Imbamutima z'abagiye kujya mu ndege bwa mbere babikesha 'Egypt and Middle East Expo' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imurikagurisha ryaberaga ahazwi nka Camp Kigali ryasojwe ku mugaragaro ku itariki ya 22 Nyakanga 2024 hatangwa amatike ane y'indege. Yatsindiwe muri tombola yabaye muri iryo murika inshuro ebyiri aho abaryitabiriye baguze amatike ya tombola, abanyamahirwe babiri muri bo batsindira kujya mu Misiri baherekejwe n'umuntu umwe.

Umutoni Emeline Gazelle watomboye bwa mbere unasanzwe ari umwalimu mu Karere ka Bugesera, nyuma yo guhabwa itike y'indege yavuze ko ari igitangaza kuri we kugenda mu ndege bwa mbere.

Yagize ati 'Mfite ibyishimo byinshi uyu munsi byo kuba ngiye kugenda mu ndege bwa mbere no mu mu Misiri mbifashijwemo na EgyptAir. Bampamagara ko natomboye nabanje kugira ngo ni abatubuzi ariko ndabyiboneye ahubwo nasaba abantu kujya bitinyuka bakagerageza ibintu byose'.

Umutoni yavuze ko yahisemo kujyana na mubyara we witwa Dusabimana Eustache kuko na we asanzwe akunda kumutemberereza.

Uwera Nyagasani wari uri kumwe n'umugore we witwa Mukamwiza Sandrine Shakilla bazajyana, bavuze ko urugendo rwabo rwa mbere hanze y'Igihugu barwitezemo amahirwe akomeye mu buzima bwabo.

Uwera yagize ati' Nanjye ni ubwa mbere ngiye kugenda mu ndege kandi ndishimye cyane pe, byandenze! Mu rugendo nzigirayo ibinti byinshi nshobora no kugarukana igitekerezo cya business nakora.

Mukamwiza yagize ati 'Ni ubwa mbere nari ninjiye muri 'Egypt & Middle East Expo' ariko ubu nditeguye kuko ubu namaze kubyakira ko tugiye kujya mu Misiri ahubwo mba mvuga nti 'umunsi tuzagenda ni ryari''.

Niyonzima Freddy ushinzwe imikoranire muri EgyptAir yavuze ko tombola yagenze neza muri rusange kandi ko biteze kungukira muri icyo gikorwa baba bo n'abategura iryo muriksgurisha.

Ati 'Ubufatanye bw'abacuruzi babiri mu bintu bitandukanye buratwungukira twembi. Tuzabyungukiramo kuko nk'iri murika ukuntu riza mu Rwanda inshuro nyinshi n'uburyo na twe tuhaza gutwara abagenzi hari benshi batumenya bajye bagega n'indege zacu'.

Yakomeje ati 'Sosiyete yacu ya EgyptAir bazishimira kujyana nayo kuko ifite uburambe bw'imyaka irenga 90, ijya mu bihugu birenga 50 ku migabane yose mu mijyi irenga 80 n'indege 70. Aho washaka kujya hose uvuye i Kigali tujyayo kandi dukora ingedo eshatu mu cyumweru ariko turateganya kuzongera. Aba bagiye kujyana n'indege yacu bazaba abatangabuhamya beza kuri serivise zacu'.

Haguma Natacha usanzwe ari umuhuzabikorwa w'iri murikagurisha, yavuze ko iry'uyu mwaka ryagenze neza kandi na tombola ikaba izakomeza kuba ndetse ko bishimiye ubufatanye bagiranye na EgyptAir bazungukiramo bombi.

Yavuze kandi ko 'Egypt & Middle East Expo' igiye gukomereza mu bindi bihugu birimo Kenya na Côte d'Ivoire asaba abntu gukomeza kuyitabira kuko banateganya kuzamura inshuro iba mu mwaka zikava kuri ebyiri zikaba eshatu.

Umutoni Emeline Gazelle yahisemo kujyana mu Misiri na mubyara we
Uwera Nyagasani yahisemo kujyana n'umugore we Misiri
Niyonzima Freddy yavuze ko EgyptAir izungukira mu mikaranire bagiranye n'abategura 'Egyp t & Middle East Expo'
Abateguye imurikagurisha bari hamwe n'abatsindiye amatike y'indege



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abagiye-kujya-mu-ndege-bwa-mbere-babikesha-egypt-and-middle-east

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)