Imbamutima z'Umunyarwenya Samu nyuma yuko ad... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nyuma y'uko habaye amatora y'ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy'abagore, icyiciro cy'urubyiruko ndetse n'icyiciro cy'abafite ubumuga.

Ni ubwa mbere uyu musore wo ku Ruhuha mu Karere ka Bugesera yari ahataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko.

Yari mu bakandida 31 bahataniraga kwinjira mu Nteko, aho hagombaga kuvamo babiri bahagararira urubyiruko (umuhungu n'umukobwa).

Samu wamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye by'urwenya, yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atahiriwe n'urugendo rwo kwinjira mu Nteko, ariko ibyiza biri imbere.

Yagize ati 'Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere.'

Uyu musore yaciye agahigo, kuko yabaye uwa mbere uri mu ruganda rw'abanyarwenya wagerageje amahirwe yo gushaka kwinjira muri Politiki. Yiyamamaje afite intego yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubashakira akazi n'ibindi binyuranye.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje iby'ibanze by'agateganyo byavuye mu matora y'Abadepite. Ishyaka PDI rya Sheikh Musa Fazil ryegukanye intebe 3;

Umukadinda wigenga Nsengiyumva Janvier nta ntebe yatsindiye kuko atabashije kugeza ku majwi 5%, PSD yegukanye intebe 5, PL nayo yagize intebe 5, mu 2018 yari ifite intebe 6.

Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya Politiki bafitanye muri uyu mwaka irimo: PDC, PPC, PSR, PSP, UDPR) bagize amajwi 62.67% ahwanye n'intebe 36.


Umunyarwenya Samu ntihayiriwe mu matora y'Abadepite mu cyiciro cy'urubyiruko


Samu yavuze ko nubwo atabashije gutsinda afite icyizere cy'ejo hazaza


Samu yari ahatanye n'abantu 37 bashakaga kuvamo babiri bahagararira urubyiruko




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145008/imbamutima-zumunyarwenya-samu-nyuma-yuko-adatorewe-kuba-umudepite-145008.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)