Ikipe imwe gusa niyo izahagararira u Rwanda! CECAFA yemeje ko amakipe 12 ari yo azakina CECAFA Kagame Cup y'uyu mwaka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yemeje ko amakipe 12 ari yo azakina CECAFA Kagame Cup y'uyu mwaka.

Aya makipe ntabwo arimo Police FC yo mu Rwanda, TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Nyassa Big Bullets ya Malawi zari zatumiwe.

Amakipe ya Yanga na Simba zo muri Tanzania na Vitalo yo mu Burundi na zo zikuye muri iyi mikino.

U Rwanda ruzahagararirwa na APR FC muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa Kumi n'imwe za Kigali, mu gihe irushanwa nyirizina riteganyijwe hagati y'amatariki ya 9 na 21 Nyakanga.



Source : https://yegob.rw/ikipe-imwe-gusa-niyo-izahagararira-u-rwanda-cecafa-yemeje-ko-amakipe-12-ari-yo-azakina-cecafa-kagame-cup-yuyu-mwaka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)