Imishanana n'imigara by'abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w'u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro gikunguzi Ingabire Victoire yakoreye kuri YouTube Channel y' impfube Ombe Nyamuhombeza, Umunyamulenge uba mu gihugu cya Finland, yararitse abambari be, ngo bategure ibirori byo kumwimika, kuko yari hafi kwicara mu Rugwiro nka Perezida w'u Rwanda.

Muri ayo mahomvu, Ingabire yarikirigise araseka, agira ati:'FPR yabishaka itabishaka muri uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda hazaba impinduka za politiki zikomeye'.

Abajenosideri n'ibigarasha rero batangiye kwitoza umuhamirizo, bakora ku migara sinakubwira, batira imikenyero n'imishanana yo guserukana bamaze' kumenesha' FPR na Kagame', none bitoreye uruhumbu munsi y'urutara bitambawe!

Nibatirure utw'abandi, nta birori amaso y'abagambanyi azigera abona.

Ingabire Victoire ajya kwishyira mu myanya, yari yahawe icyizere na Tshisekedi na Ndayishimiye, ubwo bavugiraga ku mugaragaro ko mu gihe gito bazaba bahiritse Kagame ku butegetsi. Ingabire we rwose bari banamuhaye ishusho n'ingengabihe z'uko gahunda' izacamo', ndetse atangira no gutegura imbwirwaruhame y'intsinzi!

Umugambi ibipurizo byombi (baloons) byaranawugerageje, bitegura abajenosideri ba FDLR ngo bagabe ibitero ku Rwanda, cyane cyane mu bihe by'amatora tuvuyemo.

Ntibwari ubutamenya gusa, bwari n'ubwiyahuzi. Baje gusanga u Rwanda atari Kongo cyangwa u Burundi, biriho ku izina.

Iyo ntambara bateganyaga gushora ku Rwanda kandi, yagombaga kujyana n'ibitero mu itangazamakuru. Nguko uko inkorabusa zo mu cyitwa' Forbidden stories' zafindafinze igipfunyika cy' ibihimbano biteye ishozi bise' Rwanda classified'.

Aba nabo bakubuse igihwereye, kuko aho kwicaza Ingabire ku ntebe y'ubutegetsi nk'uko babimwizezaga, ahubwo biyeretse isi yose nk'abaswa basabitswe n'umutima mutindi.

Amatora rero yabaye ntamakemwa,). Abanyarwanda berekanye ko bafitanye igihango na FPR na Perezida Kagame, naho Ingabire Victoire n'imisega imusunika bazingira umurizo mu maguru, baramanjirwa.

Ariko nimutekereze umuntu wifuriza igihugu cye guterwa! Ese ko isasu ridatoranya, ubundi azi ate ko iyo ntambara yifuriza Abanyarwanda we yamusiga amahoro? Baca umugani ngo' ukwanga atiretse agira ati ngo turwane'.

Ingabire rero, ibyo kwipfusha ubusa, winihisha ku mizindaro yawe nka VOA ngo hari abagucira urwa Pilato, reka gutera ishozi abo wifuriza akaga, kuko ntibazagucira akari urutega.

Amategeko yakomeje kukwihanganira ngo wenda wakwikosora. Uko kwinangira ariko, ntibizabuza ikibi kikubungamo kukwikosorera.

The post Imishanana n'imigara by'abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w'u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imishanana-nimigara-byabari-guhamiriza-ingabire-victoire-yabaye-perezida-wu-rwanda-itoye-uruhumbu-itambawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imishanana-nimigara-byabari-guhamiriza-ingabire-victoire-yabaye-perezida-wu-rwanda-itoye-uruhumbu-itambawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)