Imirimo ibihumbi 500 ku mwaka, kugabanya imyaka ya pansiyo n'inganda hose: Imishinga ya Green Party - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni yo mpamvu mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwari rwihaye intego y'uko byibuze ruzahanga imirimo ihemberwa ingana na miliyoni 1,5 bitarenze 2024, uyu munsi irenga 1.374.214 ikaba yaramaze guhangwa.

Icyakora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda mu mboni zaryo ribona hari ibitaranozwa kuko 'politike yo guhanga no guteza imbere umurimo nta musaruro uhagije irageza ku Banyarwanda.'

Mu migabo n'imigambi iri shyaka rizaserukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, hagaragazwa ibibazo biri muri uru rwego ndetse n'icyo rizakora kugira ngo Umunyarwanda ateze igihugu cye imbere nyamara na we yihagije.

Zimwe mu mpamvu iri shyaka rishingiraho mu kugaragaza ko uru rwego rutanoze neza, ni uko 'hakiri ubushomeri bukabije, buhagaze kuri 15%, [ugendeye] ku mibare yo mu 2023, naho mu rubyiruko ho ni 23% muri 2023.

Green Party igaragaza ko iki kibazo cy'ibura ry'akazi gikabije ku bize n'abatarize cyane cyane mu rubyiruko gikomeje guteza ibibazo bishobora gutuma hari n'abishora mu ngeso zirimo n'izigize ibyaha.

Iti 'Ni ingeso zirimo nko kunywa ibiyobyabwenge, kwishora mu buraya n'ibindi kubera kwitakariza icyizere cy'ubuzima bwabo bw'ahazaza.'

Icyakora nk'uko imigabo n'imigambi ibigaragaza, ubona ko ari ikibazo bazahagarukira mu myaka itanu iri imbere, ha handi bazashyiraho politiki y'igihugu inoze yo guhanga imirimo mishya nibura ingana n'ibihumbi 500 buri mwaka mu gihugu hose.

Ni imirimo izaba ishingiye ku guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije aho kubyangiza, bijyanye na gahunda yo kubaka inganda 416 mu mirenge yose y'igihugu.

Ni inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, buri ruganda rugire umwihariko bijyanye n'ibyera muri ako gace, ibizatuma abize n'abatarize babonamo imirimo cya kibazo kigakemurwa.

Uyu munsi u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro bijyanye n'uko abarangijemo bahita babona akazi ariko n'iterambere rikihutishwa mu buryo butaziguye.

Ni yo mpamvu uyu munsi aya mashuri amaze kugezwa mu mirenge 392 intego ikaba ko bidatinze buri murenge uzaba ufite bene iryo shuri.

Ni umushinga Green Party ishaka gushyiramo ukuboko kugira ngo unozwe neza, igashyiraho gahunda ihamye yo guteza imbere ayo mashuri, ariko akazajya akemura ibibazo by'umwihariko biri mu murenge ishuri ryashyizwemo.

Niba nko mu murenge runaka habarizwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro abaho bakigishwa iterambere ry'uko uwo mutungo wakurwa mu butaka wose hifashishijwe ikoranabuhanga, abahinga ibijumba bakigishwa uko babyongerera agaciro n'ibindi.

Gahunda yo guteza imbere imirimo iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza, rishaka kuyiha ingufu, ha handi rivuga ko rizashyiraho n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guhanga imirimo kikanahuza abashomeri n'abafite akazi cya 'Rwanda Employment Agency'.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda ubona ko nta mushahara fatizo uhari, Green Party ikagaragaza ko uretse ibyo hari n'ubusumbane mu mishahara bukabije.

Ibyo bitizwa umurindi n'ikibazo cy'umushahara utajyanye n'ibiciro biri ku isoko 'kandi ibiciro bigahora bizamuka, umushahara ukaguma uko wari uri igihe kirekire.'

Mu guhangana n'icyo kibazo iri shyaka rigaragaza ko 'Tuzashyiraho itegeko rigena umushahara fatizo rireba ibyiciro bitandukanye by'umurimo.'

Ni ibikorwa bizajyana no gushyiraho ingamba zinoze zifasha ubukungu bw'igihugu gutera imbere kugira ngo ibiciro biri ku isoko bijyane n'ubushobozi bwo guhaha bw'abaturage.

Mu busanzwe guteza imbere umurimo n'abakozi, bijyanye n'iyo guteza imbere ubwiteganyirize n'ubwizigame bya bindi by'Umunyarwanda wavuze ko iteme umuntu azanyuraho yashaje agomba kuritinda agitunze.

Icyakora Green Party ibona ko politiki y'ubwiteganyirize itageze ku ntego zayo kubera ko hari byinshi itarakemura, 'aho usanga amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru y'ubwiteganyirize ari make kandi atinda kuvugururwa bigendanye n'ibiciro biri ku isoko.'

Ikindi ni uko igihe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kiri ku myaka 65, imyaka iri shyaka rigaragaza ko ikiri myinshi, ha handi abiteganyirije batangira gufata amafaranga y'ubwiteganyirize bwabo basigaranye igihe gito cyo kubaho.

Ni ikibazo kandi iri shyaka rigaragaza ko kinabangamira urubyiruko rwifuza kubona akazi kuberako abakarimo batinda ku kavamo.

Zimwe muri gahunda rigaragaza ko rizashyiraho mu guhangana n'ibyo bibazo harimo kuvugurura itegeko rigena imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ikaba 60 aho kuba 65 ndetse n'ufite 55 abe yakwemerwa kugifata.

Green Party kandi izavugurura itegeko rigena imyaka umuntu agomba kuba yarakoze ateganyirizwa kugira ngo abashe guhabwa pansiyo igere ku myaka 10.

Riti 'Ku bagize Inteko Ishingamategeko batowe manda ebyiri, bakaba bakwemererwa guhabwa ubwiteganyirize bwabo ku myaka 45.'

Mu gukomeza guteza imbere politiki y'ubwiteganyirize kandi, iri shyaka rigaragaza ko hazashyirwaho itegeko rigena inyungu abateganyirizwa bazajya bagira ku ziva mu mishinga ikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize.

Byunganirwe n'itegeko rivugurura ibijyanye n'amafaranga y'ubwiteganyirize abageze mu za bukuru babona, kugira ngo ajyane n'ibiciro biri ku isoko ry'igihe Isi igezemo.

Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza asuhuza abaturage abagaragariza ko abafitiye imishinga myinshi izabateza imbere
Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza agaragaza ko natorwa buri murenge uzashyirwamo uruganda rutunganya umusaruro w'ubuhinzi
Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Kigali, agaragaza imishinga y'iterambere ishyaka rye rifitiye abaturage
Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza aho yiyamariza hose hose aba arindiwe umutekano nk'uko biteganywa n'amategeko
Aha abaturage bagaragazaga ko bazatora Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr Frank Habineza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-500-000-ku-mwaka-kugabanya-imyaka-ya-pansiyo-n-inganda-mu-mirenge-yose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)