Igiciro cy'amata gihabwa aborozi cyazamuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024, bitangazwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi Minisiteri yavuze ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ifatanyije na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'uruhererekane nyongeragaciro rw'amata hagamijwe kuvugurura igiciro cy'amata gihabwa aborozi.

Hashingiwe kandi ku myanzuro y'inama yo ku wa 8 Nyakanga 2024 yahuje inzego zose bireba, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yamenyesheje aborozi,abayobora amakusanyirizo y'amata, abacuruzi b'amata, inganda ziyatunganya n'Abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by'amata byahinduwe.

Itangazo rikomeza rigira riti ' Igiciro ntagibwa munsi gihabwa umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ni 400 Frw. Igiciro cy'amata ku ikusanyirizo ni 432 Frw kuri litiro. Ikiguzi cy'ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.'

Inzego zibishinzwe zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibikubiye iri tangazo. Aborozi basanzwe bafite abaguzi babahera ku giciro kiri hejuru babwiwe ko iri tangazo ritabareba.

Itangazo ryo kumenyesha ibiciro by'amata | Announcement of the price of raw milk. pic.twitter.com/DHTdTBxrCH

â€" Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) July 9, 2024




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiciro-cy-amata-gihabwa-aborozi-cyazamuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)