Ihumure ku bo amanegeka yasize iheruheru, bakagobokwa na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiturire myiza ni kimwe mu byo u Rwanda rushyize imbere, binyuze mu gutuza abantu ahagenewe imidugudu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo, Akagari ka Muyando, mu Mudugudu wa Kagano, hari umudugudu utuyemo abaturage bahoze batuye mu manegeka muri uyu murenge.

Abenshi baturutse mu Kagari ka Kiryamo na Muyando, mu manga, ahantu imvura yakubaga bakabunza imitima bibaza niba ubuzima bwabo butageze ku iherezo.

Rwakageyo Theogene w'imyaka 61 wamaze kwimukira muri uyu mudugudu, yabwiye IGIHE ko amaze iminsi mike atujwe mu nzu yumvaga mu nzozi ze atazigera akandagiramo yitwa iye.

Ati 'Nari ntuye mu kagari ka Kiryamo ahantu mu manegeka, ahantu twari dufite ubwoba waryama ukarara udasinziriye uzi ko ibiza biragutwara. Ni muri urwo rwego Leta yatwitayeho idukura mu manegeka ituzana mu mudugudu ahantu hazima hajyanye n'icyerekezo.'

'Twarahageze dusanga ni inzu zisobanutse, tutashoboraga kwemera ko zidukwiriye. Ikindi gishimishije kurushaho, baduhaye ibikoresho by'ibanze.'

Rwakageyo avuga ko aho bari batuye kugera ku ishuri n'ivuriro harimo intera ya kilometero nyinshi ariko ubu byose ari ugusohoka mu nzu binjira muri ibyo bikorwa remezo.

Muri metero nke uvuye kuri uyu mudugudu hatuye Babonangenda Theogene, utuye mu Mudugudu wa Gitoki mu Kagari ka Muyando. Ubuzima bw'umuryango we bwarokokeye ha Mana ubwo imvura yagwaga umusozi bari batuyeho ukamanukira mu gishanga, inzu igasigara yonyine inegetse, nta nsina cyangwa akandi kantu ko kuramira abahatuye.

Ati 'Nari ntuye mu manegeka, ibiza biraza bifata umusozi nari ntuyeho biwupasuramo kabiri, hafi kimwe cya kabiri cy'aho nari ntuye iruhande rw'irembo bigenda ku manywa inzu isigara mu manegeka noneho haruguru y'urugo hacikamo umuhora munini cyane ku buryo wabonaga ko aho hantu kuhaba byabaga bigoye.'

Uyu mugabo avuga ko yahise avayo ashaka ahantu yubaka inzu, Leta imuha ubufasha bw'amabati, atangira ubuzima bushya atuye ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati 'Ahantu nari ndi kugira ngo umwana azaveyo aze hano ku ishuri byari ikibazo. Urugendo rurerure, inzira mbi, ariko umwana asohoka yinjira mu kigo cy'ishuri. Numva ko hari intambwe ndende nateye kugira ngo mve hariya hasi muri ariya manegeka nze gutura ku muhanda.'

'Iyo ikibazo kije cyangwa umwana arwaye, kumusimbukana hariya kuri 'poste de sante' ni iminota itatu. Numva ko ubutabazi bwanyegereye gusumba aho nari ntuye hariya hasi mu kabande ku mazi.'

Abaturage bimuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu Karere ka Gakenke barashima

Ibiza byaramuhekuye

Nyirantegereza Seraphine, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Remera, Akagali ka Migendezo, Umudugudu Cyinzuzi imvura yaguye mu 2016 yazanye umwijima mu buzima bw'umuryango we. Abana babiri n'umugabo we bose batwawe n'ibiza byabasanze aho bari batuye mu manegeka.

Ni imvura yaguye ari saa tatu z'ijoro, umugabo we amubyutsa agira ngo bakize amagara yabo ariko birangira bose inkangu ibatwaye, umugore bimufungira ku rutare, arokoka asigaje akuka ka nyuma.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Nahise mbyuka mfata inkosha ndamuheka, ngize ngo mbasange aho bari bari njya kumva numva ikintu kiraje gikubise rimwe. Uw'iwanjye ni we watatse gusa abana bo ntibatatse. Ubwo njye cyansubije inyuma aho mvuye kinsindagira ahantu hameze nk'umwobo nicaramo mpetse umwana, nkinyagambura ngo ndebe ko nasohokamo bikanga.'

Uyu mubyeyi wari uhetse umwana w'amezi atandatu, yamaze amasaha arenga abiri yafungiranywe n'inkangu, kugeza ubwo abavandimwe baje kumukuraho ibitaka byari bimwuzuyeho agarura ubwenge ari kwa muganga.

