Imbamutima z'Abanyarwanda bafite inganda zikora imyenda iri kwifashishwa mu biikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rutunganya imyenda rwa Janiya Investment Ltd, Mukarwema Yvette, yagaragaje ko mu bihe byo kwiyamamaza bakoze ibishoboka kugira ngo imyenda yifashishwa mu kwiyamamaza ikorerwe mu Rwanda ku kigero cyo hejuru aho kuyirangura i mahaga.

Yagaragaje ko nk'Abanyarwanda ari ishema ku gihugu kubona inganda zabo zaragize uruhare mu gukora imyenda yifashishwa mu bihe byo kwamamaza nibura ku kigero cya 95%.

Ati 'Ni ubunararibonye bwiza ku bantu bari muri uru rwego kubona ahantu ushobora gucuruza nibura imyenda ibihumbi 300 mu mezi abiri gusa, byerekana ko ushoboye. Ni igerageza ryiza wigiraho kandi bigatuma urushaho kumenyekana. Ni muri urwo rwego twiteguye gucuruza imyenda yacu mu gihugu hose.'

Yagaragaje ko mu rwego rwo guharanira ko abaturarwanda babona imyenda yakozwe n'uruganda rwe biyemeje kujya gukorera muri buri Karere kandi bishimira ko ibyo bakora bikomeje gukoreshwa n'abatari bake.

Umwihariko wa Janiya kandi ni uko rukora imyenda y'ubwoko bwose ku buryo buri wese ashobora kwisangamo bigendanye n'ubushobozi bwe.

Ati 'Dufite imyenda yo kugiciro gito, buri muturage wese ashobora kugura, dufite imyenda iringaniye ndetse n'imyenda yo hejuru. Buri wese mu bushobozi bwe ashobora kutugana kandi akabona imyambaro.'

Imyenda ya VIP ikorwa n'uru ruganda yiganje cyane mu bice by'Umujyi wa Kigali nko kuri Kigali Height, CHIC, Silverback no mu turere dutandukanye.

Ni imyenda ifite umwihariko kuko hakozwe iy'ubwoko bwose irimo, amapantaro, amakanzu, ingofero, imipira y'amaboko magufi ndetse n'amakoti y'imbeho n'ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko kuri ubu bamaze gucuruza nibura ibigera kuri 80% by'imyenda bari bakoze ibintu bishimira kuba baragize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza binyuze mu gukora imyenda ikoreshwa.

Ati 'Mbere wasangaga nibura hejuru ya 80% by'imyenda ikoreshwa iva mu mahanga ariko kuri ubu nibura ushobora gusanga hejuru ya 95% by'ibiri gukoreshwa byakorewe mu Rwanda n'inganda zitandukanye. Ibyo bitanga n'akazi kuko nk'ubu turi gukoresha abakozi bagera mu 1000 muri iki gihe cyo kwiyamamaza. Ni ikintu cyiza iyo bikorewe mu Rwanda kuko bitanga akazi.'

Imyenda yo kwifashisha muri ibi bihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigikomeje iracyaboneka aho uru ruganda rukorera mu bice bitandukanye by'igihugu.

Uwifuza kuyigura yahamagara cyangwa akanyura aha hakurikira; muri Kigali Height wayisanga muri Janiya Tent muri parikingi, ushobora no guhamagara kuri 0787 774 317, CHIC bakorera muri muryango wa BEO8 ariko wanahamagara kuri, 0798979202 muri Kicukiro naho ushobora kubasanga muri Silverback Mall ndetse wananyura kuri ⁠Instagram: @janiyashops.

Amashati y'abagabo yakozwe n'uru ruganda ari ku isoko
Hari aho bagabanyije n'ibiciro ku kigero cya 45%
Ababyeyi batekerejweho bashyirwa igorora.
Abanyarwanda bishimira ko bari kugira uruhare mu gukorera imyenda mu Rwanda
Abambaye imyenda ya Janiya baba bagaragara neza
Hari n'imyenda y'imbeho iri mu birango bya FPR Inkotanyi
Hari imyenda y'ubwoko bwose
Imipira y'amaboko magufi nayo iraboneka
Hari n'ibikapu bashyiriramo uguze imyambaro mu maduka yabo
Imishanana yambarwa mu gihe cyo kwamamaza yaratekerejwe
Imishanana iri mu mabara atandukanye
Imyenda inyuranye y'ibirori nayo yarebweho
Imyenda y'imbeho nayo barayikoze
Ingofero nazo ntabwo zibagiranye
Janiya yatekereje no ku bagore bakunze kwambara amakanzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyarwanda-bafite-inganda-zikora-imyenda-iri-kwifashishwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)