Ikibazo cy'abimukira mu byo Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Starmer bagiranye ku wa 27 Nyakanga 2024 aho bari bahuriye i Paris mu Bufaransa, mu muhango wo gutangiza imikino ya Olempike.

Muri ibi biganiro, Minisitiri w'Intebe, Keir Starmer yabanje gushima Perezida Kagame ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda. Ibiganiro byabo bikomereza ku bibazo byugarije Isi birimo imihandagurikire y'ibihe n'ibindi.

Indi ngingo baganiriyeho ni ijyanye n'ikibazo cy'abimukira.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko abayobozi bombi 'bemeranyije ko ari ikibazo cyugarije Isi, baganira ku ntego bahuriyeho yo gukomeza gukorana mu gukemura iki kibazo cy'abimukira, bashimangira ko guca ubucuruzi bw'abanyabyaha bakura inyungu muri aka kababaro k'ikimweramuntu, bikwiriye kuza imbere.'

Ibi biganiro bibayeho nyuma y'igihe gito Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Starmer atangaje ko ahagaritse ubufatanye igihugu cye cyari gifitanye n'u Rwanda mu bijyanye no gukemura iki kibazo cy'abimukira.

Mu 2022 ni bwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurwoherezamo abimukira babwinjiramo bitemewe n'amategeko, hakoreshejwe ubwato buto.

Nyuma y'uko u Bwongereza bugaragaje ko butazakomeza amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bijyanye n'ababwinjiramo binyuranyije n'amategeko, u Rwanda rwagaragaje ko rwamenye uwo mwanzuro, ariko rwiteguye gukomeza gufasha igihe cyose byaba ngombwa.

Rwagaragaje ko na n'ubu nta cyahindutse rukirajwe ishinga no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira bibangamiye Isi ariko hitabwa ku mutekano wabo, na cyane ko nk'igihugu cyanyuze mu bibi byinshi ruzi icyo ubuhunzi buvuze.

Rwakomeje rugaragaza ko 'ruzirikana inshingano zarwo ku ruhande rw'amasezerano arureba, harimo n'ibijyanye n'imari ndetse rukaba rukirajwe ishinga no gushaka ibisubizo ku bibazo by'abimukira. Birimo kurindira umutekano, kuha amahirwe nk'abandi baturage bose, abimukira bose baza mu Rwanda.'

Uretse ibijyanye n'abimukira n'imihindagurikire y'ibihe, abo bayobozi bombi biyemeje kuzamura umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza ukagera ku rundi rwego, bashimangira ko nta kabuza ubufatanye mu nzego zitandukanye bugomba gukomeza guhabwa ingufu.

Perezida Kagame yagariye na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer ku mishinga itandukanye irimo no guhangana n'ibibazo by'abimukira binjira mu buryo butemewe n'amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-keir-starmer-w-u-bwongereza-ku-birebana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)