Iyi tike yayitsindiye binyuze muri tombora yo mu imurikagurisha rya 'Egypt & Middle East Expo' ryatangiye tariki 05 Nyakanga 2024, yashyiriweho abazajya bayitabira mu rwego rwo kubaha amahirwe yo gusura Misiri.
Mu kwinjira ahaba hari kubera iri murikagurisha, haba hari amatike abiri arimo iya 500 Frw nk'uko bisanzwe n'indi ya 1000 Frw, aho abayigura aribo baba bafite amahirwe yo kubona iyi tike yo kujya muri Misiri.
Uyiguze asiga imyirondoro ye ahabugenewe. Tombora ya mbere yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, isiga Mutoni Emeline Gazelle, yegukanye itiki y'uwo munsi.
Nyuma yo guhamagarwa ku murongo wa telefoni kugira ngo amenyeshwe ko yatsinze, yasazwe n'ibyishimo bidasanzwe dore ko atari yakandagira mu ndege na rimwe.
Iyi tike yatsindiye imuha amahirwe yo kuzajyana n'undi muntu umwe, bakazamara icyumweru batembere ibice bigize ubwiza nyaburanga muri Misiri. Mutoni, yahise atangaza ko yifuza kuzajyana na mubyara we.
Yagize ati 'Ndishimye cyane kuko ubu ndumva bitari ibya nyabyo! Nta n'ubwo ndajya mu ndege na rimwe, iyi expo kuva yatangira nayisuye inshuro eshatu ndi kumwe n'ababyeyi banjye, kuko hari inkweto nkunda zifunguye ziba zihari. Ndashimira Imana itumye biba.'
'N'abandi nabo nabasaba kugerageza amahirwe yabo. Nabagenera ubutumwa bwo kuza bakareba kuko ni ibya nyabyo.'
Iyi expo yitabiriwe n'abamurikabikorwa basaga 50 baturutse mu bihugu bya Misiri, u Buhinde, Pakistan, Kenya, Syria, u Bushinwa barimo n'abashya bavuye muri Türkiye. Irimo ibikoresho byinshi by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, byiganjemo ibyo mu gikoni.
Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yavuze ko hari amahirwe agihari, bityo abantu bagomba kwigeragereza kuko bisaba gusa gutinyuka.
Yagize ati 'Inkuru yabaye impamo, twavuze ko tombora ya mbere izakorwa uyu munsi kandi birabaye binagenze neza. Nagera mu Misiri hari abandi dukorana bazamwakira, ariko nkanjye ubahagarariye hano, ni njye tuzagendana urwo rugendo haba gushaka ibyangombwa birimo na VISA no kubaherekeza, n'abataragera mu ndege tujyane nabo'
Tombora ya kabiri ari nayo izaba ari iya nyuma muri iri murikagurisha iteganyijwe tariki ya 19 Nyakanga 2024.
Amafoto ya bimwe mu bicuruzwa biri muri iyi expo
Amafoto: Kasiro Claude