Imbamutima z'ibyamamare bakiriwe na Perezida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, bibera muri Kigali Convention Center.

Byabaye mu rwego rwo gushimira buri wese watanze umusanzu we mu bikorwa byagejeje Perezida Paul Kagame ku ntsinzi y'amatora n'amajwi 99.18%.

Mu bo Umukuru w'Igihugu yashimye harimo n'abahanzi bitanze batizagama, bakora ibihangano byafashije benshi gususuruka ubutitsa, kandi bataramira kuri buri Site yiyamamarijeho.

Aba bahanzi bose bafatanyije, banaririmbye basubiramo indirimbo 'Azabatsinda Kagame' ya Beatha, yahize izindi mu bikorwa byo kwiyamamaza. 


Juno Kizigenza, Uncle Austin na Bruce Melodie baramukanya na Perezida Paul Kagame n'umuryango we


Senderi Hit, Bushali na Dj Brianne basuhuza Perezida Kagame

Hari hari abahanzi nka Intore Tuyisenge, Bruce Melodie, Riderman, Bwiza, Butera Knowless, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi], Justin Nsengimana, Semanza, Nsabimana Leonard 'Ndandambara', Benimana Ramadhan 'Bamenya', Clapton Kibonge, Mico The Best, Danny Vumbi, Dr Claude, Ariel Wayz, Bushali, Musengimana Beatha wamamaye muri 'Azabatsinda Kagame', King James, Nel Ngabo, Ruti Joel, Confy, Chriss Eazy, Kevin Kade, Niyitegeka Gratien 'Papa Sava', Tom Close n'abandi

Umuhanzi Senderi Hit yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko afite ishime ku mutima kuri Perezida Kagame wamutumiye. Ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'umuryango wawe ni inshuti zawe zose. Mwakoze cyane. Murakoze."

Akomeza ati "Imihigo irakomeje. Ibyo Abanyarwanda twese hamwe twigejejeho ntawabisenya tureba, Oya Kirazira!."

Mu butumwa bwe ku rubuga rwa Instagram, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, yagaragaje ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu ari ibintu birenze kandi by'urwibutso igihe kirekire. Ati "Natwe biraturagenga. Mwakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame."

Tuyisenge Intore uhagarariye urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, yanditse kuri konti ye ya X, agaragaza ko abahanzi bazakomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame mu kwesa imihigo.

Yabivuze mu izina ry'abahanzi ayoboye. Ati "Abahanzi tuzakomeza kubashyigikira no kubafasha kwese imihigo ku byo mwemereye abanyarwanda dukoresheje impano zacu, ubwenge bwacu, imbaraga zacu n'ubutunzi bwacu."

Arakomeza ati "Ibyo mwadukoreye n'urukundo mutwereka turabizirikana ntimugire ngo mwakoreye intashima, turabizirikana."

Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko Politiki nziza n'ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame byatumye abasha kurotora inzozi ze.

Ati 'Ni njye wa mwana wabyutswaga n'intozi zaduteye, akabobereza urutambi mu baturanyi, akarira hanze ku kwezi, ubu amaze kugira byose kubera ubuyobozi bwiza. Urakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame dufite impamvu nyinshi tugukundira.'

Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yashimye ahereye ku muryango we 'wamubereye akabando', abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n'abandi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza. Ati "[...]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe."

Yanashimye cyane abikorera bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe. Ati "Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mwohereje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari 'transport', ndabashimiye rwose."

Umukuru w'Igihugu yanashimye cyane Inzego z'umutekano. Ati "Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab'umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z'umutekano, ndabashimiye, birasanzwe. Sinzi icy'ejo bundi gusa, ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko inzego z'umutekano zitanga mu bihe bitandukanye, zikarinda u Rwanda n'Abanyarwanda, kandi ntacyo bizigama mu kwitangira igihugu kuko hari n'abahatakariza ubuzima.

Yavuze ko umunsi ku munsi ubushake ndetse n'ubushobozi bwiyongera ku ngabo na Polisi mu rugendo rwo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

Yanashimye kandi uruhare rw'abahanzi. Ati "Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol bamwe bakora akazi kenshi k'ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki."

Buri muhanzi yanyuze imbere y'Umukuru w'Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw'uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Ati "Mwarakoze cyane." 


Perezida Paul Kagame yashimye abahanzi n'abandi bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

Kevin Kade asuhuza Perezida Kagame- Ku ruhande (Intore Tuyisenge asuhuza Ange Ingabire Kagame)

Umuhanzikazi Bwiza asuhuza Perezida Kagame




Kimenyi Tito wamamaye ku rubuga rwa Tik Tok


Umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge asuhuza Perezida Paul Kagame

Umuhanzi Ruti Joel wakoze indirimbo 'Mukota' asuhuza Perezida Kagame

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close asuhuza Perezida Kagame


Umuhanzikazi Alyn Sano aramukanya n'Umukuru w'Igihugu



Umuhanzi Mico The Best asuhuza Perezida Kagame



Dj Toxxyk asuhuza Perezida Kagame



Umuhanzi Ruti Joel asuhuza Yvan Cyomoro- Clapton asuhuza Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame


Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Bamenya' asuhuza Perezida Kagame




Juno Kizigenza asuhuza Perezida Kagame


King James, Butera Knowless, Senderi n'umuraperi Bushali 


Umuhanzi Confy Â 


Umuhanzi Dr Claude wamamaye mu ndirimbo 'Contre- Succes' asuhuza Perezida Kagame 


Umuhanzi King James asuhuza Perezida Kagame


Umuhanzikazi Ariel Wayz











Umubyinnyi wamamaye nka 'General Benda' 


Umuhanzi Danny Vumbi asuhuza Perezida Kagame






Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori by'umusangiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145181/imbamutima-zibyamamare-bakiriwe-na-perezida-kagame-abashimira-uruhare-mu-kwiyamamaza-kwe-145181.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)