Imbamutima za Mukamerika w'i Gakenke wishimira iterambere FPR Inkotanyi yabagejejeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu uyu munsi byahindutse kuko yiyubakiye inzu, yihaza mu biribwa, ubu arigisha abana, ndetse afite icyizere cy'ejo hazaza bijyanye n'imishinga y'iterambere afite.

Ni ubuhamya yatangiye kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n'umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Mukamerika yashinze urugo mu 2002, mu bukene bukomeye, atuye mu manegeka, ha handi imvura yahitaga intero ku baturage bari baturanye 'ikaba ku kureba ko kwa Mukamerika na Benimana (umugabo we) bagihari batatwawe n'imivu.'

Ati 'Iyo imvura nijoro yagwaga njye n'umugabo wanjye twasohokaga hanze tukitera [tukitwikira] umutaka, kugira ngo imvura itadutwarira muri ayo manegeka.'

Ku bw'impanuro za Perezida Kagame n'ubuyobozi arangaje imbere, zisaba ko umuturage yakwishakamo ibisubizo, Mukamerika n'umugabo we bishatsemo ibisubizo bikura mu bukene.

Uyu mubyeyi mu mirimo yo gusoroma icyayi yakoraga, amafaranga yabonagamo yarayizigamaga buri kwezi, umugabo we na we ayo yakuye mu biraka, igice cyayo kimwe kigatunga urugo ikindi kikazigamwa kugira ngo ya ntego yo kwiteza imbere igerweho.

Muri ubwo buzima bwo kwigomwa byinshi ngo bateganyirize ejo, ha handi baryaga rimwe ku munsi cyangwa ntibarye, biteje imbere bigurira ikibanza ahantu heza, hatagerwa n'ibiza, ahubwo hagerwaho n'ibikorwa by'amajyambere nk'amazi umuriro n'ibindi.

Bakimara kubona aho gutura, urugendo rwo kurwanya ubukene rwari rukomeje, ngo uwabonye inzu inzara itazayimwiciramo.

Muri kwa kumva ko ak'imuhana kaza imvura ihise Mukamerika n'umugabo we bakomeje ya gahunda yo kwizigama.

Ati 'Kuko twegerejwe imbuto nziza n'ifumbire, ya sambu nto twari dufite twatangiye kuyibyaza umusaruro, duhinga kijyambere, ubu inzara yarashize natwe turya saa sita no ku mugoroba.'

Aho gutura, ibyo kurya n'ibindi by'ibanze nkenerwa byarabonetse, ku bwo gukomeza gutekereza byagutse uyu muryango utangira gushaka ibizarera abana, bikabigisha mbese bwa buzima bubi ababyeyi babo babayemo, abana bazabubarirwe gusa.

Bagitekereza ibyo 'kuko uri umugongo mugari uhetse Abanyarwanda, uti abana bose nibigire ubuntu, ikibazo cya Mukamerika na Benimana kiba kirakemutse.'

Mukamerika agaragaza ko iryo terambere ritamugezeho wenyine, agatanga urugero rwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri 'ha handi bisaba 975Frw, agura icupa rimwe ry'umugabo, bakakugaburira umwana amezi atatu. Umwarimu na we yongezwa umushara, umusaruro tukaba tuwubona umunsi ku wundi.'

Iri terambere ashimira ryatuye umugore imiruho, Mukamerika arikomereza kuri gahunda y'ingo mbonezamikurire 'yakuyeho ikibazo cya wa mugore wikoreraga ifumbire, afashe isuka mu ntonki n'impamba n'umwana mu mugongo cyangwa amushoreye.'

Ibyo n'irindi terambere abaturage bagenzi be b'i Gakenke, Mukamerika yavuze ko nta kindi bakwitura uwabahaye agaciro uretse 'gutora FPR-Inkotanyi haba ku badepite n'Umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.'

Bimwe muri byinshi Akarere ka Gakenke kagejejweho mu myaka irindwi ishize hari mo ko ingo zahawe amashanyarazi zikubye inshuro eshanu ziva ku ngo 16.788 mu 2017 zigera ku 84,207 mu 2023.

Mu Gakenke hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo irimo Nyundo na Mwanza, igikorwa cyatumye imiryango 64 ituzwa mu midugudu y'icyitegererezo ndetse indi igera ku 3070 igakurwa mu manegeka igatuzwa neza ndetse ubu Umudugudu wa Kagano na wo watangiye kubakwa ahateganyijwe kubakwa inzu z'imiryango 354.

Mu Karere ka Gakenke kandi uburezi bwaributswe, hubakwa ibyumba by'amashuri 736 n'aya 'etage' kuri EP Mbuga mu Murenge wa Nemba no kuri GS Congoli mu Murenge wa Ruli n'andi ya 14 ya TVET Wings anashyirwamo ibikoresho.

Mu buzima hubatswe Kaminuza y'Ubuvuzi iherereye i Ruli, ibitaro bigezweho bya Gatonde ku ngengo y'imari irenga miliyari 2,2 Frw, ibi bitaro bikaba kimwe mu bikorwa Chairman Paul Kagame yari yemereye abaturage n'ibindi.

Mukamerika Marie Rose wo mu Gakenke, yagaragaje iterambere yagezeho bivuye ku kunyagirirwa hanze nijoro atinya ko umuvu wamutwara ku bwo gutura mu manegeka
Abaturage ba Gakenke berekanye ko bazashyigikira FPR-Inkotanyi mu matora ategenyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, no ku badepite
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bashimiye FPR-Inkotanyi ku iterambere yabagejejeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-mukamerika-w-i-gakenke-wungukiye-byuzuye-muri-gahunda-yo-gusubiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)