Imbamutima z'ababyeyi bafite abana bavukanye 'Autisme' bagafashwa kongera kwisanga mu bandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyishime ataramenya ko umwana we afite 'Autisme' yabonaga uko yitwara akamukubita nk'uburyo bwo kumushyira ku murongo, umwana agira bimwe ahindura ariko aza kuzinukwa nyina.

Ubu uyu mwana ari mu itsinda ry'abandi 11 bitaweho n'Ikigo Autisme Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu na bo bari bafite imyitwarire idasanzwe, ariko barafashwa ku buryo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 bakorewe ibirori hishimirwa ko imyitwarire yabo yahindutse ku rwego bategurirwa kujya mu mashuri asanzwe.

Tuyishime Nadine yatanze ubuhamya bw'uko Ikigo Autisme Rwanda kitamufashirije umwana gusa ahubwo ko na we cyamufashije gukira ibikomere byo ku mutima, kuko yari yarabuze icyo afasha umwana we.

Ati ''Yatangiriye mu irerero azi kuvugaho gato ariko bigeze hagati birahagarara byose. Yaje aha nta kintu na kimwe azi kuvuga atavuga papa atavuga mama, acyambara 'pampers', umuhamagara ntakwereke ko ari kukumva tubanza kugira ngo ntiyumva. […] hari igihe cyageze, tutarabimenya yararakaraga akikubita hasi, akikubita ku ibuye, akikubita ku meza.''

''Iyo wamwakaga nk'ikintu ashaka cyangwa se ntukore ikintu ashaka, kugira ngo akwereke ko arakaye yikubitaga hasi. […] nshaka kubimukuraho ariko mbimukuraho mukubita, icyo gihe rero yarabiretse ariko abireka njye atankunda. Ibyo bintu kubyumva byarangoye cyane nk'umubyeyi.''

Nyuma yo kwitabwaho n'Ikigo Autisme Rwanda, umwana wa Tuyishime yaje gusubira ku murongo mu marangamutima, ndetse ari mu bazajya kwiga mu Mashuri Abanza asanzwe kuko ubu bishoboka ko yabana neza n'abandi n'ubwo azakomeza gukurikiranwa.

Gahongayire Illuminé na we ni umubyeyi wita ku bana mu Kigo Autisme Rwanda, akaba avuga ko abitaho afite ishyaka ryo kugira ngo basubire ku murongo kuko na we bimunezeza, nyuma y'igikomere yatewe no kugira umwana w'umuhungu na we ufite Autisme.

Uwo mwana byamenyekanye ko afite Autisme afite imyaka itanu, gusa ubu afite 17. Ntabwo yabashije kwiga mu mashuri asanzwe kuko icyo kibazo cyamuteye kugwingira kw'imikorere y'ubwonko, ku buryo iyo yiganaga n'abandi yabaga ari inyuma cyane kandi n'abarimu ugasanga badafite ishyaka ryo kumwitaho ngo ajyane n'abandi.

Gahongayire yishimira ko umwana we yitaweho mu Kigo Autisme Rwanda akabasha kwiga iby'ibanze byo mu buzima busanzwe nko gusoma no kwandika, kandi akaba ari ahantu hatekanye kuburyo atagitotezwa n'abadasobanukiwe ikibazo afite.

Ati ''Yavugaga ibintu bitari ku rugero rwe. […] ariko ubu imyuga azayijyamo azaba azi gusoma no kwandika, umwuga wamujyanamo yawukora kuko arumva. Amabwiriza yose umuhaye arayubahiriza.''

Umutoni (izina ryahinduwe), na we ni umubyeyi wajyanye umwana mu Kigo Autisme Rwanda nyuma yo kumujyana mu rindi shuri bikanga, kuko atabashakaga kuvuga ko ashaka kujya mu bwiherero, akarira cyane ndetse ashaka n'ibyo kunywa mu ijoro.

