Imaramatsiko ku ikorwa rya gatanya yumvikanyweho hagati y'abashakanye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z'u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n'amategeko mu Rwanda.

Kimwe mu bigenga amasezerano yo guhana gatanya mu buryo bwumvikanweho ni uko mushobora kuyihabwa mumaranye nibura imyaka ibiri musezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko. Mukora amasezerano yanditse y'ubutane bwumvikanyweho mukayasinyira imbere ya noteri, ndetse bikaba byiza muyakoze muri kumwe n'umunyamategeko kugira ngo mutayakora nabi ugasanga atemewe n'urukiko.

Umunyamategeko Me Munyentwali Maurice, abinyujije mu kiganiro cyitwa Amategeko Yacu kinyura ku Rubuga rwa YouTube, agaragaza ko ubu bwoko bwa gatanya ari bwo budateza ibibazo byinshi birimo no gutakaza imitungo, ugereranyije n'ubumenyerewe ko umwe mu bashakanye abanza kurega mugenzi we asaba ko batandukana bakabanza kuburana mu nkiko.

Ati ''Ni byiza ko mubikora mu mahoro aho kugira ngo mujye kugigira, mujye guhangana, mujye gutakaza imitungo mutangire kuba mushobora no kwicana, mwahitamo bikagira inzira niba kubana byanze, mukabyumvikanaho mugatandukana. Burya abantu basobanutse ntabwo bajya mu byo guhangana cyane, barumvikana bakavuga bati 'twakundanye tubyumvikanaho, niba byanze ntabwo duhatiriza'.''

Mu bindi bikubiye mu masezerano yanditse y'icyo kirego cy'ubutane bwumvikanweho, ni uko mushyiramo ku mwembi mwemeye gutandukana mu bwumvikane, n'ingingo irebana n'abana.

Iyo ntabo mufitanye mubyandikamo, mwaba mubafitanye mugasobanura uzabarera yaba se cyangwa nyina, cyangwa se mugahitamo undi wabarera na we mukamushyiramo.

Muramutse mufite abarenze umwe mushobora no gushyiramo niba bamwe muri bo bazarerwa na se abandi bakarerwa na nyina, mwanashaka mukavuga ko bazajya bamarana na nyina igihe runaka, ikindi bakakimarana na se.

Iyo mumaze kugaragaza uzarera abo bana, mushyiramo n'ibizabatunga n'uko bizajya biboneka, yaba amafaranga na yo mugashyiramo umubare wayo n'uzayatanga, konti azajya anyuzwaho n'itariki azajya ashyirirwaho.

Mugomba kandi gusobanura iby'uko abo bana bazishyurirwa amashuri ndetse n'uzabikora, uko bazavuzwa, n'ibindi byose biberekeyeho. Iki kirego cy'ubutane bwumvikanyweho iyo kimaze kunozwa, abagitanga baba bashobora kukijyana mu rukiko ruherereye mu gace baheruka gutura mo bwa nyuma babana.

Ikindi ugomba kumenya ni uko kuba ari ikirego cy'ubutane bwumvikanweho bidasobanuye ko cyitubahiriza inzira zose ngo kibe cyakwihutishwa, kuko mugomba kunyura no mu mihango yose yo kunga abashaka gutandukana.

Muri yo harimo kujya imbere y'umucamanza akabagaragariza ingaruka zo gutandukana mukamubwira niba mushobora kwisubiraho cyangwa se niba mukomeje gahunda yo gusaba gatanya, akabaha amezi atatu yo kujya kubitekerezaho, nyuma mugasubira yo mwaba mugikomeye ku gutandukana mugahita muhabwa umunsi w'inama ntegurarubanza.

Iyo muri iyo nama mwumvikanye ku gutandukana kwanyu, Umwanditsi w'Urukiko abikorera raporo akayiha umucamanza, kugira ngo ahite abifataho icyemezo kirangiza urubanza ndetse mukagitegurirwa bidatinze, bikanemezwa ko rurangiye burundu.

Reba ikiganiro kigaruka kuri gatanya yumvikanyweho hagati y'abashakanye mu Rwanda




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-ikorwa-rya-gatanya-yumvikanyweho-hagati-y-abashakanye-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)