Igihugu cyacu kiri mu mahoro kandi kizayahorana - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwizihiza ibi Birori, Abanyarwanda bahuriye muri Stade Amahoro ivuguruye, ibitandukanye cyane n'uko byari bimeze mu myaka 30 ishize kuko iyi Stade yakoreshejwe mu kwakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Ni Ibirori byanaranzwe n'Akarasisi k'Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda, kakurikiwe na Perezida Paul Kagame ndetse n'abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye, biganjemo amatsinda yaturutse mu bihugu by'Akarere.

Mu Ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyubatse mu myaka 30 ishize, ati 'Abanyarwanda bameze neza kandi barakomeye kurusha ikindi gihe cyose. Turakomeza kujya imbere, nk'abagabo n'abagore bari mu nzego z'umutekano, bakoze akarasisi [babitweretse].'

Yashimiye kandi abagize uruhare mu Rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko Inzego z'umutekano z'u Rwanda ari ikimenyetso cy'Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Ati 'Ku itariki ya 4 Nyakanga, turashimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi turibuka abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu n'inzego z'umutekano, ni ikimenyetso gikomeye cy'ubumwe n'umutekano.'

Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko Ingabo z'u Rwanda zishyira imbere ubufatanye.

Ati "Tugira icyo dukora gusa iyo ibibazo bituzanyweho. Dushyira imbere ubufatanye no gukorera hamwe. U Rwanda rwifuza amahoro kuri twebwe ubwacu, no kuri buri wese mu Karere kacu.'

Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda bazi neza agaciro ko kugira amahoro, dore ko hari imyaka babayeho batayafite. Yavuze ko gukemura ibibazo byibasira abaturage, wenda nko mu bihe by'intambara, bishingira ku gukemura impamvu-muzi z'ibibazo bya politiki, ari nabyo bikunze guteza intambara.

Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko Kwibohora ari amahitamo, dore ko bidashobora guhatirwa abantu, ati 'Kwibohora ntibishobora guhatirwa abantu ku mbaraga cyangwa [kubatera] ubwoba. [Kwibohora] bituruka ku mahitamo asesuye buri muturage afata mu mutima we.'

U Rwanda ruzakomeza kugira amahoro kandi ruzayahorana

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kwishimira amahoro rufite magingo aya, ashimangira ko ari nako bizakomeza kuba mu myaka iri imbere.

Ati 'Igihugu cyacu kiri mu mahoro kandi kizayahorana, uko byagenda kose.'

Yibukije ko politiki y'u Rwanda igendera ku kubazwa inshingano no kugera ku ntego yo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda bose.

Ati 'Politiki yacu uyu munsi ishingiye ku kubazwa inshingano no kugira intego. Ni inzira ku Banyarwanda bose yo kugera ku buzima bwiza. Politiki [y'u Rwanda] ntabwo ikiri igikoresho cyo kwigizayo bamwe no kugirirana nabi.'

Yanagarutse ku mubano uri hagati y'ubuyobozi bw'u Rwanda n'Abanyarwanda, ashimangira ko ushingiye ku mikoranire myiza, ati 'Twubaha Leta yacu, ariko ntabwo tuyitinya kubera ko idukorera twese nta kuvangura.'

Yanagarutse ku bagerageza gutega imitego u Rwanda bagamije gusubiza inyuma intambwe rwateye mu rugendo rw'iterambere, avuga ko ntacyo bageraho.

Ati 'Abantu bake hanze y'u Rwanda ntabwo bumva Abanyarwanda, bamwe bagerageza gutesha agaciro ibyo twubaka, kandi turabibona. Gusa ibyo byose ntacyo bigeraho, ni amagambo gusa kuri internet, cyangwa amatangazo aturuka mu biro, ariko nta bubasha bidufiteho na buke.'

Yashimangiye ko Indagaciro z'Abanyarwanda zabaye igice kibagize, ku buryo bitagishoboka kuzibakuraho. Ati 'Indangagaciro Abanyarwanda bafite ubu ni igice kitugize. Nta muntu cyangwa ikintu gifite ububasha buhagije, ku buryo cyazidukuraho.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira yo gutera imbere, kandi ko yari yo ntego nyamukuru y'Urugamba rwo Kwibohora, icyakora yibutsa ko ari ngombwa gukomeza kuba maso.

Ati 'Intego nyamukuru y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu yari ukubaka igihugu aho buri wese ahabwa agaciro kandi abaturage bakaba ari bo shingiro ry'ibikorwa bya Guverinoma. Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye rugana kuri iyi myumvire, tugomba gukomeza kuba maso.'

Ibikorwa byo Kwibohora ku nshuro ya 30 byakurikiwe n'Abanyarwanda benshi bari buzuye muri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Perezida Paul Kagame yayoboye Ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 30 byabereye muri Stade Amahoro
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amahoro, kandi ko ruzakomeza kugira amahoro
Ingabo z'u Rwanda zakoze akarasisi
Byari ibirori bibereye ijisho muri Stade Amahoro
Imyaka 30 irashize u Rwanda rubohowe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyacu-gifite-amahoro-kandi-kizakomeza-kugira-amahoro-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)