Uyu mubyeyi na we yashimiye iki kigo cyahinduye ubuzima umwana we nyuma yo kumufasha amarangamutima ye agasubira ku murongo. Yasabye ababyeyi kudahatiriza mu gihe babonye hari ikidakunda ku mwana muto, ahubwo ko ari byiza gushaka amakuru ahagije ku kibazo afite bakamenya uko bamufasha hakiri kare aho kumucira urubanza badasobanukiwe ikiri kumubaho.

Ubundi 'Autisme' ni iki?

'Autisme' ni ihinduka ridindiza imikurire n'imikorere y'ubwonko n'imyakura bya muntu bikamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n'iby'abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n'ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi akaba yanaceceka nk'aho atari kumva, n'ibindi.

Abafite 'Autisme' ntibakunda impinduka mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

Ibindi bibagora ni imivugire, kuko nk'umwana ufite 'Autisme' ashobora kunanirwa gukurikiranya amagambo neza, akaba yavuga akagera aho agasubiramo ijambo rimwe inshuro nyinshi, ibigira uruhare mu ididindira ry'ubwenge bw'umwana bigasaba kwitabwaho byihariye, ndetse n'ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda nta kigo cya leta gihari cyita ku bantu bafite ibyo bibazo. Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda cyita ku bana bafite ibyo bibazo, Rosine Duquesne Kamagaju, yongeye gusaba ko leta yashyira imbaraga mu gushyiraho uburyo buhendutse bwo kwita ku bana bafite 'Autisme', kuko nk'ababyeyi bafite amikoro make batabasha kubona ubufasha.

Ati ''Turasaba dushishikaye, twinginga mbese kugira ngo leta ikomeze idufashe, iradufasha muri bike ariko turifuza ko ishyiramo ingufu nyinshi. Kuko ababyeyi barababaye kandi aba bana mwababonye barashoboye.''

Duquesne Kamagaju, kandi asaba ko hashyirwaho ibigo nk'ibi nko mmu ntara, kuko hari abana baba bari yo ntibabashe kwitabwaho bitewe n'uko ababyeyi babo bataba hafi y'iki kigo kiri mu Mujyi wa Kigali.

Mu Kigo Autisme Rwanda, umwana yitabwaho hakoreshejwe uburyo bwizewe ku rwego mpuzamahanga agafashwa gukangura ubwonko bwe, gushyirwa ku murongo mu marangamutima, kumufasha kumenya uko yakwitwara ari mu bandi, no guhabwa ubumenyi bw'ibanze yahabwa aramutse ari mu ishuri risanzwe.

Ku gihemwe umwana yishyurirwa ibihumbi 300 Frw, ariko iki kigo kikagaragaza ko ayo ari make kuko hari igihe kibona abaterankunga bagira ibyo bakora bikagabanya ikiguzi cy'amafaranga ababyeyi bishyura.

Autisme Rwanda irishimira ko abana bayifashirizwamo bageze ku kigero cyiza ku buryo bajya no kwiga mu mashuri asanzwe
Aba bana bagira abarimu babitaho mu buryo bw'umwihariko, mu rugendo rwo gusubiza amarangamutima yabo ku murongo, bakanabigisha ibirimo kubara, gusoma no kwandika
Byari ibyishimo ku babyeyi bafite abana bahinduriwe ubuzima na Autisme Rwanda
Abafatanyabikorwa ba Autisme Rwanda na bo bitabiriye iki gikorwa
Byari ibyishimo ku babyeyi babonye ko abana babo bavukanye Autisme ubu bahindutse mu marangamutima, nyuma yo kwitabwaho n'Ikigo Autisme Rwanda
Duquesne Kamagaju washinze Ikigo Autisme Rwanda yibutsa abantu bose ko ufite Autisme aba akeneye kwitabwaho mu rukundo, ntatoterezwe uko ari
Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, arasaba leta gushyira imbaraga mu koroshya uburyo bwo kwita ku bana bafite Autisme kuko uko bikorwa mu Rwanda bihenze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-ababyeyi-bafite-abana-bavukanye-autisme-bagafashwa-kongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)