Imbere mu ruganda ruteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagezweho nyuma y'uko itariki ya 27 Kamena 2018, yabaye iy'amateka akomeye ku Banyarwanda aho Perezida Kagame, yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.

Icyo gihe VW yahise ishinga ibigo bibiri biyishamikiyeho barimo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda itanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka izwi nka 'Move' n'ikindi cya CFAO Mobility Rwanda Ltd, aricyo gifite inshingano zo guteranya imodoka za VW i Kigali.

Kuva icyo gihe, uwavuga ko ibikorwa byivugira ntiwamuveba. Ubu usigaye utambuka mu muhanda ukabona umubare munini w'imodoka za VW bitandukanye n'uko byahoze mbere.

Uyu ni umwaka wa gatandatu, ibikorwa by'uru ruganda bitangiye. IGIHE twararusuye kugira ngo turebe inzira zikoreshwa mu guteranya imodoka n'ibisabwa byose kugira ngo ibe yashyirwa ku isoko.

Ubu uru ruganda rumaze guteranya imodoka za VW zo mu byiciro icyenda, birimo iza Virtus, T-Cross, Tiguan Allspace, Teramont, Amarok n'izindi.

Muri uru ruganda rwa CFAO Mobility Rwanda Ltd, Hagezwa ibice by'imodoka biba byarateranyirijwe muri Afurika y'Epfo ku rugero rwa 40%, ibisigaye byose bigasorezwa i Kigali. Ibi bikorerwa i Kigali bizwi nka 'Semi-Assembling' cyangwa 'SKD'.

Iyo izi modoka zamaze gupakururwa, hari icyuma cyabugenewe gihita gishyirwaho bya bice byaje biteranyije. Hahita hifashishwa ikindi gikoresho kizwi nka 'engine jig' kugira ngo moteri iteranywe neza inashyirwe mu modoka.

Buri moteri ya modeli runaka y'imodoka, igira 'Engine Jig' yayo yihariye. Buri bwoko bw'imodoka buba bufite igihe cyihariye cyagenwe cyo kurangiza kuyiteranya, ariko igihe rusange ni amasaha atandatu, gusa hakaba n'iziteranywa umunsi wose.

Imodoka imwe ikorwaho n'abatekinisiye babiri n'undi wa gatatu ukora nk'umugenzuzi. Ku munsi hateranywa imodoka ebyiri.

Iyo guhuza ibice by'imodoka birangiye hakurikiraho icyiciro cyo gusuzuma niba nta kibazo cya tekinike ifite nyuma yo gukorwa, hagakurikiraho icyiciro cyo gukora amatara y'imodoka no gusuzuma n'iba yaka neza.

Nyuma y'aho hakurikiraho gukuramo uburyo buba bwarashyizwemo bwo kuyigeza mu ruganda 'transport mode' hagashyirwamo uburyo busanzwe buyishoboza kugenda, akaba ari naho hashyirirwamo ikoranabuhanga ryabugenewe nka 'air-conditioning', 'cooling system' n'ibindi. Ibi bikorwa hifashishijwe mudasobwa.

Iyo ibi byose birangiye, imodoka ijyanwa mu cyiciro cya nyuma 'Audit Bay', ahasuzumirwa ibyakozwe byose niba byujuje ubuziranenge, igahita ijyanwa aharinganirizwa amapine, ibizwi nka 'wheel alignment'.

Imodoka ntishobora kurenga icyiciro kimwe itujuje ibihasabwa, ahubwo isubizwa inyuma kugira ngo bitunganywe.

Muri rusange imirimo ikorwa ku bice biba byazanywe mu Rwanda kugira ngo bivemo imodoka ni 60%, ariko nanone bigaterwa na modeli runaka y'imodoka kuko buri yose iba ifite umwihariko. Mu myaka itandatu ishize hamaze guteranywa imodoka zisaga 1,200.

Amaso ahanzwe ahazaza

Ubundi mu bindi bihugu, kugira ngo uruganda ruve ku guteranya ibikoresho bimwe by'imodoka 'Semi-Assembling' cyangwa 'SKD' rujye ku kuyiteranya yose 'Full-Assembling' cyangwa 'CKD' bigirwamo uruhare n'ingano y'imodoka ruba rusabwa gusohora.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri CFAO Motors, Mugabo Jean Luc, yagaragaje ko VW ibategeka kugurisha mu Rwanda gusa kuko ariho imodoka bateranya zemewe gusa bitewe na lisansi yaho, imihindagukire y'ikirere, imihanda, imisozi, n'ibindi.

Ati 'Mu bihugu by'ibituranyi ntibakoresha lisansi imwe nk'iyo dufite ku buryo yakoreshwa mu modoka za VW za hano, bigatuma zitagezwa ku isoko ryabyo kubera kwirinda ibibazo byinshi. Isoko rigarukira mu Rwanda kuko lisansi yaho itandukanye n'izindi.'

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu bihugu, zimwe muri gahunda z'uru ruganda harimo gukingurira amarembo mubihe bizaza inganda zikora ibikoresho by'imodoka mu gihe zaba zatangije ibikorwa mu Rwanda.

Mugabo ati 'Urugero, nk'ubu turamutse tugize inganda zikora amapine, batiri, ibirahure n'ibindi. Iyo zibonetse bifasha guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, ikiba gisigaye kwaba ari ukureba niba biri ku rwego rw'ubuzirange rwa VW hanyuma hagatangizwa imikoranire.'

Hari kandi gahunda yo kwagura ahateranyirizwa imodoka, ku buryo hazajya hateranyirizwa izirenze ebyiri ku munsi, na gahunda yo gutangira kugurisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kuri ubu amagerageza akaba yararangiye hasigaye gusa kubishyira mu bikorwa.

Iyi nyubako iherereye i Masororo, ikaba ikoreramo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda na CFAO Mobility Rwanda Ltd
Iki ni igice cy'aharinganirizwa amapine y'imodoka muri uru ruganda
Iki gitabo kiba kirimo ibimeze nk'imirongo ngenderwaho ifasha umukanishi kutagira ikosa akora mu gihe ateranya imodoka
Umukanishi agenzura neza niba ibisabwa byose byakozwe mu guteranya imodoka
Aha ibice bimwe biba byamaze guteranywa biba byamaze gutanga ishusho y'imodoka hasigaye gukora ibindi bike
Umukozi ari kuzamura imodoka ku gikoresho cyizwi nka 'Car hoist' kugira ngo hagire ibitunganywa munsi yayo
Umukozi wo muri uru ruganda arimo arashyira moteri neza kuri 'Engine Jig' yayo mbere yo kuyishyira ku modoka
Iyi ni moteri y'imodoka mbere yo guhuzwa n'ibindi bice by'imodoka
Umukanishi arimo arafunga ibikoresho bya nyuma kuri moteri
Aha imodoka iba igeze mu cyiciro cya 'Audit Bay' aho iba igiye gukorerwa isuzuma rusange ngo harebwe niba byose byakozwe neza
Iyi modoka yitwa Tiguan Allspace, ikaba ari imwe mu ziteranyirizwa muri uru ruganda
Iyi yitwa Volkswagen Virtus, nayo ikaba ikorerwa muri uru ruganda

Amafoto: Kasiro Claude
Video: Rwibutso Jean D'amour




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-mu-ruganda-giteranyirizwamo-imodoka-za-volkswagen-mu-rwanda-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)