Imirimo yo ku butaka mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege mu Bugesera igeze kuri 85% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege kizitwa Kigali International Airport kiri kubakwa, ni umushinga uri gukorerwa mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, mu bilometero bike uvuye ku mbago z'Umujyi wa Kigali.

Cyatangiye kubakwa na Leta y'u Rwanda mu 2017, aho byari biteganyijwe ko kizuzuza mu 2024, ariko mu mwaka wakurikiyeho, Qatar Airways yifuje gushyiraho uruhare rwayo. Ni ibyahise bijyana no kongera kunoza neza inyigo yo kucyagura ku buryo mu 2026 ari bwo cyari kuzura gitwaye miliyari ebyiri z'amadolari.

Ubu biteganyijwe ko mu 2028 iki kibuga cy'indege kizaba cyatangiye gukora, ndetse cyarashowemo amafaranga ashobora kuzarenga miliyari ebyiri z'amadolari.

Ubu kiri kubakwa mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere ari iki kigeze kuri 85% gisozwa, kikaba ari icyo kubaka ibikorwa remezo byo ku butaka 'Horizontal Construction'.

Imirimo muri iki gice harimo iyo gusiza ibibanza, kubaka imiyoboro y'amazi, kuzitira ikibuga cy'indege, imihanda yo mu kibuga imbere ingana na kilometero 50, inzu za sitasiyo nto z'amashanyarazi, imihanda indege zimanukiramo zikanahahagurukira ndetse n'indi iba iri kuruhande rw'iyi yindi ikora nk'aho indege zihagarara zimaze kumanuka.

Jules Ndanga Yavuze ko gusiza ibibanza bigeze nko ku rugero rwa 95%, kubaka imiyoboro y'amazi nabyo bikaba biri hafi kugera kuri 90%, imirimo yo gusoza gutunganya sitasiyo nto zakira amashanyarazi igeze ku rugero rwa 50%, mu gihe imirimo yo gutunganya imihanda ikoreshwa n'indege n'indi ikoreshwa n'imodoka, igeze ku rugero rwa 80%.

Ati 'Impamvu tuvuga ko iyi 15% isigaye izihuta ni uko ibisa nk'ibisigaye ari ugusoza imirimo yo gutunganya sitasiyo z'amashanyarazi nto, kuko ibikoresho bizajyamo bigeze nka Dar es Salaam biza kandi kubishyiramo byo bizatwara igihe gito.'

Muri Nzeri 2024, ubwo imirimo y'icyiciro cya mbere izaba irangiye, imirimo y'icyiciro cya kabiri izahita itangira.

Aha niho hazubakwa hakanashyirwa iby'ingenzi mu mazu yakirirwamo abagenzi cyangwa bategererezamo, andi y'ububiko bw'imizigo, kubaka iminara igenzurirwamo ingendo z'indege, ishyirwaho ry'amatara na za camera, scanners, n'ibindi byinshi bikenerwa ku kibuga cy'indege.

Yavuze ko hari kunozwa neza ibijyanye n'isoko rizahabwa rwiyemezamirimo uzuzuza ikibuga [gusoza imirimo y'icyiciro cya kabiri], ndetse ko azaba yamaze guhabwa amasezerano, mbere y'uko imirimo y'icyiciro cya mbere irangira.

Ati 'Turateganya ko tuzasinya amasezerano bitarenze ukwezi gutaha, mbese rwiyemezamirimo wa kabiri azaba yasinye amasezerano mbere y'uko uwa mbere arangiza aye.'

'Muri rusange mu 2027 imirimo yose ikenewe izaba yarangiye kugira ngo iki kibuga gitangire gukoreshwa.'

Ndanga, yavuze ko ubwo imirimo y'iki kibuga izaba irangiye kizatanga umusaruro ukomeye ku Gihugu.

Ati 'Hari abantu benshi bahabwa imirimo mu kubaka ikibuga, nicyuzura serivizi z'ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda zizahita zizamuka ku buryo rushobora guhatana n'ibindi bihugu, ikindi ni uko iki kibuga kizashoboza ubundi bushabitsi kwaguka bigafasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo.'

Iki kibuga cy'indege cyitezweho kuba ihuriro ry'ingendo z'indege muri Afurika kuko kizaba cyagutse gishobora kwakira indege nyinshi zijya mu byerekezo byinshi, ku buryo abagenzi bafite aho bashaka kwerekeza hose muri Afurika no hanze yabo bazajya bahabona indege byoroshye.

ATL iteganya ko iki kibuga cy'indege nicyuzura, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n'imizigo ipima toni ibihumbi 150, icyakora aba bagenzi bakaba bazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.

Iyi mirimo yo ku butaka izaba yarangiye bitarenze Nzeri uyu mwaka
Uyu muhanda muremure ni uzajya ukoreshwa n'indege mu gihe zigwa cyangwa zihaguruka, uwo muto uwushamikiyeho ukazajya ukoreshwa n'imodoka
Imiyoboro y'amazi nayo izaba irangiye mu bihe bya vuba
Iyi foto igaragaza imihanda y'indege n'umuyoboro w'amazi hagati
Imihanda y'imbere mu kibuga cy'indege yatangiye gufata isura
Hakurya muri iyi foto hari sitasiyo nto y'amashanyarazi, hakaba habura iminsi mike ngo hashyirwemo ibikoresho by'ingenzi
Aho indege zizajya zihagarara ni uko hari gutunganywa

Amafoto: Aviation Travel & Logistics




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-ku-butaka-mu-kubaka-ikibuga-mpuzamahanga-cy-indege-mu-bugesera-igeze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)