuga ko igikuriyeho nyuma y'aya mahugurwa ari uko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe.
Ati "Gahunda ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe no gukurikirana abakinnyi ba bo, uburyo babakinisha, uburyo babatoza, uburyo bogamo ni bwo? Bamenye amategeko yo koga? Ejo tutazajyana umukinnyi hanze ugasanga hari ubumenyi atahawe kandi buhari, ubu rero ni igihe cyo kugira ngo babishyire mu bikorwa bitegura ayo marushanwa bakurikirana neza abakinnyi bafite."
Abatoza bahuguwe nyuma y'aya mahugurwa bakaba barahawe 'certificate' zimeza ko basoje iki cyiciro cy'amahugurwa.
Muri rusange aya mahugurwa yitabiriwe n'abatoza 20 baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, gusa 15 ni bo bayasoje.