Nyirantegereza yahamije ko abayobozi bamwitayeho kuva ku munsi yagizeho ibyo byago, yubakirwa inzu ahantu hadashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse ahabwa n'ibikoresho by'ibanze yatangiranye ubuzima bushya.

Ibi byago byamuteye igikomere ku buryo n'iyo imvura iguye cyangwa atekereje gusubira muri kariya gace, byongera kumuhungabanya.

Ati 'Ibyo byo sinabyibagirwa. Iyo imvura iguye no gusinzira sinsinzira, nikanga rwose bigarutse.'

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y'Inzu rusange n'izihendutse, mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe gishinzwe Imiturire, RHA, Emmanuel Ahabwe, yabwiye IGIHE ko mu guhangana n'ikibazo cy'imiturire mibi ubu hari gushyirwaho site zagenewe guturwamo ku mudugudu, buri Karere kakazagira izibarirwa hagati ya 100 na 120.

Ati 'Gakenke iri mu turere twagiye duhura n'ibiza bigatwara n'abantu benshi ari na ho hakorewe n'igeragezwa ry'ukuntu za nzu zubakirwa abantu bahuye n'ikibazo cy'ibiza zizaba zimeze. Hakozwe muri Gicurasi, hubakwa inzu enye, hagenda hasuzumwa uburyo zubakwa n'ibiciro bifata ariko ubu hatangiye n'umushiga munini w'inzu zigera kuri 200 dukurikije izo z'icyitegererezo zubatswe cyangwa se kugira ngo abantu barebereho'.

Ahabwe yahamije ko mu turere umunani ibikorwa byo gutegura ahazashyirwa site z'imidugudu hamaze gutunganywa ndetse no mu tundi turere bakaba bari gutunganya ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka, bikazasiga hamenyekanye aho abantu bashobora gutura heza.

Ati 'Hategerejwe ko ibishushanyo mbonera by'imikoreshereze y'ubutaka mu turere birangira noneho izo site na zo tukamenya aho zigarukira hagakurikiraho kuzitunganya. Ni ukuvuga kuzicamo imihanda, gucamo ibibaza kugira ngo abantu batangire gushishikarizwa kuzituramo.'

Muri Rulindo kandi hatunganyijwe site ya Tabyuka na Mugote zakozwe hagendewe ku bikorwa remezo. Iya Tabyuka izimukiramo abaturiye ibikorwa by'ubuhinzi ahari icyanya cyuhirwa cya Muyanza.

Ahabwe avuga ko aho ibibanza byo ku mudugudu bizajya bimara gushyirwaho bizafasha gukoresha ubutaka neza ariko bikanatuma nta baturage bakomeza guhitanwa n'ibiza nka mbere.

Bahawe n'ibigega byo gufata amazi

Yatunguwe no kubona Leta ihangayikira abaturage

Rwakageyo Theogene yahamije ko mu myaka afite ari ubwa mbere yabonye Leta ifata umwanya wo kwita ku baturage ibakorera ibikorwa bigamije kubabeshaho neza.

Ati 'Mu myaka 62 mfite ni bwo bwa mbere mbonye ibikorwa nk'ibi, aho ubuyobozi bufata abaturage babwo bukabatekerereza mu buryo burambye, ndabashimira rwose ku buryo burenze, barakaramba ingoma igihumbi.'

Babonangenda asanga abantu bagituye mu manegeka bahita kuri gakondo ya ba sekuruza bakwiye kuva ku izima bagatura ku mudugudu aho ibikorwa remezo bibasanganira.

Ati 'Nababwira ngo iyo myumvire ya ba sokuruza, ya gakondo ibavemo bave hasi aho ngaho bazamuke bature ku mudugudu aho ibikorwa remezo biza bidusanga, aho umurwayi arwara agahita asimbukira ku bitaro atabanje kuvuga ngo ingobyi barayijyana hariya hasi bajye kumuzamurayo, numva yahindura ibitekerezo akazamuka akaza akegerana na bagenzi be.'

Biteganyijwe ko muri buri Kagari ko mu gihugu hazaba hari nka site ebyiri zigenewe imidugudu, mu Kerere zikaba 100, mu gihe mu gihugu hose zizaba ari 3000.

Bashima Leta yabakirije amagara mu gihe inkangu zari zikomeje kubamaraho ababo
Buri muturage yahawe inzu n'iby'ibanze byose

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-abo-amanegeka-yasize-iheruheru-bakagobokwa-na-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)