Igisubizo cy'u Rwanda ku birego rwashinjwe byo kwanga Intumwa ya EU mu Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena nibwo ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko nyuma y'aho ibihugu bigize EU bitoranyije Quintin, u Rwanda rwahamagaye u Bufaransa, rubumenyesha ko rutazamwemera, hagaragazwa umubano udahagaze neza hagati y'u Rwanda n'u Bubiligi nk'intandaro.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rutigeze rwanga uyu mudipolomate kuko nta bushobozi rubifitiye.

Ati 'Sinzi impamvu abantu bavuga ko u Rwanda rwanze intumwa yihariye y'Umuryango w'u Burayi mu Karere kuko ntabwo u Rwanda ari umunyamuryango wa EU, kuko nibo bafata icyemezo twe ntabwo dufite ubushobozi bwo gufata icyemezo kuko tutari umunyamuryango wa EU.'

Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ukugaragaza icyo rutekereza kuri Bernard Quintin, cyane ko rwamubonaga nk'umuntu wabogama.

Ati 'Ariko twatanze ibitekerezo, icyo tubitekerezaho bijyanye n'uko umukandida bari batanze atari afite kutabogama. Twasanze yaba abogamye, yaba abogamiye kuri Congo ku buryo rero byari gutuma adatanga umusaruro, ariko ibyo ntibivuze ko twe twamwanze, kuko twe ntabwo dushinzwe gushyiraho intuma za EU.'

Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y'igihe gito, Umuvugizi wa Komisiyo ya EU, Eric Mamer, atangaje ko u Rwanda rutigeze rwitambika iki cyemezo cyo kohereza umudipolomate wayo.

Mamer yagize ati 'Iki ni igikorwa kibera imbere muri EU. Nta ruhande rwa gatatu cyangwa igihugu cya gatatu kigifiteho ijambo. Gahunda yo gutoranya Intumwa Yihariye ya EU mu karere k'ibiyaga bigari no kumushyira mu nshingano irakomeje. Bikorerwa imbere mu muryango kandi ni ibanga, ntabwo tuzabishyira mu ruhame kugeza ubwo icyemezo kizaba cyafashwe.'

Umubano utari mwiza w'u Rwanda n'u Bubiligi ushingira ku kuba Leta ya Bruxelles mu 2023 yaranze Vincent Karega wari waragenwe nka Ambasaderi w'u Rwanda, no kuba iki gihugu cy'i Burayi kibogamira byeruye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha umutwe wa M23.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuva u Bubiligi bwakwanga Vincent Karega, u Rwanda rugishikamye ku cyemezo cy'uko narwo nta Ambasaderi ruzohereza mu Bubiligi.

Ati 'Nta biganiro byakurikiye ku bijyanye no kwanga Ambasaderi Karega, twe twavuze ko ariwe twatanze ngo abe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, nta wundi tuzatanga kugeza ubu ni uku bihagaze.'

Muri Nzeri mu 2023, Perezida Kagame yatangaje ko nta bisobanuro bifatika u Bubiligi bwigeze buha u Rwanda nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi Vincent Karega woherejweyo, bityo ko nta wundi mukandida ruteganya koherezayo.

Yavuze ko nyuma y'igihe kirekire u Rwanda rutegereje ko kandidatire ya Vincent Karega yemerwa, inzego z'u Bubiligi ari bwo zasabye ko u Rwanda rwamusimbuza undi muntu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaherezo u Rwanda rwaje gusobanukirwa ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma y'iki cyemezo cy'u Bubiligi.

Ati 'Twasobanukiwe ko bagiwe mu matwi n'ubutegetsi bwa Kinshasa barabwumvira, kuruta ko babitewe n'indi mpamvu iyo ari yo yose. Ni ibigarara. Vincent Karega yabaye Ambasaderi mu gihugu cyabo mbere yo kwirukanwayo bidafitanye isano n'imyitwarire ye kuko yari ahagarariye u Rwanda, igihugu gifitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo.'

Umubiligi Bernard Quintin washoboraga koherezwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, nk'intumwa yawo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cy-u-rwanda-ku-birego-rwashinjwe-byo-kwanga-intumwa-ya-eu-